Ubutumwa : 65-0218 Imbuto ntabwo iraganwa n’igishishwa
- 24-0602 Imbuto ntabwo iraganwa n’igishishwa
- 22-1106 Imbuto ntabwo iraganwa n’igishishwa
- 19-1027 Imbuto ntabwo iraganwa n’igishishwa
- 17-0104 Imbuto ntabwo iraganwa n’igishishwa
Mukundwa Mwari Mugeni Jambo,
Turi hano. Twahageze. Igihe kiregereje. Igishishwa cyamaze gutandukana n’Imbuto. Twagumye aho imbere y’Umwana, kugira ngo dukomere. Tuzaguma aho Imbere Ye kugeza ubwo itsinda ryacu rito rizahinduka irikomeye muri Kristo, kugeza ubwo tuzahinduka umugati ku meza Ye. Urakoze Mana!
Ubu Butumwa bugaragaza Malaki4, bugaragaza Luka 17:30; bugaragaza Abaheburayo 13:8, bugaragaza Yohana 14:12, bugaragaza Ibyahishuwe igice cya 10, kumenwa kw’Ibimenyetso Birindwi, ubwiru bw’Imana, urubyaro rw’inzoka, gushaka no gutandukana, ndetse n’ubu bwiru bwose butandukanye bwahishwe munsi y’inkingi z’iyi myaka yose.
Turi abari ku Ijambo. Ntidushobora kandi ntituzigera dukora ku kintu icyo aricyo cyose. Kuri buri butumwa twumva, buba bufutse kandi ari bushya; Manu nshya imanuka iva mu Ijuru.
Ariko Yaratuburiye ko mu gihe cya nyuma hazabaho imyuka ibiri izaba yegeranye, kuburyo yayobya n’intore, iyo biba bishoboka. Rero, tugomba kuba maso tukareba uwo mwuka kuko bigaragara ko ari Umugeni ubwe.
Mwitegereze, murebe uburyo bisa. Matayo yaravuze, Matayo 24:24, yaravuze ngo , “Imyuka ibiri mu minsi yanyuma,” umwuka w’itorero mu bagize itorero, n’Umwuka w’Umugeni mu bagize umugeni,” bizaba byegeranye cyane kugeza n’aho byayobya Intore iyo biba bishoboka.” Uko niko byegeranye cyane.
Yaravuze ngo UMWUKA w’abagize itorero n’UMWUKA w;abagize Umugeni izaba yegeranye cyane umwe ku wundi. Ibyo byashobora gusobanura ko umwuka w’abagize itorero bazashobora kuvuga ko bizera Ubutumwa bw’igihe kugira ngo bibe BYEGERA CYANE.
Ibyo ntabwo bishobora kuba Abamethodiste, Ababaptista, Abapresbyterian, cyangwa Abapantekote; bari kure cyane y’Ijambo ndetse banze Ubutumwa. Nta n’umwe muri bo ufite umwuka uri hafi y’Umugeni.
Satani yaragerageje, ndetse aratsinda cyane; kubwo kuba ushukana cyane. Habe no mu itangiriro, yaravuze gusa ngo,”Ese koko,” mu buryo yarimo abwira Eva gukoresha imitekerereze ye kandi yari akwiriye kumwumva ntiyumve Ijambo ryonyine. Hari ikintu kimwe gusa yari yategetswe gukora: Kugumana n’Ijambo.
Iby’ukuri:
Niba ufite ikibazo, hagomba kuba hari igisubizo. Icyo nicyo umuhanuzi yatubwiye. Igisubizo kigomba guturuka mu Ijambo. Ijambo riza gusa ku muhanuzi. Umuhanuzi niwe musobanuzi wenyine w’Ijambo. Niba hagize umugabo cyangwa umugore uguha gisubizo, kigomba kuba ari ikintu cyavuzwe n’umuhanuzi, ntibigomba kuba ubusobanuro bwabo, ibitekerezo cyangwa gusobanukirwa. Bagomba kubishyigikiza Ijambo ryavuzwe n’umuhanuzi wahamirijwe n’Imana. Ntabwo ari ijambo ry’umuhanuzi wongeyeho, ni icyo umuhanuzi yavuze gusa.
Hariho amashuri abiri y’ibitekerezo
1: Ugomba kwizera buri Jambo riri ku makasete ryose kuko nibwo Butumwa bw’ingenzi ukwiriye kumva.
2: Ntabwo ari ngombwa kwizera buri Jambo riri ku makasete, kandi ubukozi ubu bufite ubutumwa bukomeye mukwiriye kumva.
Hari byinshi, hari guhindagurika kwinshi mu gitekerezo cya kabiri: Umwuka Wera azanyobora cyangwa ayobore pasteri wanjye kugira ngo ambwire ikiri Ijambo n’ikitari Ryo. Dukeneye ibiruta ibyo Mwene Data Branham yavuze ku makasete. Uragomba kugira umukozi w’Imana kugira ngo agusobanurire cyangwa agutaturire Ijambo. Hatari umukozi w’Imana ntabwo ushobora kuba Umugeni.
Hari ukunyuranya kwinshi, ariko ntibishoboka ko wabirondora byose. Ariko nta ruvange cyangwa kunyuranya biri mu rya mbere. Biroroheje, IZERE IJAMBO RYOSE.
Nk’abizera muri ubu Butumwa bw’igihe cya nyuma, mugomba kwibaza ibi bibazo:
1: Wizera icyo umuhanuzi yavuze ku makasete ko ari cyo Kidakuka cyawe, cyangwa wizera Umwuka Wera uri muri wowe cyangwa muri pasteri wawe?
2: Wizera ko ubukozi butanu bufite ubutumwa bw’ingenzi cyane Umugeni akwiriye kumva, cyangwa ni Ubutumwa buri kuri aya makasete?
Niba pasteri wawe, umubwiriza, umwigisha, umuvugabutumwa cyangwa umuhanuzi atakubwira ko kumva amakasete aribwo BUTUMWA BW’INGENZI CYANE ukwiriye kumva, ni uw’ikinyoma, NI WA MWUKA UMUHANUZI YATUBURIYE KO UZAZA.
Iyo akubwiye ko ARIBWO Butumwa bw’ingenzi cyane mukwiriye kumva, ariko agakomeza kwanga ko muvuza amakasete mu rusengero rwe, HABA HARI IKINTU KITAGENDA NEZA. Niba yizera nyakuri mu kumva amakasete icyo nicyo kintu cy’ingenzi cyane mwashobora gukora, noneho icyo akwiriye KUBANZA gukora ni ukuvuza makasete, hanyuma akabwiriza niba yumva ayobowe.
Urugero rworoheje:
Ndamutse nkubwiye ko, kunywa amazi meza aricyo kintu cy’ingenzi cyane ku buzima bwawe washobora gukora, kandi hakaba hari amazi amwe yemejwe ndetse agahamywa ko ariyo YONYINE meza yo kunywa… ariko igihe uje iwanjye ngo dusangire ifunguro, singuhe ya mazi yemejwe. Nkakubwira ngo, “Ushobora kunywa ayo mazi iwawe ariko iwanjye ugomba kunywa icyo nguhaye.”
Iyo ayo mazi aricyo KINTU CY’INGENZI nashobora kuguha kubw’ubuzima bwawe, akaba ariyo aguha ubuzima, noneho ikintu cya mbere nashobora kuguha igihe winjiye iwanjye yaba ari ayo mazi meza yo kunywa.
Ese mba nkoze amakosa kubwo kuvuga ngo, “GUCURANGA AMAKASETE MU NSENGERO ZANYU, nicyo kintu cyiza cyane washobora gukorera abantu bawe. Uku niko Uwiteka Avuze.”
Cyangwa, baba aribo bari mu makosa kubwo kuvuga ngo, “Ni amakosa gucuranga amakasete mu rusengero, Mwene Data Branham ntabwo yigeze na rimwe avuga ngo ucurange amakasete mu rusengero rwawe. Tubwira abantu gucuranga amakasete mu ngo zabo, mu madoka yabo, ibihe byose, ARIKO mu rusengero bagomba kumva NJYE.”
Ese ni Umwuka ki ubayoboye? Ese muravuga ngo, “Ibivuzwe ku makasete nicyo Kidakuka kandi nicyo kintu cy’ingezi nashobora kumva”? Cyangwa, muravuga muti, “Amakasete ntabwo ahagije. Ntabwo aricyo Kidakuka cyanjye kandi ntabwo aricyo kintu cy’ingenzi tugomba kumva, ahubwo ni ubukozi”?
Noneho ni igihe cy’Imbuto, cyangwa igihe cy’Umugeni. Ibishishwa byarumye. Igihe cy’Ijambo mwari, utarakozweho. Ni umwari, mwibuke, igihe cy’umwari Jambo.
Ngwino wumve Manu nshya iyo imanuka iva mu Ijuru kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva: 65-0218 Imbuto Ntiraganwa n’Igishishwa
Mwene Data Joseph Branham