Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
October 18, 2026

Gukangura Yesu 63-0117

Rero, muri Yesu harimo Imana. “Imana yari muri Kristo, Yiyunga Ubwayo n’isi ” Kandi aba bantu bizeye ubuhamya Bwe. hanyuma abo babwizeye by’ukuri, bashoboraga gukururira kuri bo imigisha y’Imana iturutse kuri We. Kandi igihe babikoze batyo, Aravuga ngo, “Imbaraga ivuye muri We.” Imbaraga ni “intege” We… muyandi magambo, niba dushobora kubivuga uyu munsi: Yumvishe acitse intege igihe abantu bakuruye imbaraga ziva muri We. Rero, niba byaragenze bityo muri uwo mubiri w’umuntu, bizagenda bityo no mu wundi mubiri w’umuntu.

Kandi turema ikirere cyacu ahatuzengurutse, buri wese muri twe. Mwagiye mubana n’abantu bakaba ari abantu beza, ariko bikaba bigoye ko mwabaguma iruhande. Hanyuma mukabana n’abandi bantu mukunda cyane kuguma iruhande rwabo. Urema mwene icyo kirere. Kandi, oh, ese ntimwari kwifuza kuguma iruhande rwa Yesu akanya gato? Mbega ukuntu ari byiza! Murebe ikirere Yaremaga uburyo cyajyaga kuba kimeze, ntekereza ko byari kuba ari umuba munini cyane w’urukundo, no kubaha, no gutinya Imana.

Umugati w’Uyu Munsi

Uburyo bw’Uwiteka bubera abatunganye igihome:
Imigani 10:29

An Independent Church of the WORD,