Ubutumwa : 62-1230E Mugabo, Iki Nicyo Kimenyetso Cy’Imperuka?
Bakundwa Bagabo,
Iki nicyo, Kimenyetso. Iki nicyo, gihe. Ubu nibwo, Butumwa. Iri niryo, Jambo. Iri niryo, Jwi ry’Imana. Uyu niwe, Mwana w’Umuntu. Iyi niyo, nzira Imana yateguye. Iri niryo, herezo ry’igihe.
Nta muhanuzi, nta ntumwa, ntihigeze na rimwe, mu gihe icyo aricyo cyose, habaho abigeze kubaho mu gihe nk’icyo turi kubamo ubu. Byanditswe mu kirere. Biranditse ku isi. Birandikwa mu binyamakuru. Iri niryo herezo, niba mushobora gusoma inyandiko yanditswe n’ikiganza.
Ufite ugutwi, reka yumve icyo Imana yavuze, kandi kigafatwa amajwi, noneho ntabwo bizaba ijambo ryanjye, ibitekerezo byanjye, imyumvire yanjye, ahubwo Ijwi ry’Imana Ubwaryo riha amabwiriza Umugeni Wayo ku cyo inzira Yayo yateguwe YONYINE kubw’uyu munsi iricyo.
Muze kandi mwumve mu gihe Ivugana natwe kandi iduhishurira binyuze mu byanditswe, binyuze mu mayerekwa, binyuze mu gusobanura inzozi, mu kugumana n’Ubutumwa, mu kugumana n’amabande. Muvuge GUSA ikiri ku mabande.
Nta nzira nziza, nta n’inzira yizewe, yaruta kumva Ijwi ry’Imana riturutse ku Mana Ubwayo. Imana yategetse Umugeni Wayo kubwo kuvuga inyuze mu muhanuzi Wayo kandi ikatubwira GUKANDAHO BIKAVUGA, nibyo nta bindi.
Mubuvuge, mububwirize, mubuhamye, kandi mubwire isi kubijyanye nabwo, ariko Itubwira ko hari inzira imwe itunganye yatanzwe ku Mugeni: Kumva Ijwi ry’Imana ku mabande. Niba hari ikintu kikwisobye, vuza kasete. Rigomba kuba IRYAMBERE, niryo Jwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva. Niryo Jambo Ryayo ritunganye Yashyize kuri kasete.
Noneho mugereranye ibyo n’ibindi, inzozi. Iri niryo yerekwa. Ibyo Kurya, ngIbi hano. Aha niho hantu.
Mwumve, binyuze mu nzozi no mu mayerekwa, Ibyo Kurya by’Umugeni nihe biri? Aho hantu ni he? Ubutumwa bw’Umugeni buri ku makasete.
Kandi aha numva ari nko mu rugo, kuri njye. Aha niho hantu. Kandi nimubyitegereza, inzozi zivuga icyo kintu kimwe, murabona, aho Ibyo Kurya biri.
Mu kuba duhamirijwe ko tuBifite, yongera kutubwira indi nshuro, amakasete ni Ibyo Kurya by’Umugeni.
“Nta gihe gisigaye.” Niba ariko biri, reka twitegure ubwacu, nshuti, kugira ngo duhure n’Imana yacu
Yego, Mwami, icyo nicyo cyifuzo cy’umutima wacu, kuba twiteguye kumusanganira, kuba Umugeni Wawe. Ni iki dukwiriye gukora Mwami? Ese inzira Yawe wateguye ni iyihe? Gahunda Yawe ni iyihe? Inzira Yawe intunganye ni iyihe? Watwoherereje umuhanuzi kugira ngo ujye uvugira muri we Utubwire. Utwigishe Nyamuneka.
Hari Ibyo Kurya byinshi bishyizwemo aho ubu. Reka tubikoreshe. Reka tubikoreshe ubu.
Ni gute hagira uba impumyi? Atubwira icyo tugomba gukora: hari ibyo kurya byinshi bihunitse ku makasete; mubikoreshe UBUNGUBU. Aya niyo mabwiriza y’Imana ku Mugeni Wayo.
Niba uhamya ko wizera ubu Butumwa, izere William Marrion Branham ko ari umuhanuzi tumwa y’Imana yatumwe guhamagara Umugeni ngo asohoke; ubuzima bwe bwuzuza ibyanditswe byavuze kuri we; mwizere Niryo Jwi ry’Imana kubw’iki gihe, noneho YO; Imana, ivuga binyuze mu muhanuzi Wayo, Ibwira Umugeni icyo akwiriye gukora mu Cyongereza cyoroheje.
Nubwo dusekwa, tugatotezwa, kandi bakatureba nk’abaciriritse kubera ko twumva gusa amakasete, turimo turakora icyo yatubwiye dukwiriye gukora. Urakoze Mwami kubwo Guhishurirwa.
Ndashaka gutumira isi kugira ngo mwifatanye natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku Isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva: ” 62-1230e Mugabo, Iki Nicyo Kimenyetso Cy’Imperuka?” Turaza kuba twumva byose byerekeranye:
Inkuba, Ibimenyetso Birindwi, Piramide, Urutare, Ibyo Kurya by’Umwuka, Iteka, Guhura kw’Amarayika, Ibyicaro bikuru, Iyerekwa, Inzozi, Ubuhanuzi, Ubwiru Bwahishwe, Icyanditswe nyuma y’Icyanditswe.
Nta kintu gikomeye muri ubu buzima cyaruta kumva no kumvira Ijwi ry’Imana.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe :
Malaki Igice cya 4
1 Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.
2 Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.
3 Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
4 Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.
5 Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
6 Uwo ni we uzasanganya imitima ya ba se ku bana n’imitima y’abana ku ya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.
Matayo 13: 3-50
1 Uwo munsi Yesu asohoka mu nzu, yicara mu kibaya cy’inyanja.
2 Abantu benshi bateranira aho ari, bituma yikira mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara mu kibaya.
3 Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati “Umubibyi yasohoye imbuto.
4 Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.
5 Izindi zigwa ku kara kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure,
6 izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma.
7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa araruka araziniga.
8 Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo.
9 Ufite amatwi niyumve.”
10 Abigishwa baramwegera baramubaza bati “Ni iki gituma ubigishiriza mu migani?”
11 Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe,
12 kuko ufite wese azahabwa kandi akarushirizwaho, ariko udafite wese azakwa n’icyo yari afite.
13 Igituma mbigishiriza mu migani ni iki: Ni uko iyo barebye batitegereza, n’iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.’
14 Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho ngoKumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa,Kureba muzareba, ariko ntimuzabibona.
15 Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure,Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri,Amaso yabo bakayahumiriza,Ngo batarebesha amaso,Batumvisha amatwi,Batamenyesha umutima,Bagahindukira ngo mbakize.’
16 Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu kuko yumva.
Matayo 13 17 13 17 Ndababwira ukuri, yuko abahanuzi benshi n’abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve.
Matayo 13 18 13 18 Nuko nimwumve umugani w’umubibyi.
19 Uwumva wese ijambo ry’ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we. Uwo ni we usa n’izibibwe mu nzira.
20 Kandi usa n’izibibwe ku kara, uwo ni we wumva ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe,
21 ntagire imizi muri we, maze agakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya biramugusha.
22 Kandi usa n’izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere.
23 Kandi usa n’izibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”
24 Nuko abacira undi mugani aravuga ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we,
25 nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda.
26 Nuko amaze kumera no kwera, urukungu na rwo ruraboneka.
27 Abagaragu be baraza babaza umutware bati Mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None urukungu rurimo rwavuye he?’
28 Ati Umwanzi ni we wagize atyo.’Abagaragu be baramubaza bati Noneho urashaka ko tugenda tukarurandura?’
29 Na we ati Oya, ahari nimurandura urukungu murarurandurana n’amasaka,
30 mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: Mubanze muteranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.'”
31 Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we.
32 Na ko ni gato hanyuma y’imbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini kakaruta imboga zose kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.”
33 Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umusemburo umugore yenze, akawuhisha mu myariko itatu y’ifu kugeza aho iri busemburwe yose.”
34 Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani,
35 kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo”Nzabumbura akanwa kanjye nce imigani,Nzavuga amagambo yahishwe uhereye ku kuremwa kw’isi.”
36 Maze asezera ku bantu yinjira mu nzu, abigishwa be baramwegera bati “Dusobanurire umugani w’urukungu rwo mu murima.”
37 Arabasubiza ati “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu,
38 umurima ni isi, imbuto nziza ni zo bana b’ubwami, urukungu ni abana b’Umubi,
39 umwanzi warubibye ni Umwanzi, isarura ni imperuka y’isi, abasaruzi ni abamarayika.
40 Nk’uko urukungu rurandurwa rugatwikwa, ni ko bizaba ku mperuka y’isi.
41 Umwana w’umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n’inkozi z’ibibi babikure mu bwami bwe,
42 babajugunye mu itanura ry’umuriro. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.
43 Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi niyumve.
44 Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’izahabu zahishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikira aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura uwo murima.
45 Kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umutunzi ushaka imaragarita nziza,
46 abonye imaragarita imwe y’igiciro cyinshi, aragenda agura ibyo yari atunze byose ngo abone kuyigura.
47 Nuko kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’urushundura bajugunya mu nyanja, ruroba ifi z’amoko yose.
48 Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, bakicara bagatoranyamo inziza bakazishyira mu mbehe, imbi bakazita.
49 Uko ni ko bizaba ku mperuka y’isi: abamarayika bazasohoka batoranye abanyabyaha mu bakiranutsi,
50 babajugunye mu itanura ry’umuriro, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.
51 Ayo magambo yose aho murayumvise?” Baramusubiza bati “Yee.”
Abaroma 9:33 /
nk’uko byanditswe ngo “Dore ndashyira muri Siyoni Ibuye risitaza, Urutare rugusha, Ariko urwizera ntazakorwa n’isoni.”
Abaroma 11:25 /
25 Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse.
Abaroma 16:25
25 Imana ibasha kubakomeresha ubutumwa bwiza no kubwiriza ko ibya Yesu Kristo nababwirije bihuza n’ibanga ryahishwe uhereye kera kose,
1 Abakorinto 14: 8/
8 Kandi n’impanda na yo ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara?
1 Abakorinto igice cya 15
1 Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo
2 kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk’uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa.
3 Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe,
4 agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe na none,
5 akabonekera Kefa maze akabonekera abo cumi na babiri,
6 hanyuma akabonekera bene Data basaga magana atanu muri abo benshi baracyariho n’ubu ariko bamwe barasinziriye.
7 Yongeye kubonekera Yakobo, abonekera n’izindi ntumwa zose.
8 Kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera ndi nk’umwana w’icyenda,
9 kuko noroheje hanyuma y’izindi ntumwa zose, ndetse ntibinkwiriye ko nitwa intumwa kuko narenganyaga Itorero ry’Imana.
10 Ariko ubuntu bw’Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw’ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw’Imana buri kumwe nanjye.
11 Nuko rero ari jye cyangwa bo, ibyo ni byo tubabwiriza, namwe ni byo mwizeye.
12 Ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka?
13 Niba nta wuzuka na Kristo ntarakazuka,
14 kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby’ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk’ubusa.
15 Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka.
16 Niba abapfuye batazuka na Kristo ntarakazuka,
17 kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu.
18 Kandi niba bimeze bityo, n’abasinziriye muri Kristo bararimbutse.
19 Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose.
20 Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye,
21 kuko ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu, ni ko no kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu.
22 Nk’uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo,
23 ariko umuntu wese mu mwanya we kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza.
24 Ni bwo imperuka izaherako isohore, ubwo azashyikiriza Imana ubwami, ari yo Data wa twese, amaze gukuraho ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose,
25 kuko akwiriye gutegeka kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y’ibirenge bye.
26 Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu,
27 kuko handitswe ngo “Yamuhaye gutwara byose abishyira munsi y’ibirenge bye.” Ariko ubwo ivuga iti “Ahawe gutwara byose”, biragaragara yuko Iyamuhaye gutwara byose itabibariwemo.
28 Nuko byose nibimara kumwegurirwa, ni bwo n’Umwana w’Imana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.
29 Niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose ni iki gituma bababatirizwa?
30 Ni iki gituma natwe ubwacu duhora twishyira mu kaga hato na hato?
31 Ndabarahira yuko mpora mpfa uko bukeye, mbiterwa n’ishema mfite ku bwanyu muri Kristo Yesu Umwami wacu.
32 Niba nararwanye n’inyamaswa muri Efeso nk’uko abantu bamwe babigenza byamariye iki? Niba abapfuye batazuka reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.
33 (Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.
34 Nimuhugukire gukiranuka nk’uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni).
35 Ariko bamwe bazabaza bati “Abapfuye bazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiri ki?”
36 Wa mupfu we, icyo ubiba ntikiba kizima kitabanje gupfa.
37 Kandi icyo ubiba ntikiba gifite umubiri kizagira hanyuma, ahubwo ubiba akabuto ubwako kenda kaba ishaka cyangwa akandi kabuto.
38 Ariko Imana igaha umubiri nk’uko yawukageneye, kandi akabuto kose igaha umubiri wako ukwako.
39 Inyama zose si zimwe ahubwo iz’abantu ziri ukwazo, n’iz’inyamaswa ziri ukwazo, n’iz’ibisiga ziri ukwazo, n’iz’ifi ziri ukwazo.
40 Kandi hariho imibiri yo mu ijuru n’imibiri yo mu isi, ariko ubwiza bw’iyo mu ijuru buri ukwabwo, n’ubw’iyo mu isi na bwo buri ukwabwo.
41 Ubwiza bw’izuba buri ukwabwo, n’ubwiza bw’ukwezi buri ukwabwo, n’ubwiza bw’inyenyeri buri ukwabwo, kuko inyenyeri imwe itanganya ubwiza n’indi nyenyeri.
42 No kuzuka kw’abapfuye ni ko kuri: umubiri ubibwa ari uwo kubora ukazazurwa ari uwo kutazabora,
43 ubibwa ufite igisuzuguriro ukazazurwa ufite ubwiza, ubibwa utagira intege ukazazurwa ufite imbaraga,
44 ubibwa ari umubiri wa kavukire ukazazurwa ari umubiri w’umwuka. Niba hariho umubiri wa kavukire hariho n’uw’umwuka.
45 Uko ni ko byanditswe ngo “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima”, naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo.
46 Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka.
47 Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw’ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.
48 Nk’uko uw’ubutaka ari ni ko n’ab’ubutaka bandi bari, kandi nk’uko uw’ijuru ari ni ko n’ab’ijuru bandi bari.
49 Kandi nk’uko twambaye ishusho y’uw’ubutaka, ni ko tuzambara n’ishusho y’uw’ijuru.
50 Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafite umubiri n’amaraso bisa batabasha kuragwa ubwami bw’Imana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora.
51 Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa
52 mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe,
53 kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.
54 Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo “Urupfu rumizwe no kunesha.”
55 Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?
56 Ibyaha ni byo rubori rw’urupfu, kandi imbaraga z’ibyaha ni amategeko.
57 Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo.
58 Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.
Abagalatiya 2:20
20 Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.
Abefeso 3: 1-11 /
1 Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga.
2 Kandi namwe mwumvise iby’ubutware bwo kugabura ubuntu bw’Imana nahawe ku bwanyu,
3 ko mpishurirwa ubwiru bwayo mu iyerekwa nk’uko nabanje kwandika mu magambo make.
4 Namwe nimuyasoma muzirebera ubwanyu uburyo menye ubwiru bwa Kristo koko.
5 Ubwo ntibwamenyeshejwe abana b’abantu mu bindi bihe, nk’uko muri iki gihe intumwa ze zera n’abahanuzi babuhishuriwe n’Umwuka,
6 yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z’umubiri umwe natwe, abaheshejwe n’ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe.
7 Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nk’uko impano iri y’ubuntu bw’Imana, iyo naheshejwe n’imbaraga zayo zinkoreramo.
8 Nubwo noroheje cyane hanyuma y’abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw’ubutunzi bwa Kristo butarondoreka,
9 njijure bose ngo bamenye uburyo iby’ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n’Imana yaremye byose uhereye kera kose,
10 kugira ngo muri iki gihe abatware n’abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw’umwuka, bamenyeshwe n’Itorero ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi
11 nk’uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu.
Abefeso 6: 19/
19 Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw’ubutumwa bwiza,
Abefeso 5: 28-32
28 Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda,
29 kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira Itorero,
30 kuko turi ingingo z’umubiri we.
31 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.
32 Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane, ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo n’Itorero.
Abakolosayi 4: 3
3 Kandi natwe mudusabire kugira ngo Imana idukingurire urugi rwo kuvuga ijambo ryayo, tuvuge ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe
1 Abatesalonike 4: 14-17
14 Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we.
15 Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye.
16 Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka,
17 maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.
1 Timoteyo 3:16
16 Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.
Abaheburayo 13: 8
8 Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.
2 Petero 2:6
6 Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza impfuruka, Ryatoranijwe kandi ry’igiciro cyinshi, Kandi uryizera ntazakorwa n’isoni.”
Ibyahishuwe 1:20 /
20 n’ubwiru bw’inyenyeri ndwi, izo umbonanye mu kuboko kwanjye kw’iburyo, n’iby’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika b’ayo matorero arindwi, naho ibitereko by’amatabaza birindwi ni byo matorero arindwi.
Ibyahishuwe 3:14 /
14 Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati
Ibyahishuwe 5: 1/
1 Mbonana Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kuboko kw’iburyo cyanditswe imbere n’inyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by’ubushishi.
Ibyahishuwe 6: 1/
1 Nuko mbona Umwana w’Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk’iry’inkuba kiti “Ngwino.”
Ibyahishuwe 10: 1-7 /
1 Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.
2 Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.
3 Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.
4 Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”
5 Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru
6 arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,
7 ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”
Ibyahishuwe igice cya 17
1 Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.
2 Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.”
3 Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.
4 Uwo mugore yari yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe.
5 Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMARAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI.
6 Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahōwe Yesu. Mubonye ndatangara cyane.
7 Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry’uriya mugore n’iry’inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.
8 Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.
9 Aha ni ho hakwiriye ubwenge n’ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho.
17 10 Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito.
11 Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.
12 Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abami kumara isaha imwe.
13 Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo.
14 Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”
15 Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi.
16 Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke.
17 Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y’Imana azasohorera.
18 Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.