26-0621 Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye

Ubutumwa : 65-0822M Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mwamikazi,

Kandi Umugeni yakuwe mu mubiri wa Kirisito, witwara kandi agakora neza na neza ibyo Yavuze ko Yajyaga gukora muri ibi bihe, Umugeni, Umwamikazi, Umwami n’Umwamikazi.

Igihe Yesu yahindukaga rwose ririya Jambo, Icyo gihe twari igice Cye ICYO GIHE. Nta dayimoni, nta mbaraga, nta kintu na kimwe cyashobora kubidukuraho. Urwo ni urwishingikirizo rw’ubugingo.

Mbega ububyutse Umugeni arimo kugira hamwe n’Ubutumwa twumva. Birenze uburyo twabivuga dukoresheje amagambo y’abapfa. Nta gushidikanya na guto kuri muri byo, Imana yaradutoranije kandi yaduhaye Guhishurirwa k’UKURI kw’Ijambo Ryayo ry’iki gihe. Kubw’ibyo, tuzi abo turibo, Umwamikazi Wayo.

Ijwi ry’Imana rivugana n’Umugeni Wayo ku makasete ririmo gutunganya Umugeni Wayo. Ntawundi murimo, nta rindi Jwi; nta kindi cyashobora gutunganya Umugeni Wayo uretse Imana Ubwayo ivugana Nawe Ikoresheje iminwa y’umuntu idaciye ku ruhande. Abandi bashobora gushaka igisimbura, ariko Umugeni Wayo ntabwo azigera yubakira kukindi kitari IJWI Ryayo, urwandiko Rwayo rw’urukundo rwandikiwe Umugeni Wayo; kubera Intama Ze zishaka gusa kumva Ijwi Ryayo.

Abantu baravuga ngo dushyira imbaraga cyane ku muhanuzi. Ni ibintu bidasanzwe kuba bantu batabasha kumenya ko Data ukomeye wo mu ijuru Ubwe yita cyane kuri marayika We kuburyo yita kuri buri kantu kubijyanye nawe; uburyo yambara, uburyo akora, umuco we, imyitwarire ye.

Yanamwambitse mu bwoko bw’imyambaro yagombaga kwambara; kamere ye, intego ze, buri kintu mu buryo akwiriye kuba, akaba mu buryo butunganye yaratoranijwe n’Imana Ubwayo kubwacu… hanyuma bakavuga ngo twita cyane ku muhanuzi.

Kuri twe, Ijwi riri ku makasete ntabwo ari ijambo ry’umuntu, nta n’ubwo ryavuzwe n’umuntu, ngo rizanwe n’umuntu, cyangwa nta n’ubwo ryahishurwa n’umuntu. Ni Ijambo ry’Imana ryahishuwe n’Imana Ubwayo, Ikibera Umusobanuzi Ubwayo, Kristo wihishura Ubwe mu Ijambo Rye Bwite.

Bamwe bashobora kumva, ariko ntabwo bashobora kubimenya mu buryo bwuzuye. Ushobora kubabwira, ukabereka, ariko ntibashobora kubibona. Turabakunda, turabasengera, ariko icyo Imana yaduhishuriye ni Ugutungana Kwayo.

Hano hari igipimo cya Litmus kubwo gutandukanya mu buryo bukomeye hagati mu Mugeni wa Kristo uyu munsi kuri abo bavuga ko bafite Guhishurirwa k’ukuri kw’ubu Butumwa bw’igihe cya nyuma bukomeye.

Ubusobanuro bw’igipimo cya litmus; Mu buryo bumwe, icyo gufatiraho icyemezo, ikibazo, cyangwa ikintu runaka gihishura mu buryo bubangutse kamere nyakuri, ubwiza, cyangwa igihagararo cy’ikintu runaka (cyangwa umuntu runaka).

Reka nongere mbivuge indi nshuro, nizera mu bukozi nyakuri bwahamagawe n’Imana. Buri bukozi bufite umwanya wabwo n’umumaro wabwo. Ibyanditswe bivuga ko umurimo w’aba bantu ari ugutunganya abera., ariko ntabwo bivuga ko buri bukozi mu bukozi butanu buzatunganya abera. Mwene Data Branham atubwira mu buryo bweruye ko ubukozi muri buri gisekuru bwagiye buyoba, noneho ni gute BO bashobora gutunganya Umugeni?

Hariho benshi, ababwiriza benshi, abigisha, intumwa n’abahanuzi babwirije ko bizera ubu Butumwa bw’igihe cya nyuma kandi ko Mwene Data Branham yari Ijwi ry’Ibyahishuwe 10:7, abo uyu munsi bakaba noneho bavuga ko ari ibinyoma, ko ari umushukanyi, ko turi agatsiko k’ubuyobobe.

Aba bari ababwiriza bakomeye bafite amatorero akomeye bazengurutse isi kandi bari mu murimo. Bafatwaga nkaho ari abayobozi bakomeye mu bukozi butanu, babwiriza ibiterane no mu nsengero hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika. Bagize ubukozi bukomeye mu maso y’abantu, kandi barabakurikiye ndetse barabizera ko ari abakozi bakomeye b’Imana.

Hari kandi abakozi uyu munsi bazwi cyane nk’abo mu bukozi butanu bahamya ko bizera ubu Butumwa kubwo kubusubiramo no kububwiriza, ariko nabo bakavuga ko ubu Butumwa atari Ikidakuka. Ko igihe cy’Ubutumwa bw’umuntu umwe cyarangiye. Ubukozi 5 ko aribwo ubu bugomba gutunganya Umugeni, kandi ko ari amakosa gucuranga amakasete mu rusengero, mu gusubiramo imirongo mike.

Tuziko hazabaho abasigwa b’ibinyoma mu gihe cy’imperuka; umuhanuzi yarabituburiye ko tugomba kubirinda. Ubukozi bwabo buzaba busizwe. Bazagira Umwuka Wera, kubwibyo bazasubiramo Ubutumwa bw’igihe. Bizaba BYEGERANYE CYANE kuburyo byashobora kuyobobya n’intore niba bishoboka.

Ibyo NTABWO ari amadini. Bashobora kudatangira gushuka intore. Cyokora, bigomba kuba byegeranye cyane kurenza ibyo. Ibi ntabwo bisobanuye ko BURI mukozi yayobye, ntabwo aricyo bivuze. Hariho abakozi b’IMANA babwiriza kandi bakigisha ukuri, ariko hariho ikintu buri mwizera agomba kumenya no kwibaza:

Ese umukozi w’Imana ukurikiye yashobora gukora ikosa?
Washobora kuvuga amena kuri buri jambo abwiriza?
Ese wizera ko buri Jambo yigisha ari Uku Niko Uwiteka Avuze?
Ese ijwi rye ni Ijwi ry’ingenzi cyane mukwiriye kumva?
Ese yashobora kubwiriza ibitaribyo?
Ese yashobora kujya mu makosa nubwo yaba amaze imyaka 30 abwiriza? Ese yashobora kunanirwa?
Ese yashobora kukubwira ikintu kitaricyo?
Ese yashobora gushukwa?

Noneho ibaze ubwawe ibyo bibazo bimwe kubyerekeye Ijwi ry’Imana ryahamirijwe ubasha kumva ku makasete.

Ese Ubutumwa ku makasete bushobora gukora amakosa: OYA
Ese wakwizera kandi ukavuga AMEN kuri buri Jambo yavuze? YEGO
Ese ryashobora kunanirwa? OYA
Ese yashobora kubwiriza ibintu bitaribyo? OYA
Ese Ryashobora kukubwira ikintu kitaricyo? OYA
Ese washobora gushingira aho ugiye h’iteka kuri buri Jambo wumva… YEGO!!!
Ese ni Ijwi ry’Imana : YEGO

Kuki ndimo kuvuga ibi bintu? Kugaragaza ko abantu BOSE bashobora, kandi bagira, bakora amakosa, ariko IJWI RY’IMANA ku makasete ntirishobora kugira ikosa. Iyo niyo mpamvu ariryo JWI ry’ingezi cyane MUKWIRIYE KUMVA. Iyo niyo mpamvu abakozi bagomba gucuranga amakasete mu nsegero zabo. Ni INZIRA ITUNGANYE YATANZWE N’IMANA yateguriye Umugeni Wayo.

Ni ukuri rwose, nizera ko mushobora kumva abandi, ariko Ijwi ryonyine MUKWIRIYE KUMVA no kwizera buri Jambo ni Ijwi riri ku makasete. Ririya Jwi NIRYO RYONYINE dushobora kuvugira AMENA kuri buri Jambo.

Iryo ni itegeko ry’Imana, ugomba kwizera buri jambo, kandi Ijambo wumva ku makasete niryo JAMBO RYONYINE ryahamirijwe n’Inkingi y’Umuriro ko ari ukuri. Imana yavuze ko William Marrion Branham ari we musobanuzi WENYINE wa kimana w’Ijambo Ryayo, kubera ko ntabwo Ryo ari ijambo rye, ni Ijambo ry’Imana.

Ntugahinduremo n’akadomo cyangwa umutwe. Nta muntu ushobora gutungana kugera aho; usibye gusa Ijwi ry’Imana niryo ritunganye gutyo. Habe n’igihe tudasobanukiwe ibyo twumva, tugomba kwizera ko ari Ijwi ry’Imana ryahamirijwe ku Mugeni Wayo.

Nyakuri, Umwuka Wera arimo kuyobora abantu b’Imana. Nyakuri Umwuka yarabahamagaye kugira ngo babe abapasteri n’ababwiriza n’abigisha; ibyo ni ukuri, ariko ntabwo batunganye. Ariko Imana yaremye inzira mushobora kumvamo IJAMBO RITUNGANYE igihe cyose muteranye.

Abantu, ndetse n’abakozi b’Imana, barimo gushaka igisimbura uyu munsi. Washobora gutekereza hagize ukorera umubwiriza icyo bakorera Mwene Data Branham?…”Ngiye kuguha iminota 30 hanyuma urahita uhagarika, mfite ubutumwa nifuza gutambutsa.
Washobora kumva amakasete igihe icyo aricyo cyose. Nzi icyo iri teraniro rikeneye kumva kandi gikwriye kubw’uyu munsi.” Benshi ntabwo bazacuranga n’agace gato ka kasete, kandi bavuga ko bidakwiriye gucuranga Ijwi ry’Imana mu nsengero zabo.

Ese haba hari umuntu ufite ibitekerezo bizima watekereza ko umubwiriza yashaka impamvu, impamvu iyo ariyo yose, yo gutuma adacuranga Ijwi ry’imana mu rusengero rwabo kubera ko bizera ko bagomba kubwiriza? Barabivuga, ariko ntabwo bizera ko ari Ijwi ry’Imana, naho ubundi ntibashobora gushaka impamvu zo kudacuranga amakasete.

Ni gute hagira uhamya ko bizera ko iri ari Ijwi ry’Imana maze bakaba badashaka kuricuranga mu nsengero zabo? Ni gute abantu bemeza ko bizera ko ari Ijwi ry’Imana rivuga maze ntibahatire abapasteri babo gucuranga kasete mu nsengero zabo? Ni ukubera ko bafite umwuka umwe.

Ntimukabe ba Nikodemu ngo nuko muvuge ngo, “Ndabibona kandi ndabyizera. Ni Umwana w’Umuntu wihishura Ubwe mu mubiri w’umuntu. Ni Uku Niko Uwiteka Avuga. Ni Ubutumwa butunganye. Ni Ijwi ry’Imana ku makasete, ariko sinshobora gucisha bugufi ubukozi bwanjye maze ngo mvuge ko Ijwi aricyo kintu cy’ingenzi ku itorero ryanjye rikwiriye kumva.”

Bene Data na Bashiki bacu, mushobora kutemeranya nanjye neza neza kuri ibi. Nta nubwo mbibasaba. Ikintu cyonyine, mubyiteho. Icyo mumbwira, nzacyitaho. Niba ababwiriza babwira amatorero yabo ko batizera mu gucuranga amakasete mu nsengero zabo, ibyo nta kibazo, mwene Data. Mubagaburire ibyo mushaka.

Ndimo ndagerageza kugumana mu buryo butunganye n’Ijambo, kubera intama nta bindi zishaka uretse ibyo kurya by’intama kandi twizera Ijwi riri ku Makasete ko ari Ibyo Kurya by’Intama. Ibyo nibyo bidutunga: Buri Jambo riva… Atari Ijambo ubu n’ubutaha; ahubwo buri Jambo ryose riva mu kanwa k’Imana rikavuga ku makasete; iryo niryo tubeshwaho naryo.

Imana imbabarire kandi namwe mu mbabarire niba mbakomerekeje cyangwa nkaba mvuze ikintu kitaricyo. Ibi nibyo twizera kandi tubona ko ari ko Kuri dukwiriye kubeshwaho nako. Imana yaduhaye INZIRA ITUNGANYE mu kumva Ijwi Ryayo kandi turarikunda.

Nkuko bisanzwe, ndatumira buri muntu ushaka kwiyunga kuri twe kugira ngo yumve Iryo Jwi ku isaha imwe natwe, kugira ngo ajye hamwe natwe ku I Saa Sita z’Amanywa, ku Isaha y’I Jeffersonvile(I Saa Kumi n’ebyiri ku isaha y’I Kigali), aho tuza kwiyunga nk’Itsinda Rimwe ririmo kumva” 65-0822M Kristo Uhishuwe Mu Ijambo Rye.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Kuva 4:10-12
Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n’ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.”
Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k’umuntu? Cyangwa ni nde utera uburagi, cyangwa ubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwa uhumisha? Si jye Uwiteka ubikora?
Nuko none genda, nanjye nzajya mbana n’akanwa kawe, nkwigishe ibyo uvuga.”

Yesaya 53:1-5
Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?
Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.
Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.
Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.
Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.

Yeremiya 1:4-9
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.
Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!”
Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga.
Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.
Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.

Malaki 4:5
Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.

Luka 17:30
Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

Yohana 1:1,
Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohana 1:14,
Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.

Yohana 7:1-3,
Hanyuma y’ibyo Yesu aba i Galilaya, ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica.
Iminsi mikuru y’Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora.
Nuko bene se baramubwira bati “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe barebe imirimo ukora,

Yohana 14:12,
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

Yohana 15:24,
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

Yohana 16:13
Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.

Abagalatiya 1:8
Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.

2 Timoteyo 3:16-17
Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka
kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

Abaheburayo 1:1-3,
Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,
naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.
Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.

Abaheburayo 4:12,
Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

Abaheburayo 13:8
Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

2 Petero 1:20-21
Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye,
kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera.

Ibyahishuwe 1:1-3,
Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana
uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.
Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.

Ibyahishuwe 10:1-7,
Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.
Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.
Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.
Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”
Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru
arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,
ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

Ibyahishuwe 22:18-19
Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.
Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”