Ubutumwa : 65-0718 Kugerageza Gukorera Imana Umurimo Bitari Ubushake Bwayo
- 26-0426 Kugerageza Gukorera Imana Umurimo Bitari Ubushake Bwayo
- 24-0721 Kugerageza Gukorera Imana Umurimo Bitari Ubushake Bwayo
- 23-0101 Kugerageza Gukorera Imana Umurimo Bitari Ubushake Bwayo
- 21-0905 Kugerageza Gukorera Imana Umurimo Bitari Ubushake Bwayo
Mukundwa Mugeni Ukundwa,
Isaha irakuze. Igihe kiregereje. Icyemezo kigomba gufatwa. Imana irimo kuburira abana Bayo. Uwiteka Imana yacu yamenyesheje kandi Iduhamiriza icyo Ukuri Kwayo kuri cyo binyuze mu Ijambo Ryayo, no mu Mwuka Wayo. Atari kubw’imbaraga, atari kubwo gukomera, ahubwo kubw’ Umwuka Wanjye, kandi Ijambo Ryawe ni Ukuri.
Yahamirije Umugeni mu buryo budakuka ubu ko Yesu Kristo Ari uko Yari Ejo hashize, uyu munsi, ndetse n’iteka. Yatweretse kandi aduhishurira ko Ubutumwa n’intumwa y’igihe ari umwe. Yaduhishuriye ubwiru Bwe bwose bwari bwarahishwe mu Ijambo. Yabiduhamirije akoresheje Umwuka We Wera. Nta kibazo gihari mu bitekerezo byacu, mu mitima yacu n’ubugingo. Ijwi Ryayo ku makasete ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE KU MUGENI WAYO.
Imana igihe cyose yagiye yemerera inzira nyinshi kugera kuri Yo. Igahinduramo ubushake Bwayo buhaswe bukaba ubushake Bwayo Butunganye. Kandi Yagiye itanga UBUSHAKE BUTUNGANYE N’INZIRA ITUNGANYE KU BANA BAYO. Abenshi bagerageza kuza mu nzira zitunganye kubwo gukora umurimo w’Imana ariko atari ubushake Bwayo butunganye. Bishobora kugaragara kandi bikumvikana nkaho ari ubushake Bwayo butunganye, ariko ntabwo bihura n’Ijambo Ryayo.
Habe n’umuntu ukomeye, wari warasutsweho amavuta mu mubiri, akaza avuye neza Imbere y’Imana, yagize guhishurirwa ko gukorera Imana ikintu, kandi yashakaga kugikorera Imana, ariko guhishurirwa yari afite kwari gupfuye.
Buri wese muri twe agomba gushaka inzira Yayo yatanze itunganye. Ni gute tuzamenya ko turi mu bushake Bwayo butunganye niba umuntu nyakuri usizwe, uje aturutse imbere y’Imana ako kanya, afite guhishurirwa, niba ari ubushake butunganye bw’Imana?
Hariho INZIRA IMWE YONYINE YO KUBA UZI NEZA, kandi Imana yahaye iyo nzira Umugeni Wayo.
Ijwi ry’Imana Ubwayo ryabwiye iri torero, namwe bantu mwese ku makasete, n’abantu bari ku murongo wa telephone hirya no hino mu bice by’isi, icyo gihe ndetse n’UBU. Yatubwiye kumva neza icyo ryarimo Rivuga, kandi ko TUDASHOBORA KUNANIRWA.
Uko niko mvuze mu Izina rya Yesu Kristo. Ntukongereho ikintu. ntugakureho… gushyira ibitekerezo byawe bwite muri byo. Ujye uvuga gusa ikivuzwe kuri aya makasete. Ukore gusa icyo Uwiteka Imana yawe yagutegetse gukora. Ntukagire icyo wongeraho
Ntabwo yavuze, kandi nta nubwo bisobanuye, ko ababwiriza badashobora kubwiriza Ijambo, abigisha ngo bigishe Ijambo, cyangwa abapasteri cyangwa abahanuzi ngo bakore icyo bahamagariwe gukora; bagomba kubikora, ngomba kubikora. Twarahamagawe kandi dusiigirwa gukora ibyo. Tugomba kwereka abantu kandi tukabasubiriramo ubu Butumwa n’intumwa, kubera ko ni Ijambo ry’igihe cyacu.
Ariko Yatubwiye mu buryo bweruye ko dushobora twese gusigwa, hamwe no gusigwa k’ukuri, tukuzuzwa Umwuka Wera, hamwe no guhishurirwa gushya, nyamara tukaba turi hanze y’ubushake Bwayo. Mu minsi yacu, Yaduhaye INZIRA ITUNGANYE yo kumenya neza ko urimo kumva Ijwi ry’Imana, riturutse ku Mana Bwayo. Niyo nzira YONYINE itunganye.
Ababwiriza ntabwo bagomba gusa gusubiramo no kubwiriza ubu Butumwa, tugomba gucurangira abantu Ijwi ry’Imana riri ku makasete. NTA GUSIGWA GUKOMEYE kwaruta kumva Ijwi ry’Imana. Nta bundi buryo buhari bwo kumenya nta gacu ko gushidikanya ko icyo turimo kumva ari NEZA NEZA Icyo Imana yavuze.
Muri iyi minsi, kurenza uko byigeze biba ikindi gihe mu mateka y’isi, Imana yatanze inzira ku buryo bidashoboka ko Warihusha, niba uri Umugeni Wayo Wagenwe Mbere. Byarahamirijwe kandi bihishurwa binyuze mu Nkingi y’Umuriro Ubwayo kuba ari Ijwi ry’Imana Ubwayo rivuga ridaciye iruhande ribwira Itorero Ryayo.
Mu binyagihumbi byinshi, abana b’Imana bifuje kandi basonzera kumva Ijwi ry’Imana ubwabo. Mbega uburyo bifuje kuba bari bahari cya gihe ubwo Yesu yabwirizaga ibihumbi ku musozi. Kugira ngo bumve uburyo Avuga Ijambo Rye hamwe n’urukundo n’imbabazi. Kugira ngo bumve uburyo Atsindagira buri Jambo. Mbega uburyo ryajyaga kuvugana n’imitima yabo kandi rikayikomeza.
Turi bazima ubu kandi turi n’Imbere y’Imana twumva Ijwi ry’Imana.
Umunsi umwe vuba aha ntabwo tuzongera kugaruka muri ubu bwoko bw’ubuzima indi nshuro. Tuzagaruka nk’ibiremwa bidapfa. Icyaha kizaba cyaramazweho. Satani azaba aboshywe mu myaka igihumbi kandi tuzaba kuri iyi si iyo Uwiteka Imana yacu yaduhaye.
Turuzuye 100%. Ntitwigeze na rimwe tuba abishimye cyangwa abadafite ikibazo mu buzima bwacu. Turi Umwe na We n’Ijambo Rye. Turi Ijambo Rye. TURI MU BUSHAKE BWE BUTUNGANYE KUBWO KUGUMANA N’IJWI RYE, IJAMBO RYAYO. Azagaruka umunsi umwe ubu kugira ngo atujyane hamwe na We.
Urakoze Mwami Yesu!
Umwami Imana yawe yakugaragarije ikiri Ukuri icyo ari cyo. Umwami Imana yawe yahamirije ikiri Ukuri ikoresheje Ijambo Ryayo ndetse ikoresheje Umwuka Wayo. “Si kubw’imbaraga, si kubw’ububasha, ahubwo kubw’Umwuka Wanjye.” Kandi Umwuka… Imana ishaka ko abo bayiramya mu Mwuka no mu Kuri… “Ijambo Ryawe ni Ukuri.” Kandi birahamirijwe byuzuye ko Yesu Kristo ari uko yahoze ejo hashize, uyu munsi, n’iteka. Yaberetse Imbuto za nimugoroba. Yarabibahishuriye mw’Ijambo. Yarabibahamirije binyuze mu Mwuka Wayo.
Hamwe n’umutima wanjye ndatumira buri wese muri mwe kuza kwiyunga n’igice cy’Umugeni Wayo mu gihe duteranira hamwe duturutse hirya no hino ku isi I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, kugira ngo twumve Ijwi Ryayo rivuga rinyuriye muri marayika Wayo wa karindwi intumwa kandi atuzanire Ubutumwa: KUGERAGEZA GUKORERA IMANA UMURIMO BITARI UBUSHAKE BW’IMANA 65-0718M.
Mwene So Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Gutegeka kwa Kabiri 4:1-4
None mwa Bisirayeli mwe, mwumvire amategeko n’amateka mbigisha, muyitondere kugira ngo mubeho, mujye mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibaha mugihindūre.
Ntimukōngere ku mategeko mbategeka, ntimukayagabanye mubone kwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yanyu mbategeka.
Amaso yanyu yiboneye ibyo Uwiteka yakoreshejwe n’ibya Bāli y’i Pewori, kuko Uwiteka Imana yanyu yarimbuye abantu bose bakurikije ibya Bāli y’i Pewori, ikabakura hagati muri mwe.
Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi.
Gutegeka kwa Kabiri 4:25-26
Ubwo muzaba mubyaye abana n’abuzukuru, mukaba mumaze igihe kirekire muri icyo gihugu, nimwiyonona mukarema igishushanyo kibajwe mu ishusho y’ikintu cyose, mugakora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi mukayirakaza,
uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko muzarimbuka vuba, mukarangira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra, ntimuzakimaramo igihe kirekire, ahubwo muzarimbuka rwose.
1 Ingoma 13
Nuko Dawidi ajya inama n’abatware batwara ibihumbi, n’abatwara amagana n’abandi batware bose.
Dawidi abwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose ati “Ibi niba mubishima kandi niba bivuye ku Uwiteka Imana yacu, dutume hose kuri bene wacu basigaye mu gihugu cya Isirayeli cyose, no ku batambyi n’Abalewi bari mu midugudu yabo n’ibikingi byabo, kugira ngo bateranire aho turi.
Tujye kugarura isanduku y’Imana yacu muri twe, kuko tutayitayeho ku ngoma ya Sawuli.”
Abahateraniye bose bemera ko bagiye gukora batyo, kuko iyo nama abantu bose bayishimye.
Nuko Dawidi ateranya Abisirayeli bose, uhereye i Shihori ku kagezi ka Egiputa ukageza aharasukirwa i Hamati, kugira ngo bajye kwenda isanduku y’Imana bayikure i Kiriyatiyeyarimu.
Dawidi azamukana n’Abisirayeli bose bajya i Bāla, ari yo Kiriyatiyeyarimu y’Abayuda, kugira ngo bakureyo isanduku y’Uwiteka Imana, ari yo yicara ku Bakerubi ikitwa rya Zina.
Maze baheka isanduku y’Imana ku igare rishya, bayikura mu nzu ya Abinadabu, Uza na Ahiyo barayishorera.
Nuko Dawidi n’Abisirayeli bose biyerekera imbere y’Imana n’imbaraga zabo zose, baririmba bacuranga inanga na nebelu n’amashako n’ibyuma bivuga, bavuza n’amakondera.
Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku, kuko inka zari zitsikiye.
Uburakari bw’Uwiteka bugurumanira kuri Uza aramwica, kuko yaramburiye ukuboko isanduku, agwa aho ngaho imbere y’Imana.
Dawidi ababazwa n’uko Uwiteka asumiye Uza. Aho hantu ahahimba Peresuza na bugingo n’ubu.
Uwo munsi Dawidi atinya Imana aravuga ati “Najyana nte isanduku y’Imana imuhira iwanjye?”
Nuko Dawidi ntiyacumbukura iyo sanduku ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi, ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu rugo rwa Obededomu w’Umugiti.
Isanduku y’Uwiteka imara amezi atatu mu bo kwa Obededomu, iri mu rugo rwe. Uwiteka aha umugisha urugo rwa Obededomu n’ibyo yari afite byose.
1 Ngoma 15:15
(Bagezeyo) Abalewi baremērwa isanduku y’Imana, bashyira imijisho yayo ku ntugu zabo nk’uko Mose yategetse, uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri.
Zaburi 22
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwirishaga inanga ijwi ryitwa “Imparakazi yo mu gitondo.” Ni Iya Dawidi. Mana yanjye, Mana yanjye, Ni iki kikundekesheje, Ukaba kure ntuntabare, Kure y’amagambo yo kuniha kwanjye?
Mana yanjye ntakira ku manywa ntunsubize, Ntakira na nijoro simpore.
Ariko uri uwera, Intebe yawe igoswe n’ishimwe ry’Abisirayeli.
Ba sogokuruza barakwiringiraga, Barakwiringiraga nawe ukabakiza.
Baragutakiraga bagakizwa, Barakwiringiraga ntibakorwe n’isoni.
Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu, Ndi ruvumwa mu bantu nsuzugurwa na bose.
Abandeba bose baranseka bakanshinyagurira, Barampema bakanzunguriza imitwe bati
Bishyire ku Uwiteka amukize, Abimukuremo kuko amwishimira.
Ariko ni wowe wamvukishije, Wanyiringirishaga nkiri ku ibere rya mama.
Ni wowe naragijwe uhereye mu ivuka ryanjye, Uri Imana yanjye uhereye igihe naviriye mu nda ya mama.
Ntumbe kure kuko amakuba ari bugufi, Kandi ari nta mutabazi.
Amapfizi menshi arangose, Amapfizi y’i Bashani y’amanyambaraga aranzengutse.
Baranyasamiye n’akanwa kabo, Nk’intare itanyagura yivuga.
Nsutswe nk’amazi, Amagufwa yanjye yose arakutse. Umutima wanjye umeze nk’ibimamara, Uyagiye mu mara yanjye.
Intege zanjye zumye nk’urujyo, Ururimi rwanjye rufatanye n’uruhekenyero. Kandi unshyize mu mukungugu w’urupfu,
Kuko imbwa zingose, Umutwe w’abanyabyaha untaye hagati, Bantoboye ibiganza n’ibirenge.
Mbasha kubara amagufwa yanjye yose, Bandeba bankanuriye amaso.
Bagabana imyenda yanjye, Bafindira umwambaro wanjye.
Ariko Uwiteka ntumbe kure, Ni wowe muvunyi wanjye tebuka untabare.
Kiza ubugingo bwanjye inkota, Icyo mfite rukumbi ugikize ubutware bw’imbwa.
Nkiza akanwa k’intare, Waranshubije unkura mu mahembe y’imbogo.
Nzabwira bene Data izina ryawe, Nzagushimira hagati y’iteraniro.
Abubaha Uwiteka mumushime, Mwa rubyaro rwa Yakobo rwose mwe, mumuhimbaze, Mwa rubyaro rwa Isirayeli rwose mwe, mumutinye,
Kuko atasuzuguye umubabaro w’ubabazwa, Habe no kuwuzinukwa, Kandi ntamuhishe mu maso he, Ahubwo yaramutakiye aramwumvira.
Kuri wowe ni ho gushima kwanjye guturuka, Ngushimira mu iteraniro ryinshi, Nzaguhigurira umuhigo wanjye mu maso y’abakubaha.
Abanyamubabaro bazarya bahage, Abashaka Uwiteka bazamushima, Imitima yanyu irame iteka ryose.
Abo ku mpera yose y’isi bazibuka bahindukirire Uwiteka, Amoko yose yo mu mahanga azasengera imbere yawe.
Kuko ubwami ari ubw’Uwiteka, Kandi ari we mutegetsi w’amahanga.
Abakomeye bo mu isi bose bazarya baramye, Kandi abamanuka bajya mu mukungugu bazunama imbere ye, Umuntu wese utabasha gukiza ubugingo bwe gupfa.
Abuzukuruza bazamukorera, Ubuvivi buzabaho buzabwirwa iby’Umwami Imana.
Bazaza babwire abantu bazavuka, Gukiranuka kwe ko ari we wabikoze.
Mariko 7:7
Bansengera ubusa, Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’
Yoweli 2:28
Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.
Amosi 3:7
Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.
Malaki 3
Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi.
Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.
Maze amaturo y’i Buyuda n’i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk’uko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize.
Kandi nzabegera nce urubanza, nzabanguka gushinja abarozi n’abasambanyi n’abarahira ibinyoma, n’abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n’impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.
Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza banyu muhora muteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti Tuzagaruka dute?’
Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti Twakwimye iki?’Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo,
muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye.
Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.
Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n’umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Amagambo mwamvuze yari akomeye, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti Twakuvuze iki?’
Mwavuze yuko gukorera Imana ari nta mumaro, kandi muti Byatumariye iki ubwo twitonderaga amategeko yayo, tukagendera imbere y’Uwiteka Nyiringabo twambaye ibyo kwirabura?
Noneho abibone ni bo twita abanyamahirwe, ni koko abakora ibyaha barakomezwa, ndetse bagerageza Imana bagakizwa.'”
Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye.
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk’uko umuntu ababarira umwana we umukorera.
Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera.
Matayo 11:1-15
Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y’aho.
Ariko Yohana yumviye mu nzu y’imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati
Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?
Yesu arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye.
Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.
Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”
Abo bakigenda, Yesu atangira kuvugana n’abantu ibya Yohana ati “Mwagiye mu butayu kureba iki? Urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?
Ariko mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara iyorohereye baba mu ngo z’abami!
Ariko mwajyanywe n’iki? Kureba umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira yuko aruta umuhanuzi cyane.
Uwo ni we wandikiwe ngo Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izakubanziriza igutunganirize inzira.’
Ndababwira ukuri, yuko mu babyawe n’abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza, ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta.
Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.
Kuko abahanuzi bose n’amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana,
kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza.
Ufite amatwi yumva niyumve.
1 Abakorinto 13:1
Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.