26-0412 Ese Imana Yaba Ihindura Igitekerezo Cyayo Kubijyanye n’Ijambo?

Ubutumwa : 65-0418E Ese Imana Yaba Ihindura Igitekerezo Cyayo Kubijyanye n’Ijambo?

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Abagizwe bazima,

Mbega uburyo imitima yacu yazamutse hejuru cyane kimwe n’ibizu muri iy’ impera y’icyumweru ya Pasika. Umunsi nyuma y’undi, gusigwa Kwe kugenda kuba kunini kurushaho. Ubusabane, Ishyingura, Gutungana, hanyuma haza urwego rwo hejuru cyane yatwubakiye binyuze muri: Ni Ukurasa kw’Izuba… ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA, YARAZUTSE kandi ni muzima muri buri umwe wese muritwe. Yarimo aduhishurira Ijambo Rye buri wese muritwe kuruta uko twigeze tubyumva mbere. Gusigwa kuzuye imitima yacu, Kugaragara Kwe Kuzura ikirere; byasaga nk’aho Izamurwa ryegereje.

Yatubwiye ibyabayeho mu myaka 2000 ishize, hanyuma atwereka ibirimo biba mu 2026. Yesu niwe wari Ingano ya mbere y’Imana yazutse mu bapfuye. Yazutse bikozwe n’Imbaraga z’Imana zitanga Ubuzima. Imana yazuye Ubuzima Bwe, Yaramuzuye imukura mu bapfuye, kandi Yari imbuto ya mbere muri abo basinziriye. Yari Uwa mbere wageze ku bukure, Umuba w’Imana wazungujwe nk’urwibutso rw’ituro ry’ishimwe ry’Imana, mu kwizera ko abasigaye bo muri twe bagomba kuza. Cyari ikimenyetso.

HANYUMA ADUHISHURIRA IBIRIMO KUBA UYU MUNSI. Nkuko Yajungujwe hejuru ku Munsi wa Pantekote igihe hazaga ku bantu ijwi rivuye mu Ijuru rimeze nk’umuriri, nk’umuyaga uhuha cyane. Wagomba kongera kuzunguzwa bundi bushya imbere y’abantu nkuko Yasezeranye muri Luka 17:30 na Malaki 4, igihe umwana(S-o-n) w’umuntu azahishurwa akongera kuzuguzwa hejuru y’abantu.

Nonese, Umwana w’umuntu ni Nde? «Mbere na mbere hariho Jambo, kandi Jambo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari Imana. Kandi Jambo yabaye Umuntu aturana na twe.» Kandi niba rero, izi nyigisho twahawe, n’ihamirizwa ry’Ijambo ry’Imana: ku bw’Ijambo ry’Imana, ku bw’ibimenyetso, ku bw’ibitangaza, tubona uyu munsi, ibyo biri mu Gitabo cya… cya Luka hano, ibyo twakomeje tuvugaho, cyangwa muri… muri Luka igice cya 17 n’umurongo wa 30; no muri Malaki 4, no mu bice bitandukanye by’Ibyanditswe tuzi, y’uko rya Jambo indi nshuro rirazunguzwa hirya no hino hejuru y’abantu, ryerekana ko imigenzo ipfuye y’umuntu yapfuye rwose, kandi ko Umwana w’Imana akiri muzima binyuze mu mubatizo w’Umwuka Wera hagati yacu, kandi arimo kuduha Ubuzima.

Umwuka Wera wakomeje kuzunguza umuba azunguza hejuru yacu, Agenda Arushaho guhishura Ijambo Rye… Imbaraga, mekanike, imbaraga zizura…

Hanyuma, igihe byasaga nkaho bitashobora kuba binini kurushaho, Yaratubwiye ngo:

Yarandetse ndeba hakurya y’inyegamo, maze ndababona mwese hariya… Abo wakunze bose, n’abagukunze bose, urabahawe.” Murabona? Narababonye bose hariya nka gutya. Byari ibiki? Imbaraga z’umuzuko

YATUBONYEYO HARIYA!! Hakurya y’inyegamo yigihe… twariyo HARIYA hamwe nawe; abo dukunda bose bambutse hakurya mbere yacu… ba papa, ba mama, abana, twariyo hariya hamwe nabo ndetse n’abo bose tutigeze duhura nabo: Mose, Eliya, Petero, Pawulo… twese twari hamwe hariya.

Noneho, kimwe n’uburyo Umwuka Wera dukunda uko Ari,  Ntabwo Yashakaga kutwibagirwa twebwe abarwaye, abihebye n’abacitse intege, noneho Yazungujwe hejuru yacu Ubwe indi nshuro kugira ngo buri wese abashe gukira buri cyose dukeneye.

 Aba bantu dusangiye Ubwami, bafite Imbaraga z’umuzuko, Zigaragaze kuri bo, Mwami, none aha. Kandi Umwuka ave ku kizu ajya ku kindi, Ave ku Ijambo ajya ku rindi, kugeza ubwo igihagararo cyuzuye cya Yesu Krisito kigaragarira muri buri wose muri iyi mibiri, mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umwuka, cyangwa icyo baba bakeneye cyose, mu gihe turambikanaho ibiganza umwe ku wundi. Mu Izina rya Yesu Krisito.

Iryo Jambo, Iryo Jwi. BURI KINTU dukeneye kiri ku makasete, Umugeni. Imana ntabwo ijya ihindura ibitekerezo Byayo kubijyanye n’Ijambo Ryayo. Nta n’agace na gato cyangwa akantu gato gashobora guhinduka, rero Yaremye inzira Umugeni We ashobora kumvamo bakoresheje amatwi yabo bakumva NEZA NEZA icyo Yashaka kubabwira.

Imana yavuganye n’Umugeni Wayo maze Imuhishurira BURI KINTU. Byafashwe amajwi. Umugeni agomba kuza ku Mukwe; iyo ni Inzira Yayo itunganye Yatanzwe igakorwa kubw’uyu munsi. Ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Ese Imana yigeze ihindura Ibitekerezo Byayo kubijyanye n’Ijambo Ryayo? OYA. Igira UBUSHAKE BUTUNGANYE, N’UBUSHAKE BUHASWE. Umugeni agomba kuba mu BUSHAKE BUTUNGANYE. Nta Bushake butunganye, cyangwa ahantu hatunganye, haruta kumva Ijwi ry’Imana rije ako kanya riturutse ku Mana Ubwayo.

Ubutumire Bwacu kuri buri umwe wese muri twe ni ukwiyunga kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, kugira ngo twumve Ijwi ry’Imana rituzanira ijambo Ritunganye. Nta gukekeranya bikenewe, icara inyuma maze uvuge AMENA KURI BURI JAMBO… Nta handi hantu ibyo byashobora gukorwa, uretse binyuze MUGUKANDAHO BIKAVUGA.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 65-0418E– Ese Imana Ijya Ihindura Igitekerezo Cyayo Kw’Ijambo Ryayo

Tuributangirire ku gice cya 61.

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Kuva igice cya 19

Mu kwezi kwa gatatu Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, kuri uwo munsi bagera mu butayu bwa Sinayi.

Bavuye i Refidimu bageze mu butayu bwa Sinayi, babubambamo amahema. Ni ho Abisirayeli babambye amahema, imbere y’umusozi.

Mose arazamuka ngo ajye aho Imana iri, Uwiteka ari ku musozi amubwira amutera amagambo ati “Uko abe ari ko ubwira inzu ya Yakobo, ubu butumwa abe ari bwo ubwira Abisirayeli uti

‘Mwabonye ibyo nagiriye Abanyegiputa, kandi uko naramije mwe amababa nk’ay’ikizu nkabizanira.

None nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose kuko isi yose ari iyanjye,

kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera.’Ayo abe ari yo magambo ubwira Abisirayeli.”

Mose araza ahamagara abakuru b’abantu, abazanira ayo magambo yose Uwiteka yamutegetse.

Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Mose ashyira Uwiteka amagambo y’abantu.

Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndaza aho uri ndi mu gicu gifatanye, kugira ngo abantu bumve mvugana nawe maze bakwemere iteka ryose.” Mose abwira Uwiteka amagambo y’abantu.

Uwiteka abwira Mose ati “Jya ku bantu ubeze none n’ejo, bamese imyenda yabo,

uwa gatatu uzasange biteguye, kuko ku munsi wa gatatu Uwiteka azamanukira imbere y’ubwo bwoko bwose ku musozi Sinayi.

Ubashyirireho urugabano rugota uyu musozi impande zose, ubabwire uti ‘Mwirinde mwe kuzamuka ku musozi cyangwa gukora ku rugabano rwawo. Uzakora kuri uyu musozi no kwicwa azicwe.

He kugira ukuboko kumukoraho, ahubwo bamwicishe amabuye cyangwa bamurase imyambi, naho ryaba itungo cyangwa umuntu cye kubaho.’Ihembe nirivuga ijwi rirandaze, bazamuke bigire ku musozi.”

Mose aramanuka ava kuri uwo musozi, aza ku bantu arabeza, bamesa imyenda yabo.

Abwira abantu ati “Umunsi wa gatatu uzasange mwiteguye, ntimuterane n’abagore banyu.”

Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry’ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z’amahema bahinda imishyitsi.

Mose azana abantu akuye mu ngando gusanganira Imana, bahagarara munsi y’uwo musozi.

Umusozi wa Sinayi wose ucumba umwotsi, kuko Uwiteka yawumanukiyeho aje mu muriro. Umwotsi wawo ucumba nk’uw’ikome, umusozi wose utigita cyane.

Ijwi ry’ihembe rirushijeho kurenga Mose aravuga, Imana imusubirisha ijwi.

Uwiteka amanukira ku musozi wa Sinayi, ku mutwe wawo. Uwiteka ahamagara Mose ngo azamuke ajye ku mutwe w’uwo musozi, Mose arazamuka.

Uwiteka abwira Mose ati “Manuka, utegeke abantu be gutwaza ngo bajya aho Uwiteka ari kumwitegereza, benshi muri bo bakarimbuka.

Kandi n’abatambyi bigire hafi y’Uwiteka bīyeze, kugira ngo Uwiteka atabagwira.”

Mose abwira Uwiteka ati “Abantu ntibabasha kuzamuka kuri uyu musozi wa Sinayi, kuko ubwawe wadutegetse uti ‘Ugoteshe uyu musozi urugabano, uweze.'”

Uwiteka aramubwira ati “Genda umanuke maze uzamukane na Aroni, ariko abatambyi n’abantu be gutwaza ngo baze aho Uwiteka ari, kugira ngo atabagwira.”

Nuko Mose aramanuka ajya aho abantu bari, arabibabwira.

Kubara 22:31

Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w’Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye.

Matayo 28:19

Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,

Luka 17:30

Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

Ibyahishuwe igice cya 17

Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.

Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.”

Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.

Uwo mugore yari yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe.

Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMARAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI.

Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahōwe Yesu. Mubonye ndatangara cyane.

Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry’uriya mugore n’iry’inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.

Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.

Aha ni ho hakwiriye ubwenge n’ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho.
Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito.
Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.
Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abami kumara isaha imwe.

Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo.

Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”

Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi.

Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke.

Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y’Imana azasohorera.

Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.