22-1023 Ibibazo n’Ibisubizo #4

BranhamTabernacle.org


Mukundwa Mwene Data Joseph,

1. Numvise uvuga ko wemera IJAMBO RYOSE ry’ubu Butumwa ko ari UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Kuva ku ndiba z’umutima wanjye no kuri buri gace k’ubuzima bwanjye IBYO NDABYIZERA. Ni Ijwi ry’Imana nyaryo rivugana n’Umugeni Wayo umunwa ku gutwi.

Imana yavugiye mu muhanuzi Wayo maze iravuga iti:

Rero ndavuga, mu Izina Rya Yesu Kristo! Ntukigere wongeramo ikintu na kimwe. Ntukagire icyo ukuramo, ngo ushyiremo ibitekerezo byawe muri Ryo. Uvuge gusa ibivuzwe kuri ayo makasete. Ukore neza gusa icyo Umwami Imana yategetse gukora. Ntukagire icyo wongera kuri Ryo.

Niba uhamya ko wizera ubu Butumwa bw’igihe cyanyuma, nawe uhatiwe kwizera IJAMBO RYOSE mu rwego rwo kugira ngo ube Umugeni We. Satani agerageza kubicurika binyuze mu bukozi maze akavuga ngo, “Igihe Mwene Data Branham yarimo avuga inkuru zo guhiga cyangwa avuga ngo ‘mufite abatetsi beza mu gihugu’, cyangwa ngo ‘nta cyanditswe mfite kuri ibyo, ariko ndababwira icyo ntekereza;’ ngo ntimugomba kwizera icyo gice. Umwuka Wera ari hano kugira ngo atuyobore kugusobanukirwa ikiri Ijambo n’ikitari Ijambo.” IYO NI YA SATANI IMWE YAVUGANYE NA EVA MAZE IKAVUGA NGO, NYAKURI…  NTABWO BISOBANUYE IJAMBO RYOSE. Ese birumvikana nk’ibisanzwe?

Barimo barakora neza neza ibyo YABATEGETSE kudakora. Yaravuze ngo MUVUGE IBIVUZWE ku makasete, ntimushyiremo ibitekerezo byanyu cyangwa ubusobanuro kuri Ryo. Ntabwo yigeze avuga ngo, “buri kintu URETSE iki gice na kiriya gice, kandi pasteri wanyu azababwira igihe azaba ari Umwuka Wera uri kuvuga n’igihe azaba ari njye gusa. ndi akabuye gato ku nkombe hagati muri aya mabuye manini.”

2. Ese utekereza ko Mwene Data Branham n’/cyangwa amakasete ye ari ikidakuka?

Mwene Data Branham ntabwo ari we Kidakuka cyanjye ariko Ubutumwa avuga ku makasete ni ikidakuka cyanjye mu buryo budakuka

Abantu benshi baravuze ngo ibyo ntabwo aribyo, Bibiliya nicyo Kidakuka. Nshuti yanjye, Bibiliya n’Ubutumwa buri kuri kasete ni ikintu kimwe. Ngiryo inshingiro ry’Ubutumwa. Ubutumwa ku makasete ni ubusobanuro bwa Bibiliya. Ni bimwe kandi nicyo kimwe.

Ukuri muburyo bworoheje ni uku, 1: Bibiliya ni Ijambo. 2:Ijambo riza ku muhanuzi. 3: Umuhanuzi niwe musobanuzi WENYINE wa kimana w’Ijambo. 4: Umuhanuzi wacu, William Marrion Branham, ni Ijambo rigaragajwe kubw’igihe cyacu kandi yoherejwe kuza gusobanura Ijambo. 5: Ijambo ry’Imana nta busobanuro rikeneye. Icyo Ivuze binyuze mu muhanuzi Wayo kuri kasete ni UBUSOBANURO BW’IJAMBO RYAYO.

Bibiliya itubwira ko Azagaruka maze Agatura mu mubiri neza nkuko Yabikoze hamwe na Abraham na Yesu Kristo. Yaravuze ngo Yarafite byinshi byo kutubwira. Yaravuze ngo Azahishura ubu bwiru bukomeye bwari buhishwe mu Ijambo Rye. Yaravuze ngo nta busobanuro bukenewe. Ntabwo yigeze na rimwe avuga ko Azohereza itsinda kugira ngo rituyobore kandi ryunge ubwo ko Bwe, WE UBWE AZAYOBORA UBWOKO BINYUZE MU MUHANUZI WE NKUKO YAGIYE ABIKORA IGIHE CYOSE. IJAMBO RYE NTABWO RISHOBORA GUHINDUKA 

3. Ese wizera ko abapastori bagomba gucuranga amakasete mu nsengero zabo?

Umupastoro wese agomba gukora nkuko yumva ayobowe n’Umwami gukora, nkuko buri torero ryose ryigenga. Nizera ko, kandi nabivuze inshuro nyinshi ku gicaniro, y’uko abapastoro bagomba kugarura Mwene Data Branham ku bicaniro byabo binyuze mu gucuranga amakasete. Ntabwo nigeze na rimwe mvuga ko bagomba kurekeraho kubwiriza, gusa bacurange amakasete. Ariko bakoresha urwitwazo rwose rushobokoka rwo gutuma badacuranga Ijwi ry’Imana mu nsengero zabo.

Ndibureke umuhanuzi avuge uburyo niyumva kuri abo bapasteri badacuranga iryo Jwi mu nsengero zabo.

Noneho, Mwene Data Jackson yari afite uburenganzira bwo kutemeranya nabyo.Yashakaga ko itorero rye… Abantu bose bavuga mu ndimi n’ibindi mu materaniro. Ibyo nibyo byari ibibazo bya Mwene Data Junior; ibyo–ibyo niwe bireba. Ariko Junior Jackson yizeraga ubu Butumwa kimwe na… kimwe n’undi wese muri twe uko abikora. Ni umwe muri twe.

4. Ese wizera ko abakozi b’Imana bakwiriye guhagarika kubwiriza?

Oya, ntabwo nigeze mvuga ibyo kandi nta n’ubwo nizera ibyo. Ijambo riratubwira ngo, na Mwene Data Branham yarabisobanuye neza hano mu Butumwa bw’ Ibibazo n’Ibisubizo, ko abakozi b’Imana bagomba gukomeza.

Numva nyobowe, kubw’itorero ryanjye, gukora iriburiro mu magambo magufi ; cyangwa kuri ubu ngakoresha urwandiko, maze hanyuma tugakandaho bikavuga nuko tukumva Ijwi ryonyine ry’Imana ryahamirijwe muri iki gihe. Nabivuze inshuro nyinshi ko mfite umurimo ukomeye cyane mu isi, kuko ngomba kugaragaza Ijwi ry’Imana mu itorero ryanjye buri Kucyumweru.

5. Abantu baravuga ngo wumva ko niba udakurikira amateraniro ya Branham Tabernacle ntabwo uri Umugeni?

Ntabwo NIGEZE mvuga ibyo cyangwa ngo mbitekereze, bene Data na bashiki bacu. Uwo ari wese wavuga ikintu nk’icyo yaba ari mu ikosa. Nka pasteri wa Branham Tabernacle, numva nyobowe gucuranga amakasete ya Mwene Data Branham. Nizera ko iryo Jwi aricyo kintu cyonyine kizunga Umugeni.

Nkuko nabivuze mbere, nizera ko buri kintu cyose kiri ku makasete ari Uku niko Uwiteka Avuze kandi ntabwo bikeneye ubusobanuro. Nshobora kuvuga amena ku Ijambo ryose numva. Nizera ko William Marrion Branham yoherejwe guhamagara Umugeni. Umwanya wanjye mu bukozi butanu ni ugutungira agatoki abantu iyo ntumwa maze ngakandaho bikavuga. Nta kintu cyaruta kumva iryo Jwi. Ugusigwa gukomeye kuruta ukundi kuri ku makasete, ese ni kuki nashaka guha itorero ryanjye ikindi icyo ari cyose?

Buri Kucyumweru ntumira isi kugira ngo yumve Ubutumwa Umwami yashyize ku mutima wanjye ngo twumve mu itorero ryanjye. Buri muntu wese ahawe ikaze kubwumva kuri iyo saha imwe.

Ukuyoborwa kwanjye ngukura kubyo Mwene Data Branham avuga kuri ayo makasete.

Kandi dufite ubu buryo bwa telefone ubu, aribwo bumeze neza, neza cyane. Abantu bashobora kwicara mu mazu yabo cyangwa mu… bagateranira ahantu habo, amatorero yabo, ndetse n’ahandi, maze bagakurikira amateraniro. Ibyo ndabikunda .

Noneho, pasteri, ndashaka ko umenya ibyo, ko, ibi mbibwira gusa itorero ryanjye. Kandi gukora ibyo mbifitiye uburenganzira, kubera ko nashyizweho n’Umwuka Wera ngo mbere maso izi ntama.

Ubu Butumwa, ndetse n’ubundi Butumwa bwose mbwiriza, bureba itorero ryanjye. Ntabwo ari ubw’itorero ryanyu keretse bashaka kubwakira. Ariko bureba abantu hano.

Kandi ibyo ni mu isi hose. Kandi abantu barabyuka mu gicuku nijoro, aho mu bihugu bya kure, bagakora umurongo w’amasengesho kuri iyo saha imwe. Mu byukuri, ibihumbi n’ibihumbagiza babarimo gusenga icyarimwe. Imana igomba kumva; muratunganye– Muba murimo muranyeganyeza Ijuru n’amasengesho, murabona, noneho Igomba kumva.

6. Ese ni bibi kujya ku rusengero?

Ntabwo nigeze mvuga ibyo cyangwa ngo mbyizere. Ndamutse nizera ibyo ni iyihe mpamvu yatuma ngira itorero? Kuri Branham tabernacle twagiraga amateraniro inshuro 3 mu cyumweru kugeza ubwo bihinduka ibigoye kuri njye kuba nagira amateraniro menshi buri cyumweru kandi ngo nkore umurimo wa VGR. Kuva ubwo twagize amateraniro 2 mu cyumweru ku Ngando kugeza ubwo abantu batashoboraga kuhakwirwa. Noneho twimukira mu nyubako yacu aho twajyaga dukoresha ku rubyiruko rwacu, ariyo yahoze ari iya siporo.

Imana yashyize ku mutima wanjye kugira icyo mvuga Icyumweru kimwe mu gitondo. Ndavuga nti nubwo igihe kimwe bafunga imiryango y’uru rusengero, ntituzatakaza injyana kuko pastori wacu ashobora kuvugana natwe aho twaba turi hose. Ukwezi kumwe nyuma, habaho COVID ariyo yafunze insengero hirya no hino ku isi.

Numvise ngize kuyoborwa kiriya gihe, ko ari umwanya mwiza wo kuvugurura aho bakorera siporo, kuko twari dukeye ingando. Rero, twari twishimye mu nzu zacu, turi hamwe kandi twumva umuhanuzi w’Imana kuri kasete hamwe n’igice cy’Umugeni hirya no hino ku isi, mu gihe urusengero rwarimo ruvugururwa.

Ubu turimo gusoza inyubako, ariko kimwe n’igihe Mwene Data Branham yari hano kuri Branham Tabernacle, twari tumaze kurenza igice cy’inyongera twubatse kuri parikingi. Turagomba gusenga maze tukareba uburyo Uwiteka atuyobora.

Ndabizi ko bihari byinshi, ibibazo byinshi mu mitima yabantu. Hari ibintu byinshi nagiye mvuga byumvishwe nabi. Niba Mwene Data Branham yaragiye yumvwa nabi, ni  kangahe bizarushaho kuri njye?

Nshobora kwibeshya mu byo navuze. Nshobora kuba narabivuze neza cyangwa nkaba narabisobanuye neza mu buryo nabigaragaje. Ariko hari ikintu kimwe NZI KO gikwiriye, UBU BUTUMWA BURATUNGANYE. Ntimukwiriye kumva njye cyangwa icyo mvuga, ariko MUKWIRIYE GUKANDAHO BIKAVUGA KANDI MUKIZERA IJAMBO RYOSE.

Indi nshuro, ndabatumira kugira ngo mwiyunge hamwe na Branham Tabernacle kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’i Jeffersonville, mugihe twumva: Ibibazo n’Ibisubizo #4 64-0830E.

Bro. Joseph Branham