Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
October 15, 2026

Kwizera Ni Igifatika 51-0508

Imibiri yacu iraniha, kandi dufite umurage. Kandi turi abana ubu, abaragwa b’Ubwami (oh, mbega), Abami n’abatambyi ku Mana batamba ibitambo by’umwuka.

Umutambyi akora iki? Atamba igitambo. Igitam—igitambo cyo mu mwuka ni iki? Nibyo aba bahungu n’abakobwa bakora, aribo bami n’abatambyi, nyamara ntibabifite mu mwuzuro, ahubwo baratamba, batambira Imana ibitambo by’umwuka: imbuto z’iminwa yacu imuhimbaza (Amen.), Imbuto z’iminwa yacu.

Muravuga ngo: “Mwenedata Branham, ndumva ntashaka kumuhimbaza.” Nicyo gihe cyo gutanga igitambo. Nimumuhimbaze uko biri kose. Abami n’abatambyi, abahungu n’abakobwa batamba ibitambo by’umwuka, imbuto z’iminwa yacu, ihimbaza Izina Rye.

Umugati w’Uyu Munsi

Mwa mahanga yose mwe, nimushime Uwiteka, Mwa moko yose mwe, nimumuhimbarize
Zaburi 117:1

An Independent Church of the WORD,