Ubutumwa : 63-0901E Kumaramaza
Data Mwiza
Twarakinnye cyane muri byinshi. Twagiye kurusengero igihe kirekire. Ariko Guhera igihe twumviye Ubutumwa, Ikimenyetso, bwasunikiye Umugeni Wawe mu kumaramaza.
Turabizi ko hari ikintu cyiteguye kubaho. Igihe kiri bugufi. Turifuza ko uza ukadukura muri iyi si. Turashaka kubana na We. Twumva tumaramaje mu ndiba z’ubugingo bwacu.
Ese twaba tugiye kubivugaho? Ese twaba tumaramaje bihagije? Ese twaba turimo kugutakira uko bikwiye ku manywa na nijoro?
Ooh, torero, haguruka maze wikunkumure. Isuzume: kanguka nonaha. Tugomba kumaramaza, bitaba ibyo tukarimbuka. Hari ikintu giturutse k’ Uwiteka. Nzi ko ari UKU NI KO UWITEKA AVUZE. Hari ikintu kije, twaba tugize neza turamutse tumaramaje. Hagati y’Ubugingo n’urupfu. Ibyo bizaduca hejuru kandi nta nubwo tuzabibona.
Turabizi ko bisaba kumaramaza kugira kugira ngo tubashe kukwinjiza mu murimo. Dukwiriye kubikora nonaha cyangwa tukarimbuka. Mwami, reka tube tumaramaje kuruta uko byaba byarigeze biba mbere, ubwo nibwo Uzinjira mu murimo maze Ukaza gutwara Umugeni Wawe ugutegereje.
Dufashe Data gutwarana ngo twinjiremo. Atari ugutambuka gusa ngo twinjire, ahubwo gutwarana ngo twinjire. Atari ukubivuga ngo niturangiza twikomereze ubuzima busanzwe. Turashaka kugushaka hamwe n’umutima wacu wose, hamwe n’ubugingo bwacu bwose ndetse n’ibitekerezo byacu byose. Mwami, dufashe.
Turabizi ko twagutengushye inshuro nyinshi, Mwami, ariko Waratubwiye ngo nidutsindwa, nta na kimwe bifite gukora kuri ibyo; kuko twatsinzwe kuva na mbere, ahubwo turagufite Wowe uhagaze hariya hamwe n’ukuboko gukomeye kandi ushobora kukumanura hasi maze ukatuzamura hejuru y’amazi.
Umuhanuzi yadutangarije ko Uzadutambukaho gusa igihe uzabona Ikimenyetso Cyashyizweho. Mwami, twakurikije amabwiriza yawe kandi twashyizeho Ikimenyetso kandi twahinduye amazu yacu Insengero za Kasete, turazumva kandi tukizera buri Jambo.
Nta kindi Imenya uretse… Ikimenyetso! Ni Ubutumwa bw’igihe! Ni Ubutumwa bw’iki gihe! Ni Ubutumwa bw’igihe cyacu! Mu Izina rya Yesu Kristo, nimubwakire!
Twemera, kandi twizera ndetse dukora buri kintu dukurikije icyo umuhanuzi yatubwiye.
Twizera ko buri kintu cyose kibaho kandi kigakorwa mu gihe Cyawe gitunganye. Nta kintu na kimwe kitari mu mwanya wacyo. Twabonye ibitangaza byawe byose, kandi twumvise kandi tujya munsi y’ikigaragaza Ikimenyetso.
Noneho mu gihe turi munsi y’ikigaragaza ikimenyetso, tugiye gufata Igaburo Ryera kuri iki Cyumweru mu kumaramaza. Kubera tuziko uri hafi yo gukubitisha urubanza.
Reka turifate nkuko byari igishushanyo cya Pasika, igihe bayifashe mu ikubagahu, mu gihe cyo kumaramaza. Turi mu kumaramaza nanone indi nshuro uyu munsi Data.
Turagushimira, Mwami, kuko tubasha kureba inyuma muri uyu mwaka maze tukareba ibyo wadukoreye byose. Waduhishuriye Ijambo Ryawe kandi uduha Guhishurirwa hejuru y’ukundi Guhishurirwa kuruta uko byigeze biba mbere.
Turabizi ubu ko turi abahungu n’abakobwa Bawe. Turi Umugeni Jambo Wawe utunganye Uwo Wategereje igihe kirekire. Ni Wowe, uba kandi utuye muri twe. Waradutoranije, Utugena mbere, kandi noneho Uraje kubwacu.
Mwami, reka tugushake Ijoro n’amanywa. Reka tube tumaramaje rwose mu gihe tugutakira. Reka dutwarane twinjira muri byo kuruta uko byigeze kubaho mbere. Reka uyu ube umwaka Uzaza kuri twe.
Turagukunda Data, kandi turashaka kuba Ubushake Bwawe butunganye. Ngwino Ubane natwe mu gihe twunga ubumwe I Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Ku Isaha y’I Jeffersonville, tuzengurutse Ijwi Ryawe kandi twumve Utubwira uburyo tugomba kwinjira mu : Kumaramaza 63-0901E. Hanyuma ubane natwe mu gihe dusangira tumaramaje, Ifunguro rya Nimugoroba Ry’Umwami.
Iyi ni iminsi ikomeye kuruta indi y’ubuzima bwacu Data. Kubera ko tuzi ko Uje kudutwara mu Rugo rwacu rw’Ahazaza hamwe na We. Tubitegerezanyije amatsiko menshi kubw’abera bagiye mbere yacu. Turabizi ko igihe tuzababona, igihe cyo kuza Kwawe kizaba kigeze… ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA!!!
Turamaramaje kubw’uwo munsi, Data.
Mwene Data Joseph Branham.
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’amateraniro:
Kuva 12:11
Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y’Uwiteka.
Yeremiya 29:10–14
Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino.
Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.
Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.
Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.
Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n’ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.”
Luka 16:16
Amategeko n’abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira.
Yohana 14:23
Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.
Abagalatiya 5:6
Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.
Yakobo 5:16
Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.