24-1124 Igisekuru Cy’Itorero Rya Filadelifiya

Ubutumwa : 60-1210 Igisekuru Cy’Itorero Rya Filadelifiya

Exposition Of THe Seven Church Ages – Chapter 6 :

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muka. Yesu Kristo

Ese ni iki iki Cyumweru kibikiye Umugeni wa Yesu Kristo? Ni ibiki Umwuka Wera Azaduhishurira? Kumenya mu buryo butunganye. Tuzamenya byimazeyo binyuze mu Guhishurirwa, Ikigereranyo gihujwe n’icyo cyashushanyaga n’igifatika gihujwe n’igicucu. Yesu ni Umutsima w’Ubugingo w’Ukuri. We Ni Uwo Mutsima Wose. We ni Imana Imwe. We ni Abaheburayo 13:8. We ni NDIHO.

Kristo, kubwo kugaragara mu mu muburi no kumena Amaraso Ye, yataye kure ibyaha byacu ubutagaruka kandi byose kubwo kwitanga Ubwe; kubwibyo YARADUTUNGANIJE. Ubuzima Bwe Nyirizina buri muri twe. Amaraso Ye yaratwejeje. Umwuka We Uratwuzuza. Imibyimba Ye Niyo Adukirisha.

Ijambo Rye riri mumitima yacu no mu minwa. Ni Kristo mu buzima bwacu kandi nta kindi, mu gihe buri kintu mu buzima bwacu kigenda kiburira mu busa, usibye We n’Ijambo Rye.

Imitima Yacu iribwuzure umunezero mu gihe Atubwira ibyo binyuze mu itegeko Rye rya Kimana, Azi neza ugomba kuba Umugeni We. Uburyo Yadutoranije. Yaduhamagaye. Aradupfira. Yishyuye igiciro kubwacu kandi turi Abe, kandi We wenyine. Aravuga, kandi Turamwumvira, kubera ko niwe byishimo byacu. Turi umutungo we udakuka kandi ntawundi Afite uretse TWE. We ni Umwami w’Abami wacu kandi turi ubwami bwe. Turi ubutunzi Bwe bw’Iteka.

Araza kudukomeza kandi atumurikire binyuze mu Ijwi ry’Ijambo Rye. Aradusobanurira mu buryo bweruye kandi Aduhishurire ko We ari Umuryango w’intama. We ni icyarimwe Alufa na Omega. We ni Data, We ni Umwana, ndetse We ni Umwuka Wera. We ni Umwe, kandi turi Umwe hamwe na We ndetse muri We.

Azatwigisha kwihangana; nkuko Yabikoreye Abraham, kubwo kudusobanurira uburyo dukwiriye gutegereza twihanganye kandi tugashikama niba twifuza kugera ku isezerano iryo ariryo ryose.

Aratwereka mu buryo bweruye umunsi nyirizina turi kubamo. Uburyo impuzamadini izahinduka ikomeye muri politike, kandi igashyira agahato ku maguverinoma kugira ngo bose biyunge kuri yo binyuze mu kwifatanya n’amahame yemejwe n’amategeko, kuburyo nta muntu n’umwe ushobora kwemerwa nk’itorero uretse gusa ari mu buryo butaziguye cyangwa buziguye munsi y’ububasha bw’inama yabo.

Aradusobanurira uburyo benshi bazinjiramo, batekereza ko barimo gukorera Imana

Muri uwo muyoboro w’iryo shyirahamwe.  Ariko Aratubwira ngo, “Ntimutinye, kuko Umugeni atazigera ayoba, tuzagumana n’Ijambo Ryayo, Ijwi Ryayo.”

Mbega uburyo bishishikaje kuza Kumwumva Atubwira ngo:”Mukomere, Muhatane. Ntimukigere mucika intege, ahubwo mwambare intwaro z’Imana, buri ntwaro, buri mpano yose nabahaye irahari kubwanyu. Ntimukigere mucika intege bakundwa, mukomeze mutumbire imbere hamwe n’umunezero kubera ko Ngiye kubambika ikamba, Umwami w’Abami n’Umutwa utwara Abatware wacu, Umugabo wacu.”

Muri itorero Ryanjye ry’ukuri; Ingando nyirizina y’Imana binyuze mu Mwuka Wera Wanjye ariwe utuye muri mwe. Muzahinduka inkingi mu ngando nshya;

Kuri urwo rufatiro nyirizina ruzafata iyo nyubako idasanzwe. Nzabashyiramo nk’abanesheje hamwe n’abigishwa n’abahanuzi, kubera ko nabahaye Guhishurirwa kw’Ijambo Ryanjye, Kwanjye Ubwanjye.

Araza kuduhishurira ko amazina yacu yari yaranditswe mu Gitabo cy’Ubugingo cy’Umwana w’Intama mbere y’imfatiro z’isi.  Tuzaba noneho imbere y’intebe Ye amanywa n’ijoro tumukorera mu rusengero Rwe. Turi ab’Umwami yitaho bidasanzwe; turi Umugeni We.

Tuzagira izina rishya kubwo gutwara izina Rye. Rizaba ari izina twahawe igihe Azatwishyira Ubwe. Tuzaba turi Muka Yesu Kristo.

Yerusalemu nshya irimo imanuka iva ku Mana iturutse mu ijuru, Umugeni urimbishirijwe Umugabo we. Ntihazigera hongera kubaho urupfu ukundi, agahinda, habe no kurira. Nta nubwo hariya hazongera kubaho kubabara kubera ko ibya kera biba byashize. Amasezerano atangaje y’Imana yose azaba yasohoye. Impinduka zizaba zasohoye. Umwana w’intama n’Umugeni We  bazahora iteka mu gutungana kw’Imana.

Mukundwa Muka. Yesu Kristo, UJYA UROTA IBIBYEREKEYE. Bizaba bitangaje kuruta uko ushobora kubitekereza.

Ndatumira buri wese kugira ngo aze yiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku Isaha y’I Jeffersonville, mu gihe Umugabo wacu, Yesu Kristo, Avuga anyuriye mu ntumwa marayika wa karindwi ukomeye maze akatubwira ibi bintu byose.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: Igisekuru cy’Itorero rya Filadelifiya 60-1210