Ubutumwa : 60-0518 Kugirwa Abana #2
Bakundwa Batambyi b’Ubwami
Mwese nimwikomange, mucuguse ubugingo bwanyu, kandi munyeganyeze umutima. Uyu munsi, Umugeni wa Yesu Kristo arimo ararangurura ngo:
Uyu Munsi, ubu buhanuzi busohoreye imbere y’amaso yacu.
Nizera ko, umwe muri iyi minsi y’igiciro, mu gihe iri shyirahamwe ry’impuzamadini rizajya hamwe, maze papa mushya agaturuka muri Leta z’Ubumwe z’Amerika maze agashyirwaho bikurikije ubuhanuzi, noneho bazakora ikimenyetso gisa n’inyamaswa
umuhanuzi w’Ijwi ry’Imana yabivuze ku itariki 19 z’Ukuboza mu 1954, kandi amezi 9 nyuma y’aho, Robert Prevost, uzwi uyu munsi nka Papa Leo XIV aravuka. Ubu ni papa mushya wa Roma. “Uku niko Uwiteka Avuze” gusohoye.
Italiki 7 Gicurasi mu 1946, Imana yashyize umuhanuzi Wayo muri Green’s Mill, Indiana, kugira ngo imuhe inshingano no gutangariza isi ngo, uyu ni marayika Wanjye wa karindwi Ukomeye intumwa, Ijwi Ryanjye ku isi. Mumwumve.
Igihe Marayika w’Uwiteka yahuye nanjye hariya hanze muri Green’s Mill, Indian, imyaka umunani ishize, nyuma y’uko guhera nkiri umwana, yankurikiraga, akanyereka amayerekwa, igihe musanze, Arambwira ngo, “Nuramuka ubaye umunyakuri, ukageza abantu aho bakwizera, “
William Marrion Branham ni Ijwi ry’Imana ryatoranijwe ku isi. Umuhanuzi ukomeye uwo Ijambo ry’Imana rizaho. Bikurikije Ijambo, niwe musobanuzi wa Kimana WENYINE w’Ijambo ry’Imana.
Yahamirijwe n’Imana Ubwayo, binyuze mu Nkingi y’Umuriro.
Itariki 7 Gicurasi 2025, SATANI yateguye Inama y’umuhezo y’Abakaridinari muri Chapeli ya Sistine muri Roma kugira ngo batore Umusimbura wa Kristo, kugira ngo basohoze Uku Niko Uwiteka Avuze.
Yemejwe n’umuntu binyuze mu MU GIHU CY’UMWOTSI W’UMWERU
Umugeni wa Kristo ku isi hose arimo aranezerwa, arangurura, avuza induru kandi ahimbaza Uwiteka mu gihe twumva, kandi tubona n’amaso yacu, ubuhanuzi bw’umuhanuzi burimo busohora.
Bisa nkaho twarimo tubona Inyanja Itukura ifunguka imbere y’amaso yacu. Manu Nshya imanuka iva mu ijuru. Amamiliyoni y’inkware arimo agaburirwa umugeni. Amazi arimo ava mu Gitare. Umuriro umanuka kandi ugatwika igitambo hamwe na Eliya.
Ubuhanuzi burimo burasohozwa buri munsi. Ijambo ry’Imana ryasezeranywe ririmo riragaragazwa mu buzima bwacu. Ibintu birimo kubaho ahantu hose ku isi. Umugeni yariteguye Ubwe kubwo kumva no kwizera Ijambo. Turi Ijambo ryambaye Umubiri.
Nyakuri, twahageze. Igihe kiregereje. Umugeni arimo aranezerwa kandi yiyunga ubwe ahantu hose ku isi kuruta uko byigeze biba mbere. Umuhanuzi arimo kongera guhamiriza Umugeni kubwo kumubwira ko turi abatambyi b’ubwami b’Imana, ishyanga ryera, ubwoko bwihariye bwahamagawe gusohoka, intore, abatoranijwe, kandi bagashyirwa iruhande.
UBU TURI Abahungu n’Abakobwa b’Imana, bayobowe n’Umwuka w’Imana; atari umuntu, ahubwo Umwuka. Turabizi, nta gace ko gushidikanya, TURI UMUGENI WE. KWIZERA kwacu kurimo gufata ntera nshya buri munsi. Ntacyo kuduhagarika cyangwa ngo kidukereze, Imana yarabiduhishuriye kandi ibitsika mu mitima no mu bugingo bwacu.
Umugeni yamenye mu buryo bwuzuye abo turibo. Turi mu Gihugu cyacu cy’isezerano, aho dutunze ibintu byose. Dufite amahoro y’Ijuru, imigisha y’Ijuru, Umwuka w’Ijuru, IBINTU BYOSE NI IBYACU. Turimo turitegura kubw’icyo atubikiye kigomba gukurikiraho.
Impanda y’Uwiteka izavuga, kandi abapfiriye muri Kristo bazabanza bazuke.
Iyi mibiri yo mu ijuru izamanuka maze yambare iyi yo ku isi, imibiri ihawe ubwiza kandi izahindurwa mu kanya gato, mu kanya nk’ako guhumbya. Tuzazamurwa hamwe nabo, kujya guhura n’Umwami mu kirere.
Mbega umunsi, mbega igihe. Nta buryo buhari kuri njye kuba nabivugisha amagambo y’abantu icyo twese twiyumvamo mu bugingo bwacu. Imitima yacu irimo irasimbuka. Ntabwo turimo kubyigira, Umwuka Wera ni nk’isoko idudubiza irimo yitera hejuru imbere muri twe. Umugeni amaze igihe ategereje uyu mwanya guhera mu minsi y’Adamu… KANDI TWE TURI HANO UBU.
Muhawe ikaze. Turabatumira. Turabinginga. Muze mwiyunge hamwe kubw’ibihe bidasanzwe isi yaba yarigeze igira, mu gihe twumva Ijwi ry’Imana riduhishurira Ijambo Ryayo kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’i Jeffersonville, mu gihe twumva : 60-0518 Kugirwa Abana #2
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’Ubutumwa:
Itangiriro 1:26
Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”
Abefeso Igice cya mbere
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,
ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,
nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.
Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,
kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo.
Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri,
ubwo yadushagirijeho bukatubera ubwenge bwose no kumenya,
itumenyesheje ubwiru bw’ibyo ishaka ku bw’ineza y’ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera
kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.
Ku bw’uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk’uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk’uko ibishaka mu mutima wayo
ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.
Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,
uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.
Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,
mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,
kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,
ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera,
mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri,
izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru,
imushyize hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose, n’imbaraga zose n’ubwami bwose, n’izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza.
Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose,
na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose.
Abaroma 8: 19
kuko ndetse n’ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana,
Abagalatiya 1: 6-9
Ndatangazwa n’uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,
Abaheburayo Igice cya gatandatu
Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana,
cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw’abapfuye n’iby’urubanza rw’iteka.
Icyakora Imana nibikunda tuzabikora.
Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera,
bakanasogongera ijambo ryiza ry’Imana, n’imbaraga z’igihe kizaza
maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w’Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro.
Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n’Imana umugisha.
Ariko niba bumeramo amahwa n’ibitovu, buba buhinyutse bugeze hafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa.
Ariko bakundwa nubwo tuvuze dutyo, twiringiye tudashidikanya yuko ibyanyu birusha ibyo kuba byiza n’uko bizazana agakiza,
kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.
Ariko rero, turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka
kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.
Ubwo Imana yasezeraniraga Aburahamu kuko ari nta we yajyaga kurahira uyiruta ubwayo, ni cyo cyatumye yirahira ubwayo iti
Ni ukuri no guha umugisha nzaguha umugisha, kandi no kugwiza nzakugwiza.
Uko ni ko byabaye, kuko Aburahamu amaze kwihangana yahawe ibyo yasezeranijwe.
Abantu barahira ubaruta, no mu mpaka zabo zose indahiro ni yo izirangiza, kuko iba ikomeje amagambo.
Ni cyo cyatumye Imana ishatse kurushaho kugaragariza abaragwa ibyasezeranijwe uko imigambi yayo idakuka, yongeraho indahiro
kugira ngo ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu.
Ibyo byiringiro tubifite nk’igitsika umutima gikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya y’umwenda ukingiriza Ahera cyane,
aho Yesu yatwinjiriye atubanjirije, amaze guhinduka Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.
Yohana 1:17
kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n’ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo.