Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
October 17, 2026

Abaheburayo Igice Cya Kabiri #2 57-0825E

Uwo muhanuzi ukuze ukarishye yitegereza uwo mugore amutumbiriye mu maso maze aravuga, ngo “Genda ubanze untekere agatsima.” Mbega itegeko, umugabo kubwira umupfakazi wishwe n’inzara hafi yo gupfa, ngo abanze amugaburire! Ni iki yavuze? “Kuko UKU NIKO UWITEKA AVUZE, Igitenga cyawe ntikizaburamo ifu na hato, kandi imperezo na yo ntizigera ikama kugeza aho Imana Izatangira imvura ku isi.“

Imana mbere na mbere. Arinjira, ateka ako gatsima, nuko araza agaha umuhanuzi. Nuko asubira yo, maze ateka akandi, n’akandi, na none akandi, n’akandi, kandi igitenga nticyigera na rimwe gisigaramo ubusa, n’imperezo na yo ntiyigera na rimwe ikama, kugeza igihe Imana Itangiye imvura ku isi. Ashyira Imana ku mwanya wa mbere mbere y’abana be. Ashyira Imana imbere y’ikindi icyo ari cyo cyose. Yitaye mbere na mbere ku by’Ubwami bw’Imana.

Kandi Imana Igomba gufata umwanya wa mbere mu mutima wanyu, umwanya wa mbere mu buzima bwanyu, umwanya wa mbere mu byo mukora byose cyangwa icyo muri cyo; Imana igomba kuba iya mbere. Ntishaka umwanya wa kabiri. Ntikwiriye umwanya wa kabiri. Ikwiriye uw’imena, n’uwa mbere no mu byo dufite byose. Irabikwiriye! Oh! Izina rya Yo ryera rihimbazwe!

Umugati w’Uyu Munsi
…Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose…
Luka 10:27

An Independent Church of the WORD,