26-0315 Ahantu Imana Yatoranyije ho Kuramizwa

Ubutumwa : 65-0220 Ahantu Imana Yatoranyije ho Kuramizwa

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muka Yesu Kristo

Uyu munsi. Iki gihe. Imana yohereje ikizu Cyayo gikomeye ku isi kugira ngo gihamagare Muka Yesu Kristo Wayo, kugira ngo kivuge kandi kimubwire ngo, “Ni WOWE Natoranije. Ni WOWE Nkunda. Uri Umugeni Wanjye Jambo w’umwari Utunganye. Turi UMWE. “

Kumva gusa ayo magambo, imitima yacu isimbutswa n’umunezero. Gutekereza ko, mu isi yose, hamwe naza miliyoni na miliyoni z’abantu, hariho Muka Yesu Kristo UMWE, kandi ni MWEBWE We, ABO Aziye.

Hariho ahantu HAMWE hatoranijwe ho kuramiriza. Hariho Ubutumwa BUMWE gusa butunganye bwatoranijwe. Hariho UMUGENI UMWE gusa UTUNGANYE watotanijwe… KANDI TURI WE!!!

Data afite ahantu HAMWE yatoranije ho kuramirizwa, Umwami Yesu Kristo; We ni Ijambo. Uyu munsi, hariho ahantu HAMWE urupfu rw’umwuka rudashobora gukubita: Ijambo. Urupfu ntabwo rushobora gukubita Ijambo, kubera ko ari Ijambo Rizima ry’Imana.

Guhishurirwa kuzuye kw’iryo Jambo Rizima kwahishuriwe gusa Muka Yesu Kristo. Hariho ahantu HAMWE gusa aho Muka Yesu Kristo ashobora kujya maze akumva IJAMBO RIVUZWE RITUNGANYE. Hariho umuhanuzi UMWE watoranijwe kugira ngo abe Ijwi ry’Imana. Hariho ahantu HAMWE gusa Muka Yesu ashobora kujya maze akumva, UKU NIKO UWITEKA AVUZE: GUKANDAHO BIKAVUGA.

Hazabaho Umucyo mu gihe cya nimugoroba, ahantu hamwe hatoranijwe n’Imana ho kuramirizwa.
Oh! Ubu Butumwa bwaje gukora iki? Ni iki Agiye gukora? Kandi mu gihe Cyabwo hazaba Umucyo mugihe cya nimugoroba, kandi (iki?) ku bwo kwacyira abana Bayo bagarutse mu rugo, mu Gihugu cy’isezerano nyakuri, ku kimenyetso kimwe cy’Inkingi y’Umuriro cyayoboye abana b’Isirayeli mu Butayu.

Mbega uburyo Umugeni We akwiye kuba maso mu gukurikira no kumva Ijwi ry’Umugabo We rivugana na We. Hariho ahantu HAMWE gusa dushobora kujya maze bikaba bihamirijwe 100%. Hariho Ijwi RIMWE gusa dufite twubakiyeho aho tugiye h’iteka .

Muka Yesu Kristo yizera ko Amagambo Yumva ku makasete ari Amagambo y’Umugabo We. Yizera Ijambo Rye ntabwo akeneye ubusobanuro. Nibwo buryo, Yizera ko hariho ahantu HAMWE gusa hasyizweho Ashobora kujya maze Akavuga AMEN kuri buri Jambo, Ijwi ry’Umugabo We ku makasete.

Nanone, Muka Yesu Kristo, uturutse hirya no hino ku isi, ashobora kuvuga ngo, “Uyu munsi iri Jambo ryavuzwe, ririmo rirasohora”.

Ndasaba, Mana dukunda, hariya kure mu butayu bwa Tucson, hariya muri Californie, iyo hejuru muri Nevada, no muri Idaho, iyo kure Iburasirazuba, na hariya i Texas; mu gihe ubu butumire butanzwe, hariho abantu bicaye mu dusengero duto, ku maradiyo, mu mazu, barimo kumva.

Uratumiwe kuza kumva hamwe n’Ingando ya Branham I Saa Sita z’Amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Imana ivugana n’Umugeni Wayo yatoranyije, Ubutumwa: “Ahantu Imana Yatoranyije ho Kuramizwa” 65-0220.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe: Guteka kwa Kabiri 16: 1-3

Ntukagire umutsima wasembuwe ubirisha, ujye umara iminsi irindwi ubirisha imitsima itasembuwe, ari yo mitsima y’umubabaro kuko wavuye mu gihugu cya Egiputa uhubutse, kugira ngo iminsi yose yo kubaho kwawe uhore wibuka wa munsi waviriye mu gihugu cya Egiputa.