Ijambo ry'Umunsi
August 18, 2026
Umuntu W’Imbere 53-1212
Kandi, mwene Data, reka tugaruke ku Mana, ku Mana nzima, Iyo yazutse, Iyo Niyo rukundo, Iyo Ngiyo idaha agaciro amadini, kandi ikayitaho yose mu bundi buryo, Iyo Ikunda buri kiremwa Cyayo kiri ku isi, kandi Yifuza kumanuka. Yakoze buri kintu cyose Yashobora mu gutunganya inzira Yayo ijya mu mitima y’abantu
Yatanze inzira kimwe na ya nzoka y’umuringa. Yatanze Yesu kugira ngo asubize icyo dukeneye cyose mu gihe turi muri uru rugendo hagati y’ijuru n’isi. Ibyo ni… Yatanze Yesu Kristo kandi We ni Igitambo cy’Imana gihagije rwose. Buri kintu cyose ukeneye uyu mugoroba ntabwo kiri mu itorero ryarwe; kiri muri Kristo. Ngaho aho kiri. Ntabwo ari amashuri yawe; ntabwo kiri muri tewolojiya yawe, cyangwa icyo umugenzo wawe ari cyo, icyo ibyawe… kiri muri Yesu Kristo.
Mutumbire ufite kwizera koroheje, uciye bugufi, maze uvuge ngo, “Mana, nyezaho kwikunda kose kandi Unkureho umwanda wose, kandi Ureke guhera uyu munsi mbe Uwawe wese.” Urebe icyo Imana iza gukora kuri wowe.
Umugati w’Uyu Munsi
Kuko amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, N’amatwi ye ari ku byo basaba…
1 Petero 3:12