23-1119 Kristo ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe

Ubutumwa : 63-0728 Kristo ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Rubuto rw’Umutima w’Umuhanuzi

Ni abawe Wibyariye, binyuze mu Mwuka ndetse binyuze mu Ijambo ry’Ukuri. Kandi ndasenze kugira ngo Ubahe umugisha, Mwami, kandi bagume bunze ubumwe kubw’umurunga w’urukundo rwa Kristo.

Itegure, tugiye kubona imigisha, gusigwa no Guhishurirwa kuruta uko byaba byarigeze biba mbere. Dushobora kubyumva mu bugingo bwacu, hari ikintu cyenda kubaho. Igihe kirageze. Turishimye cyane kandi tubitegerezanyije amatsiko. Umugeni w’ahantu hose ku isi arimo guteranira hamwe kugira ngo yumve Ubutumwa buturutse ku ntebe y’Imana bugiye kutuzamura ahirengeye, no kutwuzuza, ndetse bukatwuzuza, nuko hanyuma bukongera bukatwuzuza Umwuka Wera.

Ibyanditswe bigiye gusohora. Kuburirwa kuri kubaho. Urubanza ruregereje. Umwami arimo arahamagara Umugeni We kugira ngo aze mu Birori by’Ubukwe. Guhamagara kwanyu kwamaze gutangwa. Kuza kw’Imana kwageze. NITWE AZIYE.

Turi Imbuto Ye yagenwe mbere Ibibona kandi ikabyemera. Ibyaha byacu byarasenywe, byaragiye. Byatawe muri iyo wino y’Amaraso ya Yesu Kristo, kandi ntabwo bizigera byongera kwibukwa. Imana yarabitubabariye BYOSE. Duhagaze nk’abahungu n’abakobwa b’Imana, imbere y’Imana. Twe UBU niko turi… Ntabwo ariko tuzaba; UBU turi abahungu n’abakobwa b’Imana.

Tuzi ikintu kimwe, IJAMBO. AMAKASETE. UBU BUTUMWA. Ni bimwe.

Kandi rimwe, hashize igihe gito, igihe Wanyeretse iyerekwa, ingando nto hano, aho twagomba kubika Ibyokurya, y’uko hazabaho igihe ibi byose bizaba bikenewe… “Hunika ibi Byokurya hano kubw’igihe kubw’igihe runaka.”

Ubu nicyo gihe. Ibi nibyo Byokurya. Turi ubwoko. Dufite Guhishurirwa.

Abandi bashobora kutamenya akamaro k’Umurimo w’Amakasete. Twe si uko. Ni ubuzima bwacu; ni buri kintu cyose kuri twe. Biruta ubuzima kuri twe. Igihe dufite ikibazo ku kintu runaka, ntabwo tujya kureba umuntu runaka kugira ngo abidusobanurire, cyangwa ngo abidushakire. Dukora neza neza nk’uko marayika w’Imana yadutegetse gukora igihe tugize icyo tunanirwa gusobanukirwa cyangwa dufite ikibazo.

Ese murabibona? Niba unaniwe, ongera ugaruke kuri iyi kasete. Ntabwo nzi niba muzamara nayo igihe kingana iki. Mwibuke, uku ni Ukuri, k’UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ni Ukuri. Ni Ibyanditswe.

Niba unaniwe, garuka kuri kasete.

Ntukaturakarire, uku niko YAVUZE…BYONGEYE KANDI, uku ni UKURI K’UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ntabwo yavuze ngo igice cya Ryo, bimwe muri Ryo, cyangwa igihe umuntu runaka arimo asobanura ibiri Jambo risizwe n’ibitariryo. AMAKASETE NI UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Ushobora kutabishyikira cyangwa kutabyumva, cyangwa ukaba utarabisobanukirwa. Ariko kuri twe, iki nicyo WE atubwira binyuriye mu muhanuzi Wayo.

Uzi uburyo ujya ubwiramo umugore wawe ibintu, urabizi, wa mukobwa muto uteganya gushaka. Uramukunda cyane, umubwira amabanga, ukamuzamura ukamwiyegereza, kandi akagukunda na buri kintu. Muzi uburyo bigenda

Uko niko Imana, Kristo, irimo ikorera Itorero. Murabona?  Irimo irarimenera amabanga, amabanga gusa. Atari aba basambanyi; ndavuga Umugore Wayo.

Kandi turimo turabyakira byose. Oh mbega uburyo Umugeni yishimye kandi asazwe n’umunezero aha mbere y’ubukwe. Biragoye kuba twaguma duhagaze dutuje. Turimo kubara iminota… amasegonda. Akomeza kutubwira inshuro nyinshi ko Adukunda.

Satani akomeje kudutera kuruta uko yigeze kubikora mbere, ariko icyo atari yiteze, ni uko twamaze KUMENYA abo turibo. Nta kongera gushidikanya ukundi, TURI IJAMBO RIVUZWE. Dushoboye kandi turabikora kuvuga Ijambo. Dufite igisubizo cyo guha Satani. Imana yarigaragaje Ubwayo. Imana yarihamirije Ubwayo. Turi Ijambo Ryayo rizima kandi tuvuga dukoresheje ububasha Yaduhaye.

kandi Nguyu hano uyu munsi, mu Ijambo Rye, agaragaza cya kintu kimwe Yakoze hariya. Umugeni nta wundi mutwe yakwemera. Oya, mugabo. Nta musenyeri, nta n’undi. Yemera Umutwe umwe, uwo ni Kristo, kandi Kristo ni Ijambo. Oh, mbega! Whew! Ibyo ndabikunda. Oh! Yego, mugabo.

Turi ab’Ubwami, kandi ubwo Bwami ni Ijambo ry’Imana rihindutse Umwuka n’Ubugingo mu buzima bwacu bwite. Kubw’ibyo, turi Ijambo Rye rizima.

Ibi nyakuri birabisobanuye BYOSE nshuti zanjye, NIBA MUFITE GUHISHURIRWA K’UKURI KO KUBYAKIRA NO KUBYIZERA.

Mwitegereze noneho, twunze ubumwe munsi y’Umutwe umwe, mu buryo bumwe, nk’urugero rwa Isiraheri ya Kera. Noneho murimo kubibona? Kimwe na Isiraheri ya kera; Imana Imwe, igaragajwe n’Inkingi y’Umuriro, kandi ikihishura Ubwayo binyuze mu muhanuzi, kubwo kuba Ijambo. Iyo Mana imwe, Inkingi y’Umuriro imwe, inzira imwe; ntabwo Ishobora guhindura inzira Yayo. Ni ibyo… Biratunganye mu buryo bwose bushoboka.

Umuhanuzi… Reka ibyo byinjire. Imana imwe, igaragajwe n’Inkingi y’Umuriro, binyuze mu muhanuzi, kubwo kuba Ijambo ry’icyo gihe, kandi Ikaba idahinduka.

Nashobora gukomeza kandi ngakomeza, ndetse  twashobora kwishima kandi tugasabanira ku mirongo nyuma y’indi mirongo; kandi turaza kubikora, duturutse hirya no hino ku isi kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva: Kristo Ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe 63-0728

Bro. Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere y’amateraniro:

St. Matthew 16:15-17

15.Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?”

16.Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.”

17.Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.

St. Luke 24th Chapter

1.Ku wa mbere w’iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije.

2.Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro,

3.binjiramo ntibasangamo intumbi y’Umwami Yesu.

4.Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.

5.Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?

6.Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati

7.‘Umwana w’umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n’amaboko y’abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ”

8.Bibuka amagambo ye.

9.Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n’umwe n’abandi bose.

10.Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n’abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye.

11.Ariko ayo magambo ababera nk’impuha ntibayemera.

12.Maze Petero arahaguruka yirukanka ajya ku gituro, arunama arungurukamo, abona imyenda y’ibitare iri yonyine. Asubira iwe atangazwa n’ibyabaye

13.Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)

14.Nuko baganira ibyabaye byose.

15.Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,

16.Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.

17.Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?” Bahagarara bagaragaje umubabaro.

18.Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”

19.Arababaza ati “Ni ibiki?” Bati “Ni ibya Yesu w’i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n’ibyo yavugaga imbere y’Imana n’imbere y’abantu bose,

20.kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n’abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba,

21.kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye.

22.None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro

23.ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n’abamarayika, bakababwira ko ari muzima.

24.Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”

25.Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose.

26.None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?”

27.Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.

28.Bageze bugufi bw’ikirorero bajyagamo, agira nk’ushaka kugicaho.

29.Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo.

30.Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha.

31.Amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona.

32.Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”

33.Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi n’umwe bateranye hamwe n’abandi,

34.bumva bavuga bati “Ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.”

35.Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n’uburyo bamumenyeshejwe n’uko amanyaguye umutsima.

36.Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”

37.Maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi bagira ngo ni umuzimu babonye.

38.Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu?

39.Nimurebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mundebana.”

40.Avuze ibyo abereka ibiganza bye n’ibirenge bye.

41.Nuko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufite hano?”

42.Bamuha igice cy’ifi yokeje,

43.aracyakira akirira imbere yabo.

44.Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”

45.Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n’ibyanditswe,

46.ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu,

47.kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.

48.Ni mwe bagabo b’ibyo.

49.Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”

50.Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha.

51.Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru.

52.Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi,

53.baguma mu rusengero iteka bashima Imana.

St. John 5:24

24.“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.

 14:12

12.Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

1 Corinthians 2nd Chapter

1.Ni cyo gituma bene Data, ubwo nazaga iwanyu ntaje ndi umuhanga n’intyoza yo kuvuga, cyangwa mfite ubwenge buhebuje mbabwira ibihamya by’Imana,

2.kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe.

3.Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpinda umushyitsi mwinshi,

4.n’ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y’ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n’imbaraga,

5.kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo mu mbaraga z’Imana.

6.Icyakora ubwenge tubuvuga mu batunganijwe rwose, ariko ubwo bwenge si ubw’iki gihe cyangwa ubw’abatware b’iki gihe bashiraho.

7.Ahubwo tuvuga ubwenge bw’ubwiru bw’Imana ari bwo bwenge bwahishwe, Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro.

8.Mu batware b’iki gihe nta wabumenye, kuko iyo babumenya ntibaba barabambye Umwami w’icyubahiro.

9.Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”

10.Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana.

11.Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N’iby’Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.

12.Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu,

13.ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw’abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby’Umwuka iby’umwuka bindi.

14.Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka.

15.Ariko umuntu w’Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.

16.Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.

Ephesians Chapter 1

1.Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,

2.ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

3.Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,

4.nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.

5.Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,

6.kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo.

7.Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri,

8.ubwo yadushagirijeho bukatubera ubwenge bwose no kumenya,

9.itumenyesheje ubwiru bw’ibyo ishaka ku bw’ineza y’ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera

10.kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.

11.Ku bw’uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk’uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk’uko ibishaka mu mutima wayo

12.ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.

13.Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,

14.uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.

15.Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,

16.mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,

17.kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,

18.ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera,

19.mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri,

20.izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru,

21.imushyize hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose, n’imbaraga zose n’ubwami bwose, n’izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza.

22.Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose,

23.na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose.

Colossians Chapter 1

1.Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data,

2.turabandikiye bene Data bo muri Kristo bera bo kwizerwa, bari i Kolosayi. Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese.

3.Dushima Imana Se w’Umwami wacu Yesu Kristo uko tubasabiye iteka ryose,

4.kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n’urukundo mukunda abera bose,

5.ku bw’ibyiringiro by’ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry’ukuri k’ubutumwa bwiza

6.bwabagezeho namwe, nk’uko bwageze no mu isi yose bukera imbuto bugakura, nk’uko no muri mwe bwazeze uhereye wa munsi mwumviyemo mukamenya ubuntu bw’Imana by’ukuri,

7.nk’uko mwigishijwe na Epafura umugaragu mugenzi wacu dukunda, wababereye umukozi ukiranuka wa Kristo wo kubagaburira ibye,

8.kandi watubwiye iby’urukundo rwanyu muheshwa n’Umwuka.

9.Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka,

10.mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana,

11.mukomereshejwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo,

12.mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.

13.Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.

14.Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.

15.Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,

16.kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.

17.Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.

18.Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,

19.kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we.

20.Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n’ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.

21.Namwe abari baratandukanijwe n’Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw’imirimo mibi,

22.none yiyungishije namwe urupfu rw’umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n’abaziranenge mutagawa,

23.niba muguma mu byo twizera mwubatswe neza ku rufatiro, mutanyeganyega kandi mutimurwa ngo muvanwe mu byiringiro biheshwa n’ubutumwa mwumvise, bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru, ari bwo jyewe Pawulo nahindukiye umubwiriza wabwo.

24.None nishimiye amakuba yanjye yo ku bwanyu, kandi ibyasigaye ku byo Kristo yababajwe mbishohoje ubwanjye mu mubiri wanjye ku bw’umubiri we ari wo Torero,

25.iryo nahindukiye umubwiriza nkurikije ubusonga Imana yampaye ku bwanyu, kugira ngo mbwirize abantu ijambo ry’Imana ryose,

26.ari ryo bwa bwiru bwahishwe uhereye kera kose n’ibihe byose, ariko none bukaba bwarahishuriwe abera bayo,

27.abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw’ubwiza bw’ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, ari bwo Kristo uri muri mwe, ari byo byiringiro by’ubwiza.

28.Ni we twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo.

29.Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete nk’uko imbaraga ze ziri zinkoreramo cyane.

Revelation 7:9-10

9.Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo,

10.bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”