20-0705 Kristo ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe

Ubutumwa : 63-0728 Kristo ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mwe Ntore,

Uyu munsi Umugeni wa Kristo aranezerewe kurusha ikindi gihe cyose mu mateka y’isi, kuko ukurikije Ijambo ry’Imana, Yaduhishuriye ko dufite Ubugingo Buhoraho kandi ko tutazajya mu rubanza, ahubwo ko twavuye mu rupfu tukajya mu Bugingo, kubera ko Yatwaye urubanza rwari urwacu.

Noneho yaduhishuriye ikintu kurushaho kuba kinini, ndetse gikomeye. Uravuga ngo GIKOMEYE? Yego, atari gusa kuba dufite Ubugingo Buhoraho (kuko hariho ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bazakira Ubugingo Buhoraho), ariko Yaraduhishuriye kandi aratubwira ngo, “Mfite ikintu cyihariye kuri mwe gusa. Ikintu abo batigeze bagira, kubera iki, kuko MURI INTORE ZANJYE N’UMUGENI NAGENNYE MBERE, kubw’ibyo nabateguriye ahantu hihariye CYANE HANJYE NA MWE GUSA.”

Waba usinziriye, waba udasinziriye,waba ukora cyangwa udakora; waba ushyinguye, habe n’ubwo waba utarashyinguwe na gato, ugomba kuza uko byangenda kose! Nta kintu gihari cyashobora kugufata. Uzaba uhari!”

Tuzaba duhari kandi nta kintu gihari cyashobora kuduhagarika, nta gihari! Kandi igihe tuzaba turi aho, tuzubaka amazu, maze tuyaturemo. Tuzatera inzabibu, maze turye imbuto zazo. Ntabwo tuzatera ngo undi abizungure, TUZAtera inzabibu zacu ubwacu, twubake amazu yacu, kandi tuyaturemo.Tuzabana mu iteka buri umwe wese ndetse hamwe na We nk’Umugeni We.

Turimo kwitegura kuzamuka mu birere kubw’imbaraga z’Imana. Tugeze kugasongero ka piramide twiteguye Izamurwa. Kandi ni gute tumenya ko ibi bintu ari ukuri? Binyuze mu Guhishurirwa. Twamenye umunsi wacu, tumenya intumwa yacu, kandi ubu twamenye abo turi bo.

Ariko, ushobora kubayo gusa niba unyura mu Nzira yateguwe n’Imana. Iyo ni Ubutumwa bw’igihe bwavuzwe n’intumwa yateguwe n’Imana. Niyo nzira yonyine Imana yateguye kubw’uyu munsi.

Hamwe na buri Butumwa bushya, Tumwumva atubwira uburyo Yadutoranije kuba Umugeni utazagwa, uwo uzagumana n’Ijambo atitaye kubyo abasigaye bo mu isi bose bavuga kuri Ryo. Bazagumana n’iryo Jambo, kubera ko bagenewe mbere guhagarara aho kubera ko We(Umugeni) ni igice cy’Ijambo. Ntibizabatera isoni, ahubwo batewe ISHEMA no kuvuga ngo, “Yego, NKANDAHO BIKAVUGA.”

Ese murabyumva? Niba unaniwe, garuka kuri iyi kasete indi nshuro.Ntabwo nzi igihe nzamarana namwe. Mwibuke, uku ni Ukuri, ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ni Ukuri. Ni Ibyanditswe.

Dutegerezanyije amatsiko icyo Aza kuduhishurira gikurikiyeho. Twabonye uburyo yaduhurije hamwe duturutse hirya no hino ku isi mu ngo zacu kugira ngo twumve Ibyo Kurya Bye Yahunitse. Twabonye uburyo ahishura ibintu twumvise kenshi, inshuro nyinshi mbere, imyaka myinshi, ariko bikaba birimo bigaragazwa ubu

Ariko ni iki Ubutumwa bukurikiyeho buduhishurira?

Niba Uwiteka abishatse, ndashaka kuvuga, mu gusoza aya materaniro y’uruhererekane guhera Kucyumweru mu gitondo ndi hano, kuri buri kintu cyose cy’ingenzi.

… Icyo ngiye kugerageza gukora, niba Umwuka Wera aza kumfasha, gufata Ubutumwa n’ahantu bigeze ubu, maze nkabigaragaza mpereye aho byatangiriye, maze nkabyubaka kugeza aho tugeze ubu.

Agiye kutubwira aho Ijambo ryatangiriye maze arigaragaze kugeza magingo aya. Mbega umunsi ku Mugeni We.

Imana mu mubiri Wayo, Kristo; na Kristo mu Mubiri We, Umugeni. Oh-oh-oh, mbega! Imana igaragajwe muri Kristo; Kristo ugaragajwe mu Mugeni! Kandi nkuko Imana yakuye umugore mu mubiri w’Adamu, nuko akagwa; hanyuma Imana yakuye mu mubiri wa Kristo, akara Ke, Umubiri We, ariwo Jambo Rye, kandi arimo arakuramo Umugeni muri Ryo uwo utazigera ugwishwa n’idini cyangwa umugenzo. Oya, mugabo. Ahubwo Umugeni araje n’Ijambo ritunganye, ritavangiye ry’Imana rigaragajwe. Ndizera ko buri mugabo wumva iyi kasete, na buri mugore, azasobanukirwa ibyo.

Ntidushobora kwihanganira gutegereza kumva Imana ivuga inyuriye mu ntumwa Yayo maze ikatubwira ko turi Ijambo ry’Imana ritunganye, ritavangiye ririmo rigaragazwa binyuze mu kumva kasete.

Reka duteranire hamwe ku rizo ndangururamajwi zacu ahantu hose ku isi, mu gihe twicaye hamwe ahantu ho mu ijuru I saa saba z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville maze twumve Ijwi ry’Imana riduhishurira, 63-0728 Kristo ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe.

Mwene Data Joseph Branham