Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
October 16, 2026

Ikirego 63-0707M

Ni gute bashoboye kumushinja? Ni uko amahame yabo yari yanze kumwemera, ariko mu mitima yabo, bari bazi ibyo ari byo. Nikodemu, igice cya gatatu cya Yohani, ntiyabivuze neza se? “Mwigisha, twebwe, abafarisayo, ababwirizabutumwa, abigisha, tuzi neza ko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wabasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.” Murabona? Babihamirije ku mugaragaro, mu kanwa k’umwe mu bantu babo bakomeye, kubera amahame yabo, babambye Kirisito.

Kandi ubu, nta musomyi n’umwe wa Bibiliya udashora gusoma Ibyakozwe n’Intumwa 2:38 nkuko nanjye, nshobora kuhasoma, n’ibindi Bice babisoma nkanjye. Ariko kubera amahame yabo, no kubera amakarita yabo y’idini, bafite mu mifuka yabo, ikimenyetso cy’inyamaswa cyabo bagendana, ikarita y’ishyirahamwe yabo; rero, kwemera ibyo bintu, babambye bundi bushya, ku ruhare rwabo, Yesu Kirisito, bamubambye imbere y’imbaga y’abantu, bagatuka ya Mana yari yarasezeranye gukora Ibi, bagashora inyoko muntu mu rupfu.

Umugati w’Uyu Munsi

Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera.
Yohana 1:11

An Independent Church of the WORD,