Ubutumwa : 64-0823E Ibibazo N’Ibisubizo # 2
- 26-0201 Ibibazo N’Ibisubizo # 2
- 24-0505 Ibibazo nibisubizo # 2
- 22-1009 Ibibazo nibisubizo # 2
- 18-0211 Ibibazo nibisubizo # 2
Bakundwa Bizu bito,
Aho Umubiri uri, aho niho Umugeni ateranira. Kandi kuri twe, hariho ahantu hamwe gusa hatunganye dushobora kubona inyama ya Manu ikiri nshya: binyuze mu gukandaho bikavuga no kumva Ijwi ry’Imana riri ku makasete.
Tuvuge kuri Manu NSHYA, ese twanashobora gutangira gutekereza kucyo turimo gukozaho imitwe y’intoki? Iryo Jwi ry’Imana nyirizina rivugana n’Umugeni mukundwa kuri kasete, aho hatari gukekeranya, nta gukangarana, nta kwibaza ibibazo habe no gushidikanya icyo turimo kumva ni Imana, ikoresha ijwi ry’umuntu, ngo rivuge Uku Niko Uwiteka Avuze ku Mugeni Wayo.
Kubwo guhishurirwa, twizera ko ariho hantu HONYINE dushobora kujya maze tukaruhura ubugingo bwacu kubera ko Amagambo twumva ntabwo ari ijambo ry’umuntu, habe no kuba ari ubusobanuro bwe cyangwa igitekerezo cyongewe kuri Ryo, ahubwo ni Ijambo ry’Imana ry’ukuri rivugana n’ibizu bito, rihishura Ijambo Ryayo.
Dusabanira ku Ijambo. Dusoma Ijambo Ryayo muri Bibiliya zacu. Ndetse tunumva abantu basizwe n’Imana kandi buzuye Umwuka Wera, badusubiriramo kandi bakatubwiriza Ijambo ry’Imana, ariko mu minsi yacu, Imana yatanze ahantu dushobora kumvira IJAMBO RYAYO RIVUZWE RITUNGANYE binyuze mu gukandaho bikavuga.
Ndetse Data yahaye Umugeni Wayo amahirwe yo kubaza ibibazo byari ku mitima yacu bityo kugira ngo tubashe kubona ibisubizo bitunganye:
- ·Ese Satani yashobora gukoresha impano y’indimi cyangwa ubuhanuzi mu muntu ufite Umwuka Wera?
- ·Ni iki Yesu yashakaga kuvuga muri Matayo 12, umurongo 32 ?
- ·Turakwinginze dusobanurire Abakorinto ba mbere 12:8-12
- · Ese abagore bakwiriye kujya gukora mu kazi rusange mu gihe bafite abagabo bazima n’abana?
- · Ese ni bibi ko umugore aboha imisatsi ye?
Imana yatanze inzira nyinshi kugira ihe umugisha kandi ikomeze Umugeni Wayo, ariko hariho ahantu hamwe honyine Yatanze aho Umugeni Wayo ashobora kugirira icyizere 100% icyo bumva ko ari IJAMBO RITUNGANYE RYAYO. Isoko Imwe y’Amazi y’Ubugingo aho Ibizu bito bishobora kunywera ahantu hatari n’uburyo na buto bushoboka bwo kuba yakandura. GUKANDAHO BIKAVUGA.
Ndagutumira kugira ngo uze kunywa kuri iyo Soko kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, aho tuza kumva 64-0823E “Ibibazo N’Ibisubizo #2.”
Mwene Data Joseph Branham