24-0804 Abasizwe Bo Mu Gihe cyanyuma

Ubutumwa : 65-0725M Abasizwe Bo Mu Gihe cyanyuma

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Murya kuri Manu yahishwe,

Imana yohereje intumwa Yayo marayika wa karindwi kugira ngo ayobore Umugeni Wayo; ntabwo ari undi muntu, ntabwo ari itsinda ry’abantu, ahubwo UMUNTU UMWE, kubera ko Ubutumwa n’intumwa Yayo ni kimwe. Ijambo ry’Imana ntabwo rikeneye ubusobanuro. Yabibwiye Umugeni Wayo Ikoresheje iminwa y’umuntu kandi tubyizera nkuko Yabivuze.

Tugomba kuba maso uyu munsi tukamenya ijwi rituyoboye, n’icyo riri kutubwira. Aho tugiye h’iteka hashingiye kuri icyo cyemezo nyirizina; Rero tugomba gufata icyemezo tukamenya n’irihe jwi ry’ingenzi dukwiriye kumva. Ni irihe Jwi ryahamirijwe n’Imana? Ni irihe Jwi rifite Uku niko Uwiteka Avuze? Ntabwo bishoboka ko ryaba ari jwi ryanjye, amagambo yanjye, inyigisho yanjye, ahubwo rigomba kuba ari Ijambo, rero tugomba kujya mu Ijambo tukareba icyo ritubwira.

Ese ryaba ritubwira ko Izahagurutsa ubukozi butanu kugira ngo butuyobore ku iherezo? Twashobora kureba neza mu Ijambo bafite umwanya wabo; ahantu h’ingenzi, ariko se Ijambo HABA HARI  AHO ryavuze ko habaho abantu bazagira amajwi y’ingenzi DUHATIWE kumva kugira ngo tube Umugeni?

Umuhanuzi yatubwiye ko hazabaho abantu benshi bazahaguruka mu minsi yanyuma bakagerageza gukorera Imana umurimo nyamara atari ubushake Bwayo. Izaha umugisha imirimo yabo, ariko ntabwo ari yo nzira Yayo itunganye yo kuyobora Umugeni Wayo. Yavuze ko Ubushake Bwayo butunganye ari, kandi igihe cyose bwabaye, kumva no kwizera Ijwi ry’umuhanuzi Wayo Uhamirijwe. Kubera ko ari Ryo, kandi Ryo ryonyine, rifite Uku niko Uwiteka Avuze. Nicyo cyatumye Yohereza marayika Wayo; bituma Imutoranya; bituma Imufata amajwi.  Ni Ibyo Kurya by’Umwuka Mu Gihe Gikwiriye, Manu Yahishwe, y’Umugeni Wayo.

Birindwi mu  bisekuru birindwi, nta kindi Nabonye usibye gusa abantu bashyira ijambo ryabo bwite hejuru y’irya Njye. Ni yo mpamvu ku iherezo ry’iki gisekuru, mbaruka mukava mu kanwa Kanjye. Birarangiye. Noneho, ku buryo budasubirwaho, ngiye kuvuga. Ni byo, Ndi hano hagati mu Itorero. Amen w’Imana, Umugabo Wo kwizerwa kandi W’ukuri, Agiye kwihishura, kandi IBYO BIZA BINYURIYE MU MUHANUZI WANJYE. OH Ni byo, Niko biri.

Birindwi muri ibyo bisekuru birindwi abantu baha agaciro Ijambo ryabo kurusha IryaNjye. Ukwiriye kwibaza ubwawe, ese ibi ntibiri kuba ubu hagati muri twe? ngo “Ntimugacurange amakasete mu rusengero, ahubwo mugomba kumva pasteri wanyu, mujye mucuranga amakasete gusa mungo zanyu”. Ntabwo bafata Ijwi Ryayo riri ku makasete nk’Ijwi ry’ingenzi cyane, keretse amajwi yabo.

Bayobora abantu kuri bo ubwabo, n’umumaro w’ubukozi BWABO, umuhamagaro WABO wo kuzana Ijambo, kuyobora Umugeni, ariko Umugeni ntabwo ashobora kubyihanganira. Ntabwo bazigera babyemera. Ntabwo bazigera babikora. Ntabwo bazigera bagambana; Ni Ijwi ry’Imana kandi ntakindi. Icyo nicyo Ijambo rivuga.

Ikibazo kiri mu bitekerezo by’abantu uyu munsi ni iki: Ni nde Imana yatoranije kugira ngo ayobore Umugeni Wayo, amakasete cyangwa ubukozi butanu? Ese ubukozi buzatunganya Umugeni? Ese ubukozi buzayobora Umugeni? Dukurikije Ijambo ry’Imana , iyo ntabwo yigeze  iba Inzira Yayo.

Hari abantu benshi uyu munsi bavuze ko bakurikiye kandi bakizera ubu Butumwa imyaka n’imyaka, ariko  ubu barimo gufata UBWO bukozi nk’ijwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva.

Ni ubuhe bukozi uzakurikira noneho? Ni ubuhe bukozi uzashingiraho aho ugiye hawe h’iteka? Bose bavuga ko bahamagawe n’Imana kugira ngo babwirize Ubutumwa. Ntabwo mbihakana cyangwa ngo mbivugeho, ariko bamwe mu bakozi b’Imana bavuga rikumvikana mu bukozi butanu baravuga ngo, “Ntabwo ari Ijwi ry’Imana, ni gusa ijwi rya William Branham”. Abandi bakavuga ngo, “iminsi y’Ubutumwa bw’umuntu umwe yararangiye”, cyangwa ngo”ubu Butumwa ntabwo ari Ikidakuka.” Ese uwo niwe ubayobora?

Abagabo babwirije amagana y’ibiterane byabo; abayobozi bakomeye bo mu bukozi butanu, UBU bahakana Ubutumwa kandi bakavuga ngo, “ubu Butumwa ni ikinyoma.”

Benshi muri abo bakozi bose uyu munsi baravuga ngo, “ntabwo mugomba kumva Ijwi rya marayika w’Imana, uretse gusa mu ngo zanyu.” ngo,”Mwene Data Branham ntabwo yigeze avuga gucuranga amakasete mu rusengero.”

Ibyo birenze ukwemera. Ntabwo nshobora kwizera mwene Data cyangwa mushiki wacu abo bavuga ko bizera ubu Butumwa, ko Mwene Data Branham ari intumwa marayika wa karindwi w’Imana, Umwana w’Umuntu uri kuvuga, ese wagwishwa n’amagambo ashukana nkayo. Byagutera kugubwa nabi mu nda. Niba uri Umugeni. NIKO BIZAGENDA.

Imana ntiyigera ihindura igitekerezo Cyayo kubijyanye n’Ijambo Ryayo. Yagiye ihitamo umuntu umwe igihe cyose kugira ngo ayobore ubwoko Bwayo. Abandi bafite imyanya yabo, ariko bagomba kuzana abantu kuri uwo nguwo YO Yatoranije kugira ngo ayobore ubwoko. Mubyuke bantu. Mwumve icyo aba bakozi bari kubabwira. Iyo mirongo bakoresha kugira ngo bashyire umurimo wabo imbere y’uw’umuhanuzi. Bishoboka bite ko ubukozi bw’umuntu uwo yabawe wese bwaba ingenzi cyane kubwumva kuruta Ijwi rihamirijwe ry’Imana iryo Yagaragaje kandi ikarihamiriza ko ari Uku Niko Uwiteka Avuze?

Yarabitubwiye kandi irabitubwira, ko hashobora kubaho abantu basizwe by’ukuri, basizwe n’Umwuka Wera w’ukuri kuri bo, ariko bari mu binyoma. Hariho INZIRA IMWE gusa yizewe, MUGUMANE N’IJAMBO RY’UMWIMERERE, kubera ko ubu Butumwa n’intumwa ari kimwe. Hariho Ijwi rimwe ry’Imana yahisemo Kuba Uku Niko Uwiteka Avuze… RIMWE.

Ubukozi bw’ukuri buzababwira ko NTA KINTU kirenze kumva Ijwi ry’Imana binyuze ku Ijwi ry’Imana kuri kasete. Bashobora kubwiriza, kwigisha, cyangwa icyo aricyo cyose bahamagariwe gukora, ARIKO BARAGOMBA GUSHYIRA IJWI RY’IMANA KU MWANYA WA MBERE; ARIKO NTABWO BABIKORA, AHUBWO BASHYIRA UBUKOZI BWABO IMBERE. Ibikorwa byabo ubwabyo bihamya icyo bizera.

Birinda gusubiza ikibazo kubijyanye no gushyira Ijwi ry’Imana ku bicaniro byabo kubwo kuvuga ngo, Mwene Data Joseph ntiyemera abakozi b’Imana. Ntabwo yemera kujya ku rusengero. Baramya umuntu. Bakurikiye inyigisho ya Joseph. Ariko arakora idini kubwo gucuranga no kumva ayo makasete. Bakarindagiza bantu ngo barekere ikibazo nyamukuru. Ibikorwa byabo bihamya icyo bizera binyuze mu byo bigisha abantu babo, UBUKOZI BWABO NIBWO BUBANZA.

Baravuga ngo, kuba abantu bumva kasete imwe icyarimwe ni idini. Ese sicyo kintu kimwe Mwene Data Branham yakoze igihe yari hano; gushyira ku murongo wa telephone abantu bakumva Ubutumwa bose icyarimwe?

Ibaze ubwawe, iyo Mwene Data Branham ajya kuba yari hano uyu munsi mu mubiri, ese ntiyajyaga guhuriza hamwe Umugeni KUMURONGO WA TELEPHONE kugira ngo bamwumve bose icyarimwe? Ese ntiyajyaga guhuriza hamwe Umugeni KU BUKOZI BWE nkuko yabikoze mbere y’uko Imana imucyura?

Reka ngire ikintu mvuga hano. Abanegura bazavuga ngo, mwabonye, ngaho aho agiye, kwita cyane ku muntu; barimo gukurikira umuntu, William Marrion Branham!! Reka tuvuge icyo Ijambo ryavuze kuri ibyo nabyo:

Mu minsi y’intumwa ya karindwi, mu minsi y’igisekuru cya Lawodikiya, iyo ntumwa izahishura ubwiru bw’Imana, nk’uko bwahishuriwe Pawulo. Azavuga, kandi abazakira uwo muhanuzi mu izina rye bwite bazahabwa ingororano z’imigisha ikomoka ku bukozi bw’uwo muhanuzi.

Ibi bigiye kurakaza satani kuruta ikindi gihe, kandi azantera cyane kurushaho, ariko bantu, byaba byiza kugenzura ibi ukoresheje Ijambo. Atari ukubera ko mbivuze, oya, aho naba mbaye nk’undi muntu wese, Ahubwo mufungure imitima yanyu n’ibitekerezo maze mubigenzuze Ijambo. Atari icyo undi muntu wese avuze cyangwa abasobanuriye, ahubwo icyo umuhanuzi w’Imana avuze.

Nyuma y’uru rwandiko barabaha imirongo nyuma y’indi mirongo n’indi mirongo, kandi mvuga AMEN kuri buri murongo, ARIKO BIMEZE BITE KU KINTU NYAMUKURU? Ese barimo barakoresha iyo mirongo kugira bakubwire ko kumva umuhanuzi aricyo ukwiriye gukora, cyangwa UBUKOZI BWABO? Nibaramuka bavuze ko ari Ubutumwa, umuhanuzi, noneho babwire bashyire iryo Jwi IMBERE mu rusengero rwanyu.

Buri umwe arabizi, tuzi imyitwarire y’abantu, ko ahari abantu benshi haba gutandukana kw’ibitekerezo ku ngingo nto z’inyigisho y’ingenzi bahuriyeho.

Ngaha aho biri. Uyu murongo ubabwira ko bidashoboka, kandi NTIBIZIGERA BIBAHO, itsinda ry’abantu. Ntabwo ari ubukozi buzunga ubwoko kubera iyo myafatire y’abantu ubwayo, barahabanye ku ngingo nto z’inyigisho nkuru, ntibashobora kumvikana, kubwibyo mugomba kugaruka ku IJAMBO RY’UMWIMERERE.

Ni nde rero uzagira ubushobozi bwo kutagira icyo yakosa, ugomba kongera gushyirwaho muri iki gisekuru cya nyuma, kubera ko iki gisekuru cya nyuma kizongera kigaragaze Umugeni Jambo Ritavangiye? 

NINDE uzatuyobora? IJWI RIMWE rifite imbaraga zo kudakosa niryo rigomba kuyobora Umugeni.

Ibyo bisobanuye ko tuzongera tukabona Ijambo nk’uko ryari ryaratanzwe ritunganye kandi rikumvwa mu buryo butunganye mu gihe cya Pawulo.

Icyubahiro kibe icy’Imana… Ryatanzwe mu buryo butunganye kandi ryumvwa mu buryo butunganye. Ntabwo rikeneye ubusobanuro, ryatanzwe mu buryo butunganye, kandi twe, Umugeni, twumva kandi tukizera mu buryo butunganye Ijambo ryose.

Rwose ni ibyo. Yohereza umuhanuzi uhamirijwe.

Yohereza umuhanuzi nyuma y’aho imyaka ibihumbi bibiri iri hafi.

Yohereza umuntu uri kure cyane y’amashyirahamwe ya kidini, y’ubumenyi bw’amashuri, n’isi ya kidini, nk’uko mu bihe bya kera Yohana Umubatiza na Eliya bari bameze,

Ku buryo azumvira Imana yonyine,

Kandi akazaba afite : “Uku ni ko Uwiteka Avuze”, kandi azavuga ibiturutse ku Mana.

Azaba ari akanwa k’Imana,

WE, NK’UKO MALAKI 4 :6 ABIHAMYA, AZAGARURA IMITIMA Y’ABANA KU YA BASE.

Azagarura intore z’Umunsi wa nyuma, kandi bazumva umuhanuzi uhamirijwe, abwiriza ukuri uko kuri, nk’uko Pawulo yabikoraga.

Azagarura ukuri nk’uko bo bari bagufite.

Kandi intore zizaba ziri kumwe na we kuri uwo munsi abo ni bo bazagaragaza by’ukuri Umwami, kandi bazaba ari Umubiri We, bazaba ari jwi Rye, kandi bazakora imirimo Ye. Haleluya! Mbese ibyo murabyumva?

Turabibona. Turabyizera. Turuhukiye muri BYO.

Muratumiwe kugira ngo mwiyunge natwe mu gihe twumva akanwa k’Imana, Ijwi rizunga Umugeni wa Yesu Kristo, umuhanuzi Wayo ugaragajwe, mu gihe aduhereza ukuri nyako, I saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.

Mwene Data Joseph Branham

65-0725M – Abasizwe Bo Mu Gihe cyanyuma