22-1120 Ahantu Imana yahisemo Kuramirizwa

Ubutumwa : 65-0220 Ahantu Imana yahisemo Kuramirizwa

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Madamu Yesu Kristo

Mbega ukuntu dukunda kumva amazina yacu ahamagawe. Kubitekereza gusa, ko ari twe Azaba Aziye. Umugeni w’Ubwami kubw’Umwana Wasezeranwe w’Ubwami. Imbuto Yayo ya Cyami idasanzwe kuri Abrahamu iyo yabaye iy’ukuri kandi ikiranukira Ijambo Ryose.

Ntabwo twakoze ubusambanyi, cyangwa ngo dukore agakungu, hamwe n’irindi jambo iryo ariryo ryose; twakomeje kuba abera kandi tugumana n’Ijambo.

Hari abagore benshi b’abakristo beza mu isi uyu munsi, abagore b’indahemuka; ariko harimo Madamu Yesu Kristo Umwe. Twe  turi Uwo ugomba gubirana na We mu Rugo. Turi umugore Yatoranije.

Yatubwiye mu Ijambo Rye ko Azaza indi nshuro, uburyo bumwe nk’ubwo yaje mbere. Kandi nguriya aho Ahagaze, yihishura mu mubiri w’umuntu We Ubwe, asoma Ijambo maze akatubwira ngo, “Uyu munsi ibi Byanditswe birasohoye mu maso yanyu,” kandi twaramumenye, maze duhinduka Umugeni Muka Yesu Kristo.

Twahishuriwe ko uwo Mwana (S-O-N) w’Imana waje mu burasirazuba n’uko Akihamiriza Ubwe ko ari Imana igaragaye mu mubiri, ni uwo Mwana (S-o-n) w’Imana mu gice cy’isi cy’uburengerazuba, Uwo wigaragaje Ubwe hagati mu Mugeni We. Umucyo wa nimugoroba w’Umwana waraje.

Kandi niba nabasha kugira icyo mbaza ku kintu icyo aricyo cyose, hagomba kubaho igisubizo cy’ukuri. Hashobora kuba ha ikintu cyegeranye nacyo; ariko haragomba kuba icy’ukuri, igisubizo kiboneye kuri buri kibazo. Rero,  kubw’ibyo, buri kibazo cyose kiza mu buzima bwacu, hagomba kuba hari igisubizo cy’ukuri, igisubizo kiboneye.

Muri iyi minsi yacu hari ibibazo byinshi n’impaka mu bantu

  • Ni kangahe ari ingenzi kumva amakasete y’umuhanuzi w’Imana?
  • Ni kangahe ari ingenzi kumva kandi tukizera Ijambo Ryose?
  • Ese ikidakuka cyacu ni ikihe? Sicyo yavuze kuri kasete, cyangwa Umwuka Wera ayobora buri muntu wese kwihitiramo ikiri Jambo cyangwa ikitari Ijambo
  • Ese turagomba kugira umuntu, cyangwa itsinda ry’abantu, kugira ngo baridusigurire?
  • Ese Ijambo ryaba rivuga ko nyuma y’uko Yohereje Eliya umuhanuzi, Izohereza itsinda ry’abantu rigomba kuza kubibasobanurira ?
  • Ese twaba dukeneye umuntu wo kudusobanurira Ijambo cyangwa kuridusigurira?
  • Ese dukwiriye kumva gusa amakasete mu ngo zacu, mu madoka, n’aho bashyiriramo esanse, maze tukumva umubwiriza igihe tugiye ku rusengero?
  • Ese dukwiriye kumva amakasete mu nsengero zacu?
  • Ese ryaba ari Ijwi ry’Imana kubw’iy’iminsi yacu cyangwa siryo?

Rero, niba ari ikibazo cya Bibiliya, noneho gikwiriye kubona igisubizo cya Bibiliya. Ntabwo gikwiriye guturuka kw’itsinda ry’abantu, mu bumwe runaka, cyangwa ngo gituruke ku mwigisha runaka, cyangwa ngo gituruke ku madini runaka. Kigomba guturuka neza neza mu Byanditswe…

Noneho niba dushaka kubona igisubizo cy’ukuri ku bibazo byacu, tugomba kujya mu byanditswe. Igikurikiyeho, dukwiriye gufata icyemezo, ese ninde musobanuzi wa kimana w’Ibyanditswe. Ese umuntu wese yifatira umwanzuro?

Umuhanuzi ntabwo bisobanuye gusa kuvuga Ijambo, ahubwo guhishura, n’umusobanuzi wa Kimana w’Ijambo, w’Ijambo ry’Imana ryanditse.

Rero niba umuhanuzi ari umusobanuzi wa Kimana w’Ibyanditswe, noneho icyo umuhanuzi avuze ni Ijambo ry’Imana ku Mugeni Wayo  rimaze gusobanurwa, NI IBYO NTA BINDI.

Ibi ntibikuraho ubukozi, cyangwa igihagararo Imana yabahamagariye. Bahamagawe n’Imana kugira ngo barindire Ijambo ryavuzwe n’umuhanuzi w’Imana imbere y’umukumbi wabo. Baragomba kwereka abantu babo iyi ntumwa n’Ubutumwa bw’igihe.

Buri jambo babwiriza rikwiriye kugenzuzwa Amagambo y’umuhanuzi yavuze ari kuri kasete. Ntabwo ashobora guhindurwamo, haba no gusobanurwamo, IJAMBO RIMWE. Ibyanditswe by’Imana bisobanurwa GUSA n’umuhanuzi Wayo.

Aha, buri wese muri bo, birumvikana, ushobora kubona igitekerezo cyabo, kandi sinshobora kubagaya. Buri wese ahamya ko ari we w’ukuri, ko bafite ukuri. Kandi ko abantu bari muri ayo matorero bagomba kwizera ibyo, kubera ko ariho bazirikiye iherezo ryabo, aho bajya h’iteka, bahashyize ku nyigisho z’iryo torero. Ariko baratandukanye cyane, umwe ku wundi, kugeza ubwo bibasha kubyara ibibazo magana cyenda bitandukanye.

niba ubu Butumwa bwavuzwe n’umuhanuzi w’Imana atari cyo Kidakuka cyawe, ahubwo akaba ari icyo umuntu umwe cyangwa abantu bamwe bavuze ko Ijambo aricyo, noneho ubwo aho kuba hawe h’Iteka hazirikiye kuri cyo BAVUGA.

Amagambo yanjye asa nkaho ahabanye kuburyo bwuzuye n’abandi n’ubundi bukozi bwose. Siko ndi. Nizera ko Imana yashyize abagabo b’ukuri mu Itorero Ryayo ndetse no ku mukumbi Wayo kugira ngo barindire ubu Butumwa imbere yabo. Nizera ko babwiriza kandi bakizera ubu Butumwa. Ariko ni iyihe mpamvu ituma batagarura Mwene Data Branham ku bicaniro byabo nk’Ijwi ry’ingenzi cyane ryo kumva? Kubera iki babihwanisha n’ubukozi bwabo, ndetse bakabugira ingenzi nk’iryo Jwi?

Malaki 3 haravuga ngo,”Nzohere integuza yanjye imbere Yanjye kugira integurire inzira.” Kandi uwo woherejwe gutegura inzira, yaramugaragaje, ahantu. “Uwo ni We! Nta kosa ririmo. Uwo ni We!  Nabonye ibimenyetso Bimuherekeza. Nzi ko uwo ari We; Umucyo wamanutse mu Ijuru nuko ujya kuri We.” Byari byiza, uwo yari We.

Rero, mwene Data, ndashaka kukubaza ikibazo, mugusoza. Dushobora kuvuga ibi. Muri Malaki 4, ese ntitwasezeranijwe ikindi kizu, Inkingi y’umuriro igomba gukurikira, kugira ngo yereke itorero ryayobye ry’uyu munsi y’uko We ari Abaheburayo 13:8, “Ari uko yari ejo hahise uyu munsi n’iteka ryose”? Ese ntitwasezeranijwe undi uzaza aguruka aturutse mu butayu?

Ese ni iki tugomba gukurikira? Iriya Nkingi y’Umuriro. Ninde Nkingi y’Umuriro? Icyo kizu, Malaki 4. Ese ni nde wari ufite Inkingi y’Umuriro hejuru y’umutwe we kugira ngo ihamirize uwo yari we? William Marrion Branham.

Buri gihe uko duteranye, tugomba kugumisha iryo Jwi imbere y’abantu. Tugomba gushyira ku mwanya WAMBERE Ijwi ry’Imana. Atari ukuramya uwo muntu, ahubwo cyane kuramya Imana muri uriya muntu.

Uwo ni we mugabo Imana yatoranije kuyobora Umugeni Wayo. Uwo mugabo niwe muntu Imana yatoranije gusobanura Ijambo Ryayo. Uyu muntu niwe umwe Imana yabwiye ngo, “Ugeze abantu AHO BAKWIZERA”, ATARI UNDI MUNTU WUNDI CYANGWA ICYO UNDI MUNTU WESE AVUZE, WOWE, WILLIAM MARRION BRANHAM. Uyu muntu ni we umwe uzatwereka Yesu Kristo.

Nihagira Umugabo cyangwa umugore ugira icyo aashyira kucyo navuze, ntimukizera icyo navuze.

Ngwino kandi uhinduke Madamu Yesu Kristo hamwe na twe kuri iki Cyumweru I I Saa sita z’amanywa ku isaha y’i Jeffersonville, mu gihe twumva umunwa Imana yatoranije kugira ngo uvuge kandi utubwire: Ahantu Imana yahisemo Kuramirizwa 65-0220.

Mwene Data Joseph Branham