Ubutumwa : 65-0822M Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye
- 24-0908 Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye
- 23-0219 Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye
- 21-1024 Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye
- 21-0530 Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye
- 19-1013 Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye
- 17-1112 Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye
Mukundwa Ngando Ya Branham
Mbega uburyo amaso yacu ahiriwe; kubera ko areba. Mbega uburyo amatwi yacu ahawe umugisha; kubera ko yumva. Abahanuze n’abakiranutsi bombi bifuzaga kureba kandi bakumva ibyo twe turi kureba no kumva, ariko ntabwo babibonye. TWABONYE KANDI TWUMVA IJWI RY’IMANA.
Imana Ubwayo yahisemo kwandika Bibiliya Yayo binyuze mu bahanuzi. Imana Ubwayo yanahisemo guhishurira amabanga Yayo yose muri iki igihe cya nyuma Umugeni Wayo binyuze mu muhanuzi. Ni Ibiyigize, Ijambo Ryayo rigaragajwe, ibyo bibigira byose igice Cyayo.
Igihe imyaka yacu yagezea, Yari ifite umuhanuzi Wayo wagomba kuza muri icyo gihe. Yaramuhumekeye kandi ivugira muri we. Yari inzira Yayo yateguye kandi igenwa mbere yo kubikora. Nkuko Bibiliya, Ari Ijambo ry’Imana, kandi akaba atari ijambo ry’umuntu.
Tugomba kugira Ikidakuka, Igisumba byose; Ijambo ryanyuma. Abantu bamwe bavuga ko Bibiliya ariyo Kidakuka Cyabo, ko atari ikivugwa ku makasete; nkaho bashaka kuvuga ko ari ibintu bitandukanye. Ni ibintu bitangaje uburyo Imana yahishe benshi Guhishurirwa k’ukuri kw’Ijambo Ryayo, ariko Ikarihishura kandi ikarigaragariza Umugeni Wayo. Abandi bo ntibashobora kubyihanganira, barahumwe kandi ntabwo bafite Guhishurirwa kuzuye kw’Ijambo ry’Imana rihishuwe
Imana yavuze mu Ijambo Ryayo (Bibiliya) binyuze mu muhanuzi Wayo nuko iratubwira ngo “Imana, mu bihe byinshi bitandukanye n’uburyo bwinshi yavuganye na ba data mu bihe bya kera inyuze mu bahanuzi”. Kubw’ibyo, abahanuzi b’Imana banditse Bibiliya. Ntabwo bari bo, ahubwo Imana yavugiraga muri bo.
Yavuze ko mu minsi yacu Izatwoherereza Umwuka Wayo w’ukuri kugira ngo atuyobore mu kuri kose. Ntabwo azavuga ibye; ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga: kandi azatwereka ibintu bigomba kuza.
Ubutumwa ku makasete ni ukuri kw’Imana guhishuwe. Ntabwo gukeneye ubusobanuro ubwo aribwo bwose. Ni Imana isobanuro Ijambo Ryayo Ubwayo nkuko Irivuga ku makasete.
Nta gukomeza kuri mu byo abandi bavuze, uretse gusa icyo Imana ivuga. Icyo yavuze ku makasete ni ryo Jwi ryonyine RITAZIGERA RIHINDUKA. Abantu barahinduka, ibitekerezo bigahinduka, ubusobanuro bugahinduka; Ijambo ry’Imana ntiryigera rihinduka. Ni Ikidakuka cy’Umugeni.
Umuhanuzi aduha urugero rw’umusifuzi uburyo ari ikidakuka mu mukino w’umupira. Ijambo rye ni ijambo ryanyuma. Ntabwo ushobora kugira icyo ubikoraho. Icyo avuze, ni icyo, nta kindi. Noneho umusifuzi afite igitabo cy’amategeko agomba gukurikiza. Kimubwira aho igice cy’ikibuga kigenewe umupira cyangwa aho guterera, igihe urimo neza cyangwa uri hanze; uko amategeko ari agenga umupira w’amaguru.
Asoma kandi akiga icyo gitabo bityo igihe avuze, kandi arimo ayobora, icyo gihe akaba ari itegeko, iryo akaba ari ijambo ryanyuma. Ugomba kwitondera icyo avuze, nta kwibaza, nta mpaka, icyo yavuga cyose, ubwo nibwo buryo bigomba kuba kandi ntibishobora guhinduka. Icyubahiro kibe Icyayo.
Mwene Data Branham ntabwo yigeze avuga ko tudakwiriye kubwiriza, cyangwa ngo twigishe; ibiramambu, yavuze ko mugomba kubwiriza, kandi mukumva abapasiteri banyu, ariko Ijwi ry’Imana ku makasete rikaba ariryo Kidakuka cyanyu.
Hagomba kubaho urwishingikirizo. Mu yandi magambo, Ikirenze ibindi. Buri wese agomba kugira icyo kidakuka. Ni ijambo rya nyuma. Imana yatanze ahantu hamwe honyine kugira ngo ugere kuri ibyo, Ijwi ry’Imana ku makasete. Ni ubusobanuro bwa kimana bw’Ijambo ry’Imana. niryo JAMBO RYA NYUMA, AMENA, UKU NIKO UWITEKA AVUZE.
Yesu Ubwe yaravuze ngo mwita “imana,” abavuga Ijambo Ryayo; kandi bari imana. Yavuze ko igihe abahanuzi bari basizwe n’Umwuka w’Imana, bazanye mu buryo buboneye Ijambo ry’Imana. Ryari Ijambo ry’Imana ryarimo rivugira muri bo.
Iyo niyo mpamvu umuhanuzi wacu yari ashize amanga. Yayoborwaga n’Umwuka Wera kugira ngo avuge Ijambo ry’Imana ridakuka. Imana yaramutoranije kubw’igisekuru cyacu. Yatoranije Ubutumwa yagomba kuvuga, ndetse n’imico y’umuhanuzi wacu n’ibyagombaga kubaho mu gisekuru cyacu.
Amagambo yavuze, uburyo yakoraga, bihumisha bamwe, ariko bigahumura amaso yacu. Yanamwambitse ubwo bw’imyambaro mu buryo yambagaragamo. Imiterere ye, imigambi ye, buri kintu mu buryo yari akwiriye kuba. Yari yatoranijwe kubwacu mu buryo butunganye, Umugeni w’Imana.
Niyo mpamvu, igihe TUGIYE HAMWE, Niryo Jwi dushaka gushyira kumwa WAMBERE mukumva. Twizeye ko turi kumva Ijambo ritunganye ryavuzwe rivuye ku ntumwa yatoranijwe kandi igashyirwaho n’Imana.
Turabizi ko abandi ntibashobora kubibona cyangwa ngo babisobanukirwe, ariko yauze ko yarimo avugana n’itorero rye gusa: Ntabwo yari afite mu nshingano ibyo Imana izaha abandi bashumba; yari afite mu nshingano gusa ubwo bw’Ibyo Kurya atugaburira.
Niyo mpamvu tuvuga ko turi Ingando ya Branham, kuko yavuze ko Ubutumwa bwari ubw’abantu be bo mu ngando, uwo mukumbi muto washakaga kwakira kandi ukumva amakasete. Yarimo avuga kuri abo Imana yamuhaye kugira ngo ayobore.
Yaravuze ngo “Niba abantu bashaka gutubura ibyo kurya n’ibyo bintu byo hanze aho, mwakire guhishurirwa kuvuye ku Mana kandi mukore icyo Imana ibabwira gukora. Nzakora icyo kintu kimwe. Ariko ubu Butumwa, buri ku makasete, ni ubw’iri torero gusa.”
Mbega mu byukuri ukuntu yabigize iby’Umugeni We kugira ngo abone kandi yumve Ijwi ry’Imana kandi akurikire amabwiriza Yayo.
Niba wifuza gufatanya natwe mu kumva Ijwi, turaza kuryumva twe ku isaha imwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’ I Jeffersonville, twumva: 65-0822M-“Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye”.
Niba udashobora kuba hamwe natwe. Ndagukangurira kumva ubu Butumwa igihe icyaricyose washobora.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Kuva 4: 10-12
10 Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n’ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.”
11 Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k’umuntu? Cyangwa ni nde utera uburagi, cyangwa ubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwa uhumisha? Si jye Uwiteka ubikora?
12 Nuko none genda, nanjye nzajya mbana n’akanwa kawe, nkwigishe ibyo uvuga.”
Yesaya 53: 1-5
1 Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?
2 Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.
3 Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.
4 Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.
5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.
Yeremiya 1: 4-9
4 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
5 Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.
6 Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!”
7 Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga.
8 Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.
9 Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.
Malaki 4: 5
5 Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
6 Uwo ni we uzasanganya imitima ya ba se ku bana n’imitima y’abana ku ya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.
Luka 17:30
30 Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.
YOHANA 1: 1
1 Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.
YOHANA 1:14
14 Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.
YOHANA 7: 1-3
1 Hanyuma y’ibyo Yesu aba i Galilaya, ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica.
2 Iminsi mikuru y’Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora.
3 Nuko bene se baramubwira bati “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe barebe imirimo ukora,
YOHANA 14:12
12 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.
YOHANA 15:24
24 Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n’undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data.
YOHANA 16:13
13 Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.
Abagalatiya 1: 8
8 Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.
2 Timoteyo 3: 16-17
16 Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka
17 kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.
Abaheburayo 1: 1-3
1 Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,
2 naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.
3 Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.
Abaheburayo 4:12
12 Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.
Abaheburayo 13: 8
8 Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.
2 Petero 1: 20-21
20 wamenywe n’Imana kera isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y’ibihe ku bwanyu,
21 abo yahaye kwizera Imana yamuzuye ikamuha icyubahiro, kugira ngo kwizera kwanyu n’ibyiringiro byanyu bibe ku Mana.
Ibyahishuwe 1: 1-3
1 Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana
2 uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.
3 Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.
Ibyahishuwe 10: 1-7
1 Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.
2 Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.
3 Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.
4 Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”
5 Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru
6 arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,
7 ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”
Ibyahishuwe 22: 18-19
18 Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.
19 Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”