25-1207 Nuko Yesu Araza Maze Arahamagara

Pesan: 64-0213 Nuko Yesu Araza Maze Arahamagara

PDF

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Jambo,

Turi kubaho mu gihe cyijimye cyane, ariko NTA BWOBA DUFITE, Umwigisha yaraje. Yaje kugira ngo asohoze Ijambo Rye mu minsi yanyuma. Icyo Yaricyo ikindi gihe, nicyo Aricyo uyu munsi. Ukwigaragaza kwe n’ibimuranga yari afite icyo gihe, nibyo aribyo uyu munsi. Aracyari Ijambo Ry’Imana, yigaragaza Ubwe mu mubiri w’umuntu muri marayika We wa karindwi kandi yaratwihishuriye, turi Umugeni We w’Ijambo Rizima.

Nta mwanya dufite wo kujya impaka cyangwa guhangana; icyo gihe twarakirenze; turakomeje imbere, tugomba kugera hariya, Umwuka Wera yaje muri twe. Umwami Yesu mu ishusho y’Umwuka yarihishuye kandi ariyerekana Ubwe binyuze mu muhanuzi We y’uko We ari Ijwi ry’Imana ku Mugeni Wayo.

Yavuze ko Azaza. Yavuze ko Azakora ibi. Yavuze ko Azahaguruka Akinjira mu murimo mu minsi yanyuma kandi agakora ibi bintu nkuko Yabikoze mu mubiri mu gihe cya mbere, kandi nguyu hano arimo arabikora. Ese ni iki kibateye ubwoba? NTA NA KIMWE!!!

Turi mu nzira tugana mu Bwiza! Nta kintu gihari gishobora kuduhagarika. Imana igiye guhamiriza Ijambo Ryayo. Ntabwo nitaye kubirimo kubaho. Igihe cyo gushyira mu bikorwa kirageze. Igihe kirageze kugira ngo wizere cyangwa ureke kwizera. Umurongo utandukanya ugomba kuza kuri buri mugabo na buri mugore warageze.

Mwavutse kubera impamvu. Igihe Umucyo ubamuritseho, ukuraho umwijima wose kuri mwe. Igihe mwumvise Ijwi Rye rivugana namwe ku makasete, hariho ikintu kibaho. Rivugana n’ubugingo bwanyu. Rikavuga ngo, “Umwigisha yaje kandi arimo arabahamagara. Ntimucike intege, ntimutinye, nabahamagaye. Muri umugeni Wanye.”

Yemwe bantu, mugenzure neza! Ntimugafate amahirwe atuzuye kuri byo. Imana ifite gahunda; Ijambo Ryayo Yarifashe ku makasete. Umwigisha yaje kandi araguhamagara. Ngwino mu nzira Imana yateguye.

Umwigisha agiye kongera indi nshuro kunga Umugeni We hirya no hino ku isi hamwe n’Ijwi Rye. Agiye kudutera umwete, aduhamiriza, adukiza uburwayi, akatwinjiza mu Bwiza Bwe bukomeye maze akatubwira ngo:

Umwigisha Yaje kandi Araguhamagara. Oh ! wowe munyabyaha, oh ! wowe urwaye, ntubona ko Umwigisha yigaragaje mu biremwa-muntu, mu bizera ? Yaje guhamagarira abana Be kwizera ubuzima buzira umuze. Yaje guhamagara abanyabyaha ngo bihane. Wowe waguye, wowe muyoboke w’itorero, Umwigisha Yaje, kandi araguhamagara.

Mbega gucunshumurwa k’Umwuka We Wera Umugeni azaba arimo guhabwa kuri iki Cyumweru mu gihe Imana iteraniriza hamwe abana Bayo indi nshuro kandi ikinjira mu ngo zacu, mu nsengero zacu, aho duteraniye, kandi akaduhamagara kandi akavuga ngo , “Umwigisha yaje kandi arimo araguhamagara. Icyo ukeneye cyose, ni icyawe.”

Reka ayo magambo acengere mu ndiba z’imitima yanyu, bene Data na bashiki bacu. ICYO MWABA MUKENEYE CYOSE, UMWIGISHA YAJE KANDI ARAKIBAHA.

Data wo mw’ijuru, O Mwami, twemerere ibyo byongere bibe. Ibyo bintu byose navuze : « Yesu yaraje maze araguhamagara. » Mbese iyo Aje akora iki ? Arahamagara. Twemerere ibyo byongere bibe Mwami. Reka Umwuka Wera aze mu bantu kuri uyu mugoroba Mwami Yesu mw’ishusho y’Umwuka. Reka Aze Yihishure kandi Yigaragaze.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 64-0213 Nuko Yesu Araza maze Arahamagara
Igihe: Saa Sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville

Ibyanditswe:

Yohana 11:18-28
I Betaniya hari bugufi bw’i Yerusalemu, nka sitadiyo cumi n’eshanu.
Nuko Abayuda benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kuko musaza wabo yari yapfuye.
Marita yumvise ko Yesu aje ajya kumusanganira, ariko Mariya asigara yicaye mu nzu.
Marita abwira Yesu ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.
Kandi n’ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.”
Yesu aramubwira ati”Musaza wawe azazuka.”
Marita aramubwira ati “Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.”
Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho,
kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?”
Aramusubiza ati “Yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w’Imana ukwiriye kuza mu isi.”
Amaze kuvuga ibyo aragenda, ahamagara mwene se Mariya rwihishwa aramubwira ati “Umwigisha yaje araguhamagara.”