24-0505 Ibibazo nibisubizo # 2

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Jambo Ritunganye,

Dutegereje gusa Ukuza k’Umwami. Turinde amatara yacu atunganyije, yuzuye Amavuta, twumva amanywa n’ijoro Ijambo ryahishuwe. Dukomeza gusenga, buri saha; atari buri munsi, buri saha. Turimo gukomeza kwitegura kuguma, no gukomeza kwizera, IJAMBO RYOSE.

Dutegereje, umwanya uwo ari wose, ko abo basinziriye mu mukungugu wisi babanza gukanguka. Muri ako kanya, tuzahita tubabona; ba papa, ba mama, abagabo, abagore, abavandimwe na bashiki bacu. Bari aho, bahagaze imbere yacu. Tuzamenya muri ako kanya, ko twahageze, igihe kirageze. Kwizera kwizamurwa kuzuzura ubugingo bwacu, ubwenge n’umubiri. Noneho iyi mibiri ipfa izambara kudapfa mu buntu bw’izamurwa mu Mwami.

Kandi hanyuma tuzatangira guhurira hamwe. Twebwe abakiriho ndetse dusigaye tuzahindurwa. Iyi mibiri ipfa ntizongera kubona urupfu. Mu buryo butunguranye, hazaba nko guhuha guciyeho… tuzahindurwa. Kuva kuba umusaza ukaba umusore, kuva kuba umukecuru ugahinduka umukobwa ukiri muto.

Nyuma yigihe gito, tuzaba tugenda nkigitekerezo hamwe nabamaze kuzuka. HANYUMA… ICYUBAHIRO ICYAYO… tuzazamurwa hamwe nabo tujye guhura n’Umwami mu kirere.

Mbega igihe kiri imbere yacu. Umwanzi agerageza kudukubita hasi, tukiheba, kandi tugacika intege, ariko icyubahiro kibe icy’Imana, ntiyabishobora. Dufite Guhishurirwa kw’icyo We Aricyo; uwo Yatumye kuduhamaga ngo dusohoke;ntabwo ari abo tuzaba bo; ABO TURIBO. UBU bitsitse mu BUGINGO bwacu, MUNTEKEREZO N’UMWUKA, kandi ntakintu gishobora kubidukuraho. Nigute tubimenya? Niko Imana yavuze!

Aha ntabwo ari Iwacu, yose ni iyawe, Satani, ushobora kuyijyana. Ntabwo dushaka igice cyayo. Dufite mu Rugo rw’ahazaza yatwubakiye. Kandi birumvika, satani, kuko twabonye integuza, HARABONETSE. Ubwubatsi bwararangiye. Utwo gukoraho twose twararangiye. Kandi ngumfitiye andi makuru, VUBA AHA, Azaza kutujyana kugirango tumarane imyaka 1000 y’ukwa buki nta kidobya hamwe na We, kandi ntabwo watumiwe, kandi ntabwo uzaba uhari.

Mbega ibintu bitangaje ubu Butumwa buduhishurira buri gihe iyo Dukanzeho Bikavuga. Imana Ubwayo iramanuka, maze Ikavuga binyuze mu minwa y’umuntu bityo Ikabasha kutubwira ibi bintu byose. Iradutoranya maze Ikatwihishurira mu buryo bw’ukuri kandi bwuzuye.

We ni Ijambo ryambaye umubiri, atari Ijambo ryo mu minsi ya Mose, Mose cyari icyo gihe, Ijambo, atari Ijambo ryo mu gihe cya Nowa, Nowa yari Ijambo ry’icyo gihe, ntabwo ari icyo gihe… Ijambo ryo mu minsi ya Eliya, Eliya yari Ijambo ryo muri icyo gihe; ariko We ni Ijambo ryo mu ndagihe(uyu munsi), kandi bagendaga babaho nyuma.

Ese uriteguye?…. Ngibi biraje. Ni inkubwe ebyiri ndetse biraremereye, kandi turabikunda cyane!!

Icyo kintu kimwe cyongeye kwisubiramo! Icyo ni igihamya cy’Umwuka Wera, igihe Imana ibiguhishuriye kandi ukabibona, UKU NIKO UWITEKA AVUZE maze ukabyemera. Atari icyo uricyo, icyo waricyo, cyangwa icyo aricyo cyose kuri byo, ni icyo Imana yakoze kubwawe ubu. Ngicyo igihamya.

Halleluya, Yatewe imisumari. NONEHO reka tumwumve Aduhamiriza.

Yaduhaye ibimenyetso by’Umwuka Wera, Yahona 14. Yaravuze ngo,”Mfite byinshi byo kubabwira. Ntabwo Nabonye umwanya wo kubikora, ariko igihe Umwuka Wera azaza, Azabibabwira, Azabibutsa ibyo nababwiye, kandi Azaberaka n’ibyenda kubaho.” Ese ntimuri kubibona? Ngaho aho ibimenyetso biri. Uko ni ukuvuga mbere no kubaho… kubwo kugira ubusobanuro bwa Kimana bw’Ijambo ryanditse. Ubu se, si cyo kimenyetso cy’umuhanuzi?

Umwuka Wera ni umuhanuzi wa buri gisekuru. Ni umuhanuzi w’igisekuru cyacu. Ijambo riza GUSA kuri uwo muhanuzi. Ni Imana irimo kuvuga no kwihishura Ubwayo binyuze mu muhanuzi Wayo. We ni Ijambo ry’umunsi. Ubu Butumwa, BURI KURI KASETE, ni ubusobanuro butunganye bw’Ijambo, hamwe no guhamirizwa kwa Kimana.

“Igihe igitunganye kizaza, ikituzuye kizakurwaho.” Utwo tuntu duto two kwitera hejuru no hasi nk’abana, tugerageza kuvuga mu ndimi, ndetse n’ibyo bintu bindi byose, igihe icyo gitunganye… Kandi turagifite uyu munsi, binyuze mu gufashwa n’Imana, ubusobanuro butunganye bw’Ijambo hamwe no guhamirizwa kwa Kimana! Noneho ibyo bituzuye bigomba gukurwaho. “Igihe nari umwana, navugaga nk’umwana; ariko igihe mpindutse mukuru, ndekura ibyo bintu by’ubwana.” Amen!

Icyo gitunganye cyaraje; ubusobanuro butunganye bw’Ijambo. KANDA BIVUGE. Icyo nicyo gusa Umugeni We akeneye, kandi ni ibyo gusa Ashaka.

Ngwino hamwe natwe maze dufatanye Gukandaho Bikavuga kuri iki Cyumweru I Sasita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, maze twumve IJAMBO RITUNGANYE, HAMWE N’UBUSOBANURO BUTUNGANYE, HAMWE NO GUHAMIRIZA KWA KIMANA mu gihe twumva:

Ibibazo nibisubizo # 2 – 64-0823E

Bro. Joseph Branham