26-0329 Uyu Melikisedeki ninde?

Ubutumwa : 65-0221E Uyu Melikisedeki ninde?

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Bugingo Buhoraho

Ninde nyir’Ijwi rivugana natwe ku makasete?

Twashobora kumenya igisubizo kuri icyo kibazo binyuze mu Guhishurirwa kuvuye ku Mana. Umugeni Wayo wagenwe mbere wenyine niwe uzagira uko Guhishurirwa. Kubw’ibyo, tugomba gushaka mu Ijambo Ryayo kugira ngo dusobanukirwe uwo Avuga ko ariwe: Umusobanuzi wenyine w’Ijambo Ryayo. Uwo umena kandi agahishura Ibimenyetso Birindwi ni nde? Uwo ugomba guhishura amabanga yose ahishwe ya Bibiliya ninde? Ninde ugomba guhamagarira Umugeni We gusohoka kandi Akamuyobora? Ugomba kugira Ijwi ritibeshya ninde?

Dukurikije Ijambo, ntawundi utari Melikisedeki Ubwe. Umugabo udafite Se ntagire nyina, Uwo udafite itangiriro n’iherezo ry’iminsi. Imana, Yahindutse umubiri maze irya inyama n’umutsima w’ibigori, kandi inywa amata, ndetse ivugana n’Abrahamu. Yari umuntu ufite kamere imuranga, utuye mu mubiri w’umuntu.

Iryo Jambo rimwe ryavuze ko Melikisedeki, uwo Muntu, iyo kamere imuranga, Azongera abeho kandi yihishure Ubwe indi nshuro mu mubiri w’umuntu neza neza nkuko yabikoze kuri Abrahamu, noneho byabayeho indi nshuro muri Yesu Kristo, ariko uyu munsi, ni muri marayika Wayo wa karindwi intumwa yo mu Byahishuwe 10:7

Umwuka We wagombaga kwinjira byuzuye muri iriya ngando yo kw’isi kugira ngo Ashobore Ubwe kuvuga no kwihishurira Umugeni We. Imana Ubwayo iba kandi ikavugira mu mubiri w’umuntu. Imbuto Yayo ya mbere igaruwe kuburyo bwuzuye igeze kubukure bwuzuye. Umugambi wuzuye w’Imana warageze; Imana n’umuntu bari Umwe. Imana yarimo ivugana n’Umugeni Wayo umunwa ku gutwi nkuko Yabikoze kuri Abrahamu.

Yarinjiye kandi Itura mu Muntu witwa Melikisedeki. Hanyumaナ Ntitwongeye kumva bavuga Melikisedeki ukundi, kuko Yahindutse Yesu Kristo. Melikisedeki yari Umutambyi, ariko Yahindutse Yesu Kristo. Rero mwebwe ibyo mwabiciye iruhande, kubera ko we muri iyo shusho, Yari azi ibintu byose. Kandi mwe ntimurashobora kubimenya nanubu.

NANUBUナ!! Nonese twe turi bande?

Amaso yacu, igihagararo cyacu, icyo twaricyo cyose, twari mu bitekerezo ku itangira. Mbere y’uko habaho Marayika, inyenyeyeri, Abakerubi, cyangwa ikindi kintu cyose. Yarabitekereje, Irabivuga, kandi ngaha aho turi.

Ibi ni ukuba Itagira iherezo. Ntidushobora kubyumva mu bwenge bwacu, ariko Iyo ni Imana, Imana itagira iherezo.

Kubera ko twari muri We ku itangira, ni iki kitubaho nyuma y’uko ubu buzima bupfa bwa hano ku isi burangiye?

Kandi igihe iyi kanzu y’umubiri iguye, hari umubiri usanzwe, tewofaniya aho tujya, umubiri utarakozwe n’amaboko y’abantu kandi utarabyawe n’umugore. Hanyuma, uwo mubiri ugaruka gushaka umubiri w’ubwiza.

Mbega ibintu bitangaje biri mu bubiko kubw’Umugeni We. Murebe ibirimo kubaho ubungubu mu gihe Irimo Iduhishurira Ijambo Ryayo kuruta uko byigeze biba mbere. Ibwira Umugeni Wayo iby’urwandiko rw’urukundo! Mbega umunsi turi kubamo.

Dufite Guhishurirwa kandi tuziko ari Melikisedeki, Ijwi ry’imana rivugana natwe ku makasete. Dufite Guhishurirwa ko ari ubushake butunganye kandi bwatanzwe n’Imana kubw’uyu munsi. Kubw’ibyo, TUZI UWO ARIWE KANDI TUZIKO TURI UMUGENI WE.

Uko Guhishurirwa kugenda gukura umunsi kuwundi. Buri uko munsi utambutse urashaho kutuzanira umunezero uruseho, Guhishurirwa kuruseho. Umugeni arimo aritegura Ubwe binyuze mu kwicara imbere y’Ijwi Ryayo, mu gihe Atubwira Abo turibo, ni uburyo ki Adukunda, uburyo ki akumbuye cyane kubana Natwe!!!

Ngwino, witegure ubwawe Isasita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, kubw’ibigiye kubaho, mu gihe twumva Ijwi rya Melikisedeki.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 65-0221E “Uyu Melikisedeki ninde?”

Ibyanditswe byo gusoma:

Itangiriro igice cya 18
Uwiteka abonekera Aburahamu kuri bya biti byitwa imyeloni bya Mamure. Yari yicaye mu muryango w’ihema rye ku manywa y’ihangu,
yubura amaso abona abagabo batatu bahagaze imbere ye, ababonye ava mu muryango w’ihema arirukanka arabasanganira, yikubita hasi
aravuga ati “Databuja, niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze we kunyura ku mugaragu wawe,
ahubwo bazane utuzi mwoge ibirenge muruhukire munsi y’igiti,
kandi nanjye mbazanire utwo kurya mwice isari, mubone kugenda ubwo muje ku mugaragu wanyu.” Baramusubiza bati “Ubigenze uko uvuze.”
Aburahamu arihuta yinjira mu ihema, asanga Sara aramubwira ati “Tunganya vuba indengo n’umucagate by’amafu meza, uvugemo imitsima.”
Aburahamu arirukanka ajya mu bushyo, azana ikimasa cyoroshye cyiza agiha umusongozi we, arihuta aragiteka.
Yenda amavuta n’amata n’inyama z’icyo kimasa yatetse abishyira imbere yabo, abahagarara iruhande munsi ya cya giti bararya.
Baramubaza bati “Sara umugore wawe ari he?” Arabasubiza ati “Ari mu ihema.”
Undi aramubwira ati “Iki gihe cy’umwaka nikigaruka, sinzabura kugaruka aho uri, Sara umugore wawe abyare umuhungu.” Sara abyumva ari mu muryango w’ihema uri inyuma ye.
Aburahamu na Sara bari bashaje, bageze mu za bukuru, kandi Sara ntiyari akijya mu mihango y’abakobwa.
Sara asekera mu mutima ati “Ko maze gukecura, nzanezerwa ntyo kandi umutware wanjye akaba ashaje?”
Uwiteka abaza Aburahamu ati “Ni iki gishekeje Sara, akibaza ati ‘Ni ukuri koko nzabyara, nkecuye?’
Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.”
Maze Sara arahakana ati “Sinsetse”, kuko yatinyaga. Aramusubiza ati “Oya, urasetse.”
Abo bagabo barahaguruka baragenda, berekeza amaso i Sodomu, Aburahamu arabaherekeza.
Uwiteka aribaza ati “Aburahamu namuhisha icyo ngiye gukora?
Kuko Aburahamu atazabura guhinduka ubwoko bukomeye bw’ubunyamaboko, kandi amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha muri we.
Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.”
Uwiteka aravuga ati “Ubwo gutaka kw’abarega i Sodomu n’i Gomora ari kwinshi, ibyaha byaho bigakabya cyane,
ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kw’abaharega kwangezeho, kandi niba atari ko bimeze, ndabimenya.”
Abo bagabo barahindukira, bava aho bagenda berekeje i Sodomu, Aburahamu agihagaze imbere y’Uwiteka.
Aburahamu aramwegera aramubaza ati “Warimburana abakiranutsi n’abanyabyaha?
Ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu. Waharimbura se ukanga kuhareka ku bw’abakiranutsi mirongo itanu bahari?
Ntibikaguturukeho kugira utyo, kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha, abakiranutsi bagahwana n’abanyabyaha kirakazira! Umucamanza w’abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera.”
Uwiteka aramusubiza ati “Nimbona i Sodomu abakiranutsi mirongo itanu bari muri uwo mudugudu, nzahababarira hose ku bwabo.”
Aburahamu arongera aramubwira ati “Mpangaye kuvugana n’umwami wanjye, nubwo ndi umukungugu n’ivu gusa.
Ahari ku bakiranutsi mirongo itanu hazaburaho batanu, uzarimbura umudugudu wose, kuko habuzeho batanu?” Aramusubiza ati “Sinzawurimbura nimbonayo mirongo ine na batanu.”
Arongera aramubwira ati “Ahari hazabonekamo mirongo ine.” Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw’abo mirongo ine.”
Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, nanjye ndavuga. Ahari hazabonekamo mirongo itatu.” Aramusubiza ati “Sinzawurimbura nimbonayo mirongo itatu.”
Aramubwira ati “Dore mpangaye kuvugana n’umwami wanjye. Ahari hazabonekamo makumyabiri.” Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw’abo makumyabiri.”
Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, reka mvuge rimwe gusa. Ahari hazabonekamo icumi.” Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw’abo cumi.”
Uwiteka arigendera, amaze kuvugana na Aburahamu, Aburahamu asubira iwe.

Kuva 33:12-23
Mose abwira Uwiteka ati “Dore ujya untegeka uti ムJyana ubu bwoko’, ntumenyeshe uwo udutumanye. Ariko waravuze uti ムNkuzi izina kandi wangiriyeho umugisha.’
Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe.”
Aramusubiza ati “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.”
Mose aramubwira ati “Ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino.
Ikizamenyekanya yuko jye n’ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n’ubwoko bwawe dutandukanywa n’amahanga yose yo mu isi?”
Uwiteka abwira Mose ati “N’icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.”
Aramubwira ati “Nyereka ubwiza bwawe burabagirana.”
Uwiteka aramubwira ati “Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe, nzivugira mu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka, kandi nzagirira ubuntu uwo nzagirira ubuntu, kandi nzababarira uwo nzababarira.”
Kandi ati “Ntiwareba mu maso hanjye kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho.”
Kandi Uwiteka ati “Hariho ahantu bugufi bwanjye, nawe uzahahagarare ku rutare,
kandi ubwiza bwanjye bukikunyuraho, nzagushyira mu busate bw’igitare, ngutwikirize ikiganza cyanjye ngeze aho marira kunyuraho,
maze ngutwikurureho ikiganza cyanjye urebe mu mugongo hanjye, ariko mu maso hanjye ntihaboneka.”

Yohana 1:1
Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Abaroma 8:1
Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,

2 Abakorinto 5:1
Tuzi yuko niba inzu y’ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mu ijuru.

1 Abatesalonike 4:13-18
Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro.
Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we.
Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye.
Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka,
maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.
Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.

1 Timoteyo 3:16
Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.

1 Timoteyo 6:15
kuzerekanwa mu gihe cyako n’Iyo ifite ubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami w’abami n’Umutware utwara abatware.

Abaheburayo 7:1-3
Melikisedeki uwo wari umwami w’i Salemu, n’umutambyi w’Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha,
ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w’i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w’amahoro.”
Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry’iminsi cyangwa iherezo ry’ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n’Umwana w’Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.

Abaheburayo 13:8
Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

Ibyahishuwe 10:1-7
Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.
Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.
Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.
Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”
Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru
arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,
ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

Ibyahishuwe 21:16
Urwo rurembo rungana impande zose, uburebure bungana n’ubugari. Ageresha urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyo inzovu n’ibihumbi bibiri, uburebure bw’umurambararo n’ubugari n’uburebure bw’igihagararo birangana.