Bakundwa Nshuti Benegihugu B’Ubwami,
Iyi Pasika yasezeranwe kuba Pasika ikomeye kurusha izindi Umugeni yigeze agira. Twagumye imbere y’Umwana, turakomera, tumenya abo turibo. Kuzura kwa Yesu Kristo kurimo kuragaraga muri buri umw’umwe wese muri twe mu Ijambo Rye, Ijwi Rye, ririmo rirangurura, Ikizu ku kizu, riduhamagara kujya mu Birori by’Ubukwe Bwacu.
Buri mwaka muri iki gihe Umugeni aba ategerezanyije amatsiko kuza kw’impera y’icyumweru ya Pasika. Umwanya ubwo aduteraniriza hamwe duturutse hirya no hino ku isi mu minsi ine ikurikiranye, tumuhimbaza, tumushimira, tumuramya; kubera ko Yaduhagurukije kandi akaba aba muri buri wese muri twe. Umukwe n’Umugeni barimo barahinduka UMWE.
Arimo araduha iki gihe kidasanzwe kugira ngo dukingiranire hanze ibintu byose by’isi bituzengurutse hanyuma tumarane igihe hamwe na We. Nta birangaza by’isi, mu gihe turimo turema isi yacu hamwe na We. Dukinga imiryango yacu, tukazimya ibyuma byacu by’ikoranabuhanga n’ikindi kintu cyose kirangaza kitujyana kure Ye.
Icyifuzo gikomeye buri wese muri twe afite ni ukumwegera kurushaho. Turashaka kubaho ubuzima bumwiyeguriye kurashaho; kugira ngo turusheho igihe cyose kubaho mu bushake Bwe butunganye. Tukaba twiteguye Kuza Kwe. Nta kintu gihari muri iyi si, cyangwa mu buzima bwacu, cyaba icya gaciro kurusha ibi.
Yaduhaye amahirwe akomeye yo kugira ngo tumarane igihe hamwe na We, kugira ngo tuganire kandi tumutekerezeho. Kugira ngo twinjire mu bwiza Bwe maze dufungurire imitima yacu kuri We. BIRABA ARI UGUHINDURA UBUZIMA KU MUGENI WE!
Arabizi ko bishobora kuba bigoye kuri bamwe muri mwe mufite abana, imiryango, n’izindi nshingano dufite, ariko nituramuka dukoresheje buri sogonda ryose tubonye ngo tuvugane na We, tumwegere kurushaho, dufungurire imitima yacu kuri We, haraza kubaho impinduka zikomeye mu migendere yacu hamwe na We, kugeza ubwo tuza kuba tutakiri uko twari turi.
Nkuko Yabikoze mu gihe cya Mose igihe Yajyanaga abana Be mu mazu yaho, amaraso yarasizwe kandi barimo bitegura ubwabo kubwo Gusohoka; rero uko niko iyi mpera y’icyumweru ya Pasika idasanzwe Yateguwe kuba kuri buri wese wo muri twe.
[Gahunda Yacu iraza kuba muri ubu buryo:]
KUWA KANE
Hari Kuwa Kane nijoro ubwo Umwami Yesu yafashe Ifunguro Rya Nyuma hamwe n’abagishwa Be, mu kwibuka Pasika mbere yo gusohoka kw’abana b’Isiraheri. Mbega amahirwe dufite gusabana hamwe n’Umwami mu mazu yacu, mbere y’impera y’icyumweru yacu ihawe umugisha, ndetse tukamusaba kutubabarira ibyaha byacu, kandi akaduha ibyo dukeneye byose mu rugendo rwacu.
Data wo Mu ijuru, turanezerewe kubw’ibi, ikindi gihe cyo guteranira hamwe, kuri uruhande rw’Iteka. Kandi dutegereje iki gitondo kubwo kuvugururwa kw’imbaraga zije ziturutse kuri Wowe, kudutera umwete kubw’urugendo rudutegereje. Turateranye nk’uko abana b’Abaheburayo babikoze muri ibyo bitondo kare, kugira ngo bakire manu yabaga yatanzwe kubwabo mu ijoro, kugira ngira ngo ibongerere imbaraga mu munsi ukurikiyeho. Turateranye kubwa Manu y’umwuka, iki gitondo, duhe imbaraga kubw’urugendo.
Reka duteranire hamwe twese ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ku masaha y’iwanyu kugira ngo twumve Ubusabane 62-0204, kandi noneho umuhanuzi aratwinjiza mu materaniro yacu y’Ubusabane budasanzwe no Kozanya Ibirenge ku musozo w’iyi kasete, ariyo iraza kuba icurangwa kuri Lifeline app (mu cyongereza), cyangwa mushobora kumanura amateraniro mu Cyongereza cyangwa mu zindi ndimi kubwo gukanda ku murongo uri munsi.
KUWA GATANU
Reka twinjire mu masengesho hamwe n’imiryango yacu I saa Tatu za mugitondo, kandi nyuma nanone I Saa Sita z’amanywa, dutumire Umwami kuba hamwe natwe kandi yuzuze ingo zacu Umwuka Wera mugihe tumwiyegurira ubwacu.
Reka ibitekerezo byacu bigaruke kuri wa munsi I Karuvari mu myaka 2000 ishize, kandi turebe Umukiza wacu amanitse ku musaraba. Reka twibuke igiciro gikomeye Yishyuye kubwacu. Yari Umwana w’Imana utagira icyaha, ariko yagombye kubabara kurusha uko undi muntu wese yaba yarigeze ababara, kubera ibicumuro byacu byari bishyizwe kuri We.
Yagombye kumwohereza ikuzimu aciriweho iteka (murabona?), kubera ko yatwaye ibicumuro byacu. Kandi Kristo yapfuye, atari nk’umukiranutsi, Kristo yapfuye nk’umunyabyaha. Murabona? Kristo Ubwe ntiyigeze akora icyaha, ariko Yishyizeho ibicumuro byacu Ubwe.
Hanyuma Saa Sita n’Igice z’Amanywa, reka tujye hamwe mu ngo zacu kugira ngo twumve 57-0419 Gutungana.
Noneho reka tuze kongera kujya hamwe mu masengesho ako kanya nyuma y’amateraniro, mu kwibuka kubambwa k’Umwami wacu.
KUWA GATANDATU
Reka twongere tujye hamwe indi nshuro twese mu masengesho I Saa Tatu za mugitondo na Saa Sita z’Amanywa, maze dutegure imitima yacu kubw’ibintu bikomeye Aribukore kubwacu hagati muri twe.
Nshobora kumwumva Avuga ati: “Satani, ngwino hano!” Ubu ni Shebuja. Ahageze afata urufunguzo rw’urupfu n’ukuzimu, arushyira ku mushumi we. Ati “Ndashaka kukumenyesha ko. Wabaye kadahumeka igihe kirekire bihagije. Ndi Umwana wavutse ku isugi w’Imana nzima. Amaraso yanjye aracyatose ku musaraba, kandi umwenda wose warishyuwe! Nta burenganzira ugifite. Uranyazwe. Mpa izo mfunguzo!”
Hanyuma Saa Sita n’Igice z’Amanywa, turaza kujya hamwe twese kugira ngo twumve Ijambo: 57-0420 Gushyingurwa.
Mbega ukuntu uyu uza kuba UMUNSI UTAZIBAGIRANA ku Mugeni We hirya no hino ku isi.
Rero reka tujye hamwe twese mu masengesho ako kanya nyuma y’amateraniro.
KUCYUMWERU
Reka mbere yabyose tubyuke kare nkuko Mwene Data Branham yabikoze mu gihe iyi nshuti nto, ifundi, yamubyukije saa Kumi n’Imwe Za Mugitondo. Reka dushimire Uwiteka kubwo kuzura Yesu mu bapfuye:
Saa kumi n’imwe z’iki gitondo, agacuti kanjye k’ifundi (ifite agatorero k’umutuku) kahagaze ku idirishya ryanjye maze karankangura. Twajyaga kuvuga ko agatima kako kari kasabwe n’ibyishimo, kavuga kati: “Yazutse.”
I Saa Tatu Za Mugitondo reka tujye hamwe indi nshuro mu murongo w’amasengesho, dusengera buri umwe kuwundi kandi twitegura ubwacu kumva Ijwi ry’Imana.
I Saa Tatu n’Igice za Mugitondo, turajya hamwe kugira ngo twumve Ubutumwa bwa Pasika: 65-0418M Ni Ukurasa kw’Izuba.
I Saa Sita z’Amanywa turazamura amajwi yacu kuri We tumushimira kubw’Imbaraga Zizura.
I Saa Cyenda z’Igicamunsi, reka twongere tujye hamwe mu masengesho, tumushimira kubw’IMPERA Y’ICYUMWERU ITANGAJE YADUHAYE HAMWE NA WE KANDI HAMWE N’UMUGENI WE HIRYA NO HINO KU ISI.
Kuri bene Data na bashiki bacu bari hakurya y’inyanja, kimwe n’umwaka ushize, ndashaka kubatumira kugira ngo mwiyunge hamwe na twe ku isaha y’I Jeffersonville, twese hamwe mu bihe byo gusenga kuri iyi gahunda. Ndabona ko n’ubwo bimeze bityo, gukurikira Kasete Kuwa Kane, Kuwa Gatanu, no Kuwa Gatandatu nyuma ya Saa Sita ku I Saha y’I Jeffersonville bishobora kuza kugorana kuri benshi muri mwe, rero ndabasabye mwumve mubohotse muze kumva ubwo Butumwa ku isaha ibabereye. Ariko ndifuza ko twaza kujya hamwe twese kuri iki Cyumweru Saa Tatu za mu gitondo ku Isaha y’I Jeffersonvile, kugira ngo twumvire hamwe Ubutumwa Bwacu bwo Kucyumweru.
Ndifuza kandi kubatumira mwe n’abana banyu gukurikira Creations Projects (ibiganiro by’abana), ibinyamakuru, n’uburyo bwo gutegura ifunguro, ibyo umuryango wose ubasha kwishimira. Turatekereza ko muza kubikunda kubera ko byose bishingiye ku IJAMBO tuzumva muri iyi mpera y’icyumweru.
Kubijyanye na gahunda y’impera y’icyumweru, amakuru yo gutegura amateraniro y’Igaburo, ibikoresho biza gukenerwa kubwa Creations projects (Ibiganiro by’abana), n’andi makuru, urareba ku mirongo iri munsi.
Reka tuzimye telephone zacu kubw’impera y’icyumweru ya Pasika uretse gusa gufata amafoto, gusoma Imirongo y’Umunsi, no gucuranga Kasete ku mirongo ya the Table, the Lifeline, cyagwna indi mirongo yo kumanuriraho.
Ni iby’icyubahiro cyane kuri njye kubatumira n’imiryango yanyu kuza hamwe n’Umugeni wo hirya no hino ku isi kubw’impera y’icyumweru yuzuye GUHIMBAZA, KURAMYA NO GUKIRA INDWARA. Ndabyizeye nyakuri ko ari impera y’icyumweru izaguhindura ubuzima bwawe by’iteka.
Mwene Data Joseph Branham