Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
October 14, 2026

Ibitega Bitobotse 65-0123

Noneho, Ijambo ry’Imana rimeze nk’umugozi w’umurunga ugizwe n’amapfundo, uwo ugenderaho urimo wambuka ukuzimu; kandi uyu mugozi uba ukomeye bingana n’ipfundo ryawo ryoroheje cyane muyandi, noneho Imana ishaka ko tugumana na buri Jambo Ryayo. Noneho, abo nibo bari aba mbere muri Bibiliya; bishemo Ijambo rimwe, bahita bakururira ikiremwamuntu cyose mu mwijima w’urupfu.

Yesu yaje hagati muri Bibiliya, maze Aravuga ati, “Umuntu ntazabeshwaho n’umugati gusa, ahubwo na buri Jambo.” Ntabwo ari igice cy’Amagambo, cyangwa mirongwicyenda n’icyenda ku ijana; ahubwo ni buri Jambo, nkuko Eva na Adamu bari bameze.

Kandi ku iherezo rya Bibiliya, Ibyahishuwe 22:18, Yaravuze ngo, “Uwo ari we wese uzakura Ijambo muri Iki, cyangwa akongera Ijambo rimwe kuri Cyo!”

None se ni kuki dukeneye kongeramo ibitekerezo by’umuntu ku kintu runaka, mu gihe iki ari igitekerezo cy’Imana ubwayo kuri icyo kintu?

Umugati w’Uyu Munsi
Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose…
Abaheburayo 4:12

An Independent Church of the WORD,