Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
October 12, 2026

Eliya, Ni iki Wumvise? 59-0412E

Ntabwo igihe cyose Ibintu bisakuza aribyo biba bikomeye. Ntabwo ari bintu bisakuza. Ingorofani ishobora kunyura aha igiye mu murima; igihe idapakiwe igenda ihondagura, kandi isakuza, ndetse itera urusaku rwinshi, kandi mu kugaruka izanyura muri ya mikuku imwe ipakiwe ibintu byiza, kandi ntuzumva n’akantu na gato gakoma. Kubera iki? Irapakiwe. Icyo itorero rikeneye uyu mugoroba ni ugupakirwa, rikuzuzwa urukundo rw’Imana.

Izuba rishobora gukamya amazi yuzuye amajerika miliyoni habe no gutanga agasaku kangana n’akatangwa n’ipompo yuzuza ikirahuri kimwe. Ibyo ni ukuri. I–Ikirere gishobora gutosa isi yose n’ikime n’agasaku gake karutwa n’akava mu kuhira ubusitani bw’imbere y’umuryango. Ni ukuri. Ese mwigeze mwumva imibumbe irimo ihindukira? Ibintu bikomeye ni ibyo bintu bituje.

Mwitegereze Umwuka Wera igihe Wazaga mu mugoroba, uburyo byateye buri kintu kuba gituje. Ariko dukurikira kwiyumvayumva, twiruka inyuma y’ibintu bito, tukananirwa kumva iryo Jwi.

Umugati w’Uyu Munsi

Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.
Habakuki 2:20

An Independent Church of the WORD,