Pesan: 62-1014M Igihagararo cy’Umuntu Utunganye
Mukundwa Gihagararo Cy’Umuntu Utunganye,
Mbega imyitozo twarimo duhabwa. Ijwi ry’Imana ryarimo rivugana natwe kandi ritwigisha, Ijambo ku Ijambo ku Ijambo, neza neza uburyo bwo gutsinda buri mwanzi. Yarabiduhishuriye kandi abishimangira mu mutima wacu, TURI IJAMBO. Rero, ntabwo dushobora gutsindwa.
Igihe umwanzi aje atwirukaho, icyo dukora gusa ni ukumutera indi nshuro tukamutera kandi tukongera tukamutera hamwe na bombe atomike yacu, ariyo Jambo ry’Imana Rivuzwe, Riba kandi rigatura muri twe.
Nyakuri, Urugamba rurarimbanije, ariko ubu ntabwoba tugifite; nta guhangayika. Ntabwo turi gutega amatwi umutimanama wacu. Ntabwo turi gutega amatwi kwibuka kwacu. Ntabwo turi gutega amatwi amarangamutima yacu. Twafunze ibitekerezo byacu kuri ibi bintu maze tubishyira ku Mwuka w’Ijambo Ryayo mu mutima wacu n’ubugingo. Twazimije buri kintu cyose kinyuranye n’ijambo Ryayo.
Gushidikanya kose kwaragiye. Ubwoba bwose bwaragiye. Buri gitekerezo cyose cyo gushidikanya cyaragiye. Buri kwiyumvayumva kose kwaragiye. Nta kindi kintu gihari uretse Ijambo ry’Imana riba kandi rituye MURI TWE, kandi Satani Iryo ntashobora kurirwanya.
Turimo turahinduka Ingando nzima z’Imana nzima. Ni Imana ituye muri twe, Irimo Iraduhindura kuba Nkayo, irimo irerekana Kubaho Kwayo muri twe.
Turimo gufata umwanya wa Kristo, dukomeza umurimo We. Atura mu gihagararo cy’umuntu mu gihe Yigaragaza Ubwe muri twe. Ubu dufite uburyo bwo kumuramya butunganye! Ni Imana irimo yiyerekana Ubwayo muri twe, kuko turi Ingando Yayo.
Ni iki twishingikirijeho tutanyeganyega mu kwemera ibintu nk’ibi? KWIZERA. Kandi kwizera kwacu nta kindi gukeneye; kubera ko kwizera kwacu kwizera Ijambo ry’Imana. Kubera ko kwizera kuzanwa no kumva, no kumva Ijambo ry’Imana, kandi Ijambo ry’Imana riza gusa ku muhanuzi, kandi ushobora KUMVA umuhanuzi binyuze gusa mu Gukandaho Bikavuga… YITERE!!
Kubwo kumva Ijwi Ryayo, turimo kwinjirwamo n’Imbaraga Zayo kandi twapfuye kugutekereza kwacu. Kwizera Kwacu kwahindutse kwizera k’umwimerere, kandi Ubuzima Bwe bwinjiye muri twe. Twahindutse ibiremwa bizima by’Imana, ubuturo aho Umwuka Wera ashobora kohereza imigisha Ye yuzuye ubwiza.
Ese Ijwi riri ku makasete ririmo gukora iki?
Kirisito ntiyigeze antuma kubaka idini! Kirisito yantumye kubaka abantu, no kubageza ku gihagararo cya Yesu Kirisito, kugira ngo babe ubuturo bw’ Umwuka We n’abagabura b’imbaraga Ze, binyuze mu Ijambo Rye – binyuze mu ijambo Rye. Murabona? Kubaka umuntu no kumugeza kuri icyo gihagararo.
Binyuze mu kumva Ijwi Ryayo, no kwizera ndetse tugakurikira Ijambo Ryayo, byaratwubatse kugeza duhindutse urugero rw’igihagararo cya Yesu Kristo; ahantu ho guturwa n’Umwuka Wera. Turi imbaraga nzima, ubumenyi buzima, kwihangana kuzima, kwera kuzima, Imbaraga nzima, bituruka ku Mana nzima, aribyo bitugira umuntu muzima, ishusho nzima, mu gihagararo cy’Imana
ah’ubwo «Wanyiteguriye umubiri». Umubiri Imana ishobora guturamo, Imana ishobora kugenderamo, Imana ishobora kureberamo, Imana ishobora kuvugiramo, Imana ishobora gukoreramo. Amina! Igikoresho cy’Imana gifite ubuzima,. Imana igendera ku birenge bibiri, muri wowe. Icyubahiro kibe icy’Uwiteka. “Intambwe z’umukiranutsi ziyoborwa n’Uwiteka.” Imana igendera muri wowe, kuko “muri inzandiko, zisomwa n’abantu bose”.
Icyubahiro Kibe icy’Uwiteka…!!! Ntitwitaye kuba dutuye mu ihema, mu karuri, kubaho cyangwa gupfa, kwibira cyangwa kurengerwa. Iki nicyo kintu cyonyine kidushishikaje, UBU BUTUMWA, IRI JWI, IJAMBO RY’IMANA. Ni Ubwami bw’Imana. Niyo nzira yateguwe n’Imana kubw’uyu munsi. Burimo kubaka Igihagararo cy’Umuntu Utunganye, ARI WE TURI WE!
Reka tujye hamwe maze tugenzure ubuzima bwacu mu gihe twumva Umwigisha wacu atwigisha icyo tugomba gukora, ndetse n’uburyo tugomba kubaho, kugira ngo duhinduke abahungu n’abakobwa b’Imana B-A-T-U-N-G-A-N-Y-E
Turasezeranya Umwami ko kubw’ubufasha Bwe no kubw’ubuntu Bwe, tuzasenga kandi tukamushaka buri munsi tudasiba, kugeza ubwo twumva muri buri wese ibyo Ashaka birimo bitembera mu kubaho kwacu. Tuzaguma aho kugeza duhindutse kugaragazwa k’ukubaho kwa Kristo.
Buri ku cyumweru ibyishimo n’amatsiko y’icyo Umwami agiye kudukorera no kuduhishurira tuba dufite birenze amagambo twashobora kuvuga. Mbega uburyo nshaka ko isi yiyunga kuri twe kuburyo nta kindi kintu kinini, cyangwa gitunganye cyaruta kwicara mu bwiza bw’Ijwi ry’Imana no guhinduka Igihagararo cy’Umugeni We Jambo Utunganye.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: Igihagararo Cy’Umuntu Utunganye 62-1014M
Isaha: 12:00 z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, Indiana (ariyo Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’I Kigali n’I Bujumbura)
Ibyanditswe:
Matayo 5:48
Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.
Luka 6:19
Abantu bose bashaka kumukoraho, kuko imbaraga yamuvagamo ikabakiza bose.
Yohana 1:1
Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.
Yohana 3:3
Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.”
Yohana 3:16
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Yohana 5:14
Hanyuma y’ibyo Yesu amubona mu rusengero aramubwira ati “Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha utazabona ishyano riruta irya mbere.”
Yohana 14:12
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.
Ibyakozwe n’Intumwa 2:38
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,
Ibyakozwe n’Intumwa 7:44–49
Ba sogokuruza bari bafite ihema ry’ubuhamya bari mu butayu, nk’uko Iyavuganye na Mose yamutegetse kurirema, arishushanije n’icyitegererezo cy’iryo yabonye.
Iryo ba sogokuruza barihawe na ba se riba uruhererekane, barizana Yosuwa abagiye imbere ubwo batsindaga amahanga, ayo Imana yirukanaga imbere yabo kugeza mu gihe cya Dawidi
wari utonnye imbere y’Imana, asaba kubakira Imana ya Yakobo ubuturo.
Ariko Salomo ni we wayubakiye inzu.
Nyamara Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n’amaboko, nk’uko wa muhanuzi yavuze ati
Ijuru ni ryo ntebe yanjye, Isi ni yo ntebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki? Ni ko Uwiteka ababaza. Cyangwa nzaruhukira hantu ki?
Ibyakozwe n’Intumwa Igice cya 10
Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.
Yari umuntu w’umunyadini wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.
Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w’Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y’umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.”
Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?” Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana.
Kandi none tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero.
Acumbitse kwa Simoni w’umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw’inyanja.”
Marayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be babiri, n’umusirikare w’umunyadini wo mu bamukorera iteka,
amaze kubabwira ibyo byose, abatuma i Yopa.
Bukeye bw’aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu, Petero ajya hejuru y’inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu.
Arasonza ashaka kurya, bakibyitegura aba nk’urota
abona ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n’umwenda w’umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi.
Harimo inyamaswa z’amoko yose zigenza amaguru ane, n’ibikururuka hasi byose, n’ibiguruka mu kirere byose.
Ijwi riramubwira riti “Haguruka Petero, ubage urye.”
Petero ati “Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.”
Iryo jwi rimusubiza ubwa kabiri riti “Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.”
Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru.
Petero agishidikanya mu mutima we uko ibyo yeretswe bisobanurwa, abantu batumwe na Koruneliyo bamaze kubaza inzu ya Simoni iyo ari yo, bahagarara ku irembo,
barahamagara babaza yuko Simoni wahimbwe Petero acumbitsemo.
Petero agitekereza ibyo yeretswe, Umwuka aramubwira ati “Dore abantu batatu baragushaka.
Haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya, kuko ari jye ubatumye.”
Petero aramanuka asanga abo bantu arababwira ati “Ni jyewe uwo mushaka, mwazanywe n’iki?”
Baramusubiza bati “Koruneliyo umutware utwara umutwe w’abasirikare ijana, umuntu ukiranuka wubaha Imana, ushimwa n’ubwoko bwose bw’Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.”
Nuko arabinjiza arabacumbikira. Petero ajya kwa Koruneliyo Bukeye bw’aho Petero arahaguruka avanayo na bo, na bene Data bamwe b’i Yopa na bo bajyana na we.
Bukeye bagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n’incuti z’amagara.
Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y’ibirenge bye, aramuramya.
Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.”
Bakivugana arinjira, asanga abantu benshi bahateraniye
arababwira ati “Muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n’uw’ubundi bwoko cyangwa ko amugenderera, ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagira umuntu nita ikizira cyangwa igihumanya.
Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.”
Koruneliyo ati “Dore uyu ni umunsi wa kane, uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nuko umuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana,
arambwira ati Koruneliyo, gusenga kwawe kwarumviswe, n’ubuntu bwawe bwibutswe imbere y’Imana.
Nuko tuma i Yopa, utumireyo Simoni wahimbwe Petero, acumbitse kwa Simoni w’umuhazi hafi y’inyanja.’
Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y’Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.”
Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni,
ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.
Ijambo ry’ubutumwa bwiza bw’amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose,
iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudaya hose, rihereye i Galilaya hanyuma y’umubatizo Yohana yabwirizaga,
ni irya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.
Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy’Abayuda byose n’i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti,
ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro.
Icyakora ntiyamweretse abantu bose, ahubwo yamweretse abagabo yatoranije bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka.
Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w’abazima n’uw’abapfuye.
Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw’izina rye.”
Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose.
Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n’abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho,
kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati
Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?
Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi.
Ibyakozwe n’Intumwa 19:11
Kandi Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye.
Ibyakozwe n’Intumwa 28:19
Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu.
Abefeso 4:11-13
Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,
kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,
kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo,
Abakolosayi Igice cya 3
Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana.
Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si,
kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.
Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.
Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana,
ibyo ni byo bizanira umujinya w’Imana abatumvira.
Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo.
Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n’uburakari, n’igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.
Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n’imirimo ye,
mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye.
Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw’umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.
Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana,
mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.
Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.
Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.
Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.
Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo.
Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu.
Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire.
Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.
Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.
Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n’abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana.
Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu,
muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo.
Ariko ukiranirwa aziturwa nk’uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni.
Abaheburayo 10:5
Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati “Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye umubiri.
Abaheburayo 11:1
Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.
Abaheburayo 11:32-40
Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n’ibya Baraki, n’ibya Samusoni n’ibya Yefuta, n’ibya Dawidi n’ibya Samweli, n’iby’abahanuzi baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare
no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga.
Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse. Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza.
Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe.
Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi.
Yemwe, n’isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga.
Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe
kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.
Yakobo 5:14
Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b’Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry’Umwami.
2 Petero 1:1-7
Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza.
Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu,
kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza.
Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.
Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,
kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana,
kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo.
Yesaya 28:19
Uko bizajya binyuramo bizabafata, kuko bizajya binyuramo uko bukeye ku manywa na nijoro, kandi kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa.