Ubutumwa : 64-0719M Umunsi Mukuru w’Impanda
Mukundwa Mugeni Utunganye,
Ibi ntabwo ari ibihimbano biraho gusa ncuti zanjye. Ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE, Ibyanditswe.
Buri Mukristo ashaka kuba Umugeni, ariko tuziko Umugeni Wayo azaba ari bake gusa batoranijwe. Turabizi ko Igira ubushake buhaswe, ariko Umugeni Wayo agomba kuba mu bushake Bwayo butunganye. Rero, tugomba gushaka Imana mu Ijambo Ryayo, ndetse no mu Guhishurirwa, tuzamenya ubushake Bwayo butunganye uburyo duhinduka Umugeni Wayo.
Tugomba gushaka mu Byanditswe, kubera ko tuziko Imana NTIYIGERA NA RIMWE ihindura ibitekerezo Byayo ku byerekeye Ijambo Ryayo. Imana ntabwo yigera ihindura gahunda Yayo. Ntiyigera igira NA KIMWE ihindura. Uburyo yabikoze inshuro ya mbere buratunganye. Icyo Yakoze ejo hashize Izongera igikore mu buryo bumwe uyu munsi.
Uburyo yakoresheje icungura umuntu mu itangira nibwo buryo bumwe Izakoresha icungura umuntu uyu munsi. Uburyo yakijije uburwayi umuntu wa mbere, Igomba kubikora mu buryo bumwe uyu munsi. Uburyo Imana yahisemo guhamagara no kuyobora Umugeni Wayo, nibwo buryo bumwe izakoresha uyu munsi, kubera ko ni Imana kandi ntabwo ishobora guhinduka. Ijambo ritubwira ko Yesu Kristo yari UKO YARI ejo hashize, uyu munsi ndetse n’iteka.
Rero, igihe dusomye Ijambo Ryayo, dushobora kubona mu buryo bweruye uburyo Yahisemo guhamagara no kuyobora Umugeni Wayo muri buri gisekuru. Yatoranije UMUNTU UMWE. Yavuze ko bari Ijambo ry’igihe cyabo. Umuhanuzi yatubwiye ko ITIGEZE NA RIMWE igira itsinda ry’abantu; bagira inzira zitandukanye, ibitekerezo bitandukanye, kandi ikiruseho, Yaravuze ngo IJAMBO RY’IMANA NTA BUSOBANURO RIKENEYE.
Kubw’ibyo, icyo buri muhanuzi yavuze muri buri gisekuru ntigishobora kugira icyongerwaho cyangwa ngo hagire igikurwaho. Bigomba kuba ari Ijambo ku Ijambo icyo YO YAVUZE. Biroroshye cyane uramutse umbajije inzira yateguwe n’Imana…GUMANA N’UMUHANUZI.
Noneho, ntabwo ari gusa kuba tuzi neza inzira yateguwe n’Imana icyo iricyo guhera mu itangira, Umwami azanavugira muri marayika Wayo maze atubwire icyo Azakora mu gihe kirimbere, gusa kugira ngo yongere kuduhamiriza ko, IMANA ITAJYA IHINDURA GAHUNDA YAYO.
Nyuma y’uko Umugeni Wayo(twebwe) avuye ku isi maze akaba ahamagawe kujya mu Birori by’Ubukwe, mbega ni buryo ki Imana igiye guhamagara abatowe bo mu Bayahudi 144 000 ? Ese ni itsinda ry’abantu?
Noneho, iryo Torero (Umugeni) rikimara kwiteraniriza hamwe, Rirazamurwa; kandi ubwo bwiru bw’Ikimenyetso cya karindwi, cyangwa ikimenyetso cya Karindwi, ubwiru bwo kugenda. Abayuda, bo, bahamagawe n’ubwiru bw’Impanda ya Karindwi; ni abahanuzi babiri, Eliya na Mose, kandi bongera kugaruka .
Rero Umugeni akimara kwihuriza hamwe, tuzazamurwa. Turabizi ko hari ikintu kimwe cyonyine gishobora gukururira Umugeni hamwe, Umwuka Wera, kandi Umwuka Wera ni Ijambo ry’Imana, kandi Ijambo Ryayo kubw’uyu munsi ni Ijwi ry’Imana, kandi Ijwi ry’Imana ni…
Niba mbacumuje kubwo kuvuga ibyo, mumbabarire, ariko, niyumvishemo ko bishobora kwakirwa nabi, ariko, njye ndi ijwi ry’Imana kuri mwe. Murabona? Nongeye kubivuga indi nshuro, kiriya gihe byari munsi yo gusigwa, murabona.
Reka ngire icyo mvuga hano kandi mvuge ko, ari IMVUGO IMWE gusa iturutse ku ntumwa marayika w’Imana wahamirijwe ikwiye kuba ihagije kuri abo bose biyita ko ari abizera muri ubu Butumwa bw’igihe cya nyuma kugira ngo basabe aba pasteri babo kugira ngo BAKANDEHO BIVUGE mu nsengero zabo cyangwa baveho hatorwe umupastori ufite GUHISHURIRWA K’UKURI KUVUYE KU MANA.
Rero, Impanda imaze kuvuga nuko abahanuzi babiri barahinguka kuko Idashobora kugira marayika Wayo wa karindwi n’Umugeni Wayo hano ku isi muri icyo gihe bazamo. Noneho ni gute Ihamagara Abayahudi? Mu buryo bumwe Yahamagaye Umugeni Wayo w’Umunyamahanga.
Abayuda, bo, bahamagawe n’ubwiru bw’Impanda ya Karindwi; ni abahanuzi babiri…
Umugeni agomba kuva mu nzira, agomba kuzamuka none aha; kugira ngo abo bagaragu bombi, abagaragu babiri b’Imana, bo mu byahishuwe, abo bahanuzi bombi babashe kwinjira mu murimo, kugira ngo bavugirize bariya Impanda, babamyeshe Kristo.
Birasobanutse, Imana ntabwo yigera ihindura gahunda Yayo. Yohereje umuhanuzi Wayo. Rero, Umugeni Wayo azagumana n’inzira Yayo yateguye, marayika Wayo muhanuzi, Ijwi ry’Imana ku makasete.
Noneho mu kongera kubiragaza neza mu buryo bweruye, Imana indi nshuro yaravuze maze ibwira Umugeni Wayo: Warankiranukiye Njye n’inzira nateguye, none inzira Yanjye nateguye kubw’igihe cyawe izakubwira ngo:
Malayika wa karindwi, intumwa, azavuga ati: “Nguyu Umwana w’intama w’Imana ukiza icyaha cy’abari mu isi!”
Mbega uburyo IRYO JWI ari ijwi ry’ingenzi; IJWI RY’IMANA rivuga rinyuriye muri marayika Wayo wa karindwi ku makasete. Imana igiye gukoresha IRYO JWI, IJWI RYA MARAYIKA WAYO WA KARINDWI. ATARI ITSINDA… ATARI NJYE… ATARI PASTERI WANYU… IJWI RYA MARAYIKA WAYO WA KARINDWI kugira ngo Atwibwire Ubwe, Umwami wacu Yesu Kristo.
Rero, twe TUZIKO:
- TURI UMUGENI WAYO
- TURI MU BUSHAKE BWAYO BUTUNGANYE.
- DUKURIKIYE GAHUNDA YAYO KUBW’UYU MUNSI KUBWO GUKANDAHO BIKAVUGA.
Igice cy’Umugeni Wayo kiraza kuba giteraniye hamwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, twumva pasteri wacu, marayika w’Imana intumwa, William Marrion Branham, kandi araza kuba arimo kuvugana natwe kandi aduhishurira ko nta rindi torero, nta rindi tsinda ry’abantu kuva isi yaremwe, ryigeze rigira amahirwe nk’ayo dufite yo kwiyunga hamwe bakumva Imana ivugana nabo mu buryo butaziguye.
Mbega ubwoko buhawe umugisha turi bwo. Turanezerewe. Turashima cyane. Umugeni arimo arahinduka UMWE hamwe n’Umukwe.
Mwene Data Joseph Branham
Umunsi Mukuru w’Impanda 64-0719M.
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Abalewi 23:23–27
Uwiteka abwira Mose ati
Bwira Abisirayeli uti: Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere, hajye hababeraho umunsi wo kuruhuka, ube uwo kubibukisha, muwurangishe kuvuza amahembe, muwuteraneho guterana kwera.
Ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho, kandi mujye muwutambiraho Uwiteka igitambo gikongorwa n’umuriro.
Uwiteka abwira Mose ati
Ariko umunsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi ni wo munsi w’impongano, ujye ubabera uwo guterana kwera, mujye muwibabazaho imitima, muwutambireho Uwiteka igitambo gikongorwa n’umuriro.
Yesaya 18:1–3
Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y’imigezi ya Etiyopiya,
cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by’inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z’impayamaguru, musange ishyanga ry’abantu barebare b’umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n’ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n’imigezi.”
Yemwe baturage bo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva.
Yesaya 27:12–13
Uwo munsi Uwiteka azakubita imbuto ze ngo ziragarike, uhereye ku Ruzi ukageza ku kagezi ka Egiputa. Nuko muzatoragurwa umwe umwe, mwa Bisirayeli mwe.
Uwo munsi ikondera rinini rizavuga, abari bagiye kurimbukira mu gihugu cya Ashuri n’abaciriwe mu gihugu cya Egiputa, bazaza basengere Uwiteka ku musozi wera i Yerusalemu.
Ibyahishuwe 10:1–7
Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.
Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.
Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.
Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”
Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru
arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,
ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”
Ibyahishuwe 9:13–14
Marayika wa gatandatu avuza impanda, numva ijwi riva ku mahembe ane y’igicaniro cy’izahabu kiri imbere y’Imana,
ribwira marayika wa gatandatu ufite impanda riti “Bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate.”
Ibyahishuwe 17:8
Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.