NTABWO TWISHINGIRA UBUSOBANURO BUKOREWE KURI BRANHAM TABERNACLE

Ubusemuzi bw’amateraniro bukorewe aho kandi ntabwo ari ubwo gukoreshwa mu gukwirakwiza amajwi, gukorwamo inyandiko, cyangwa kongera gukoreshwa mu bundi buryo ubwo aribwo bwose. Abasobanuzi bafite intego nziza zo guhuza neza n’ikiri kuvugwa muri buri teraniro, ariko hashobora kuba amagambo amwe abura n’amakosa ya kimuntu amwe ashobora kubaho bitewe n’ubusobanuro bukoreweho. Ubusobanuro bw’ubutumwa ntabwo bufatwa nk’ubusemuzi bwihagije, kandi bushobora kuba butari ku bipimo bisanzwe bya Voice of God Recordings

Impamvu nyamukuru iri inyuma y’ubu busemuzi bw’amajwi bukoreweho ni uguha abatavuga icyongereza amahirwe yo kuramya hamwe natwe mu materaniro. Branham Tabernacle itorero ryita ku murimo w’ubumisiyoneri rifite umutwaro ukomeye kubw’Umugeni wa Kristo uri aho mu murimo w’ubumisiyoneri aho hose ku isi. Dushima Imana kubw’amahirwe Umwami yaduhaye kugira ngo tugere kuri abo mu masengesho yacu, mu maturo y’urukundo, ndetse n’ubu, hakaba gusabana ku Ijambo binyuze mu buryo bw’amajwi atambutswa. Twizeye ko aya materaniro azaba umugisha kuri wowe n’umuryango wawe.

* Iri tangazo ryakozwe ku bufatanye na Branham tabernacle

An Independent Church of the WORD,