Ubutumwa : 65-0119 Imana Ikungahaye ku Mbabazi
Bakundwa Abakomoka Mu Mana,
Muri Ijambo ry’Imana rigaragajwe ryasezeranywe kubw’iki gihe.
Niko mwari mumeze igihe cyose. Ntabwo mwenda kuzaba byo, ahubwo ubu muri abahungu n’abakobwa b’Imana, kubera ko Imana, ikungahaye ku mbabazi, yari ibafite mu bitekerezo Byayo mbere mu itangiriro.
Mbere y’uko Ihinduka ifatika hano ku isi; mbere y’uko hagira ikintu kibaho, wari umwe mu Biyigize. Yari izi icyo izina ryawe rizaba aricyo. Yarizi ibara ry’umusatsi uzagira. Yarizi byose kuri wowe.
Noneho, igihe wumvishe Ijwi Ryayo rinyuze imbere yawe, hariho ikintu muri wowe cyahise kirangurura; umenya aho waturutse nuko uza kuri Ryo. Wamenye ko ryari Ukuri. Umenya ko ariyo nzira yateguwe n’Imana kubw’uyu munsi kubera ko Imbuto igihe cyose yari muri wowe.
Arimo aratujyana aduhetse ku mababa y’ikizu. Ijambo ritubwira ko igihe cyose Igereranya abahanuzi Bayo n’ibizu. William Marrion Branham ni intumwa kizu yahamirijwe n’Imana kubw’uyu munsi. Ayo ni amababa y’ikizu tugomba guhekwaho tujya mu Gihugu cy’isezerano, kubera ko we, umuhanuzi kizu w’Imana, ahetse ubutumwa bw’Imana, ahamagara kandi avuga Ijambo Ryayo, arimo atunganya Umugeni Wayo
Tuba dukurikiye Imana igihe dukurikiye William Marrion Branham hamwe n’ubutumwa Bwayo bwo kubohoka. Kandi Bibiliya ivuga ko, “… batarimburanywe n’abo batizeye.” Kubera ko Imana yari inkungahaye ku mbabazi kuri bo; kubera ko barimo bakurikira amategeko Yayo.
Imana ikunda ko dukurikira amategeko Yayo, kandi amategeko Yayo aravuga ngo: Ndi Ijwi ry’Imana kuri mwe. Muvuge GUSA ibiri kuri aya makasete. Ijwi Ryanjye niryo Jwi ryonyine rivuga Amagambo adashobora kwibeshya. Avuga mu buryo butunganye kandi mukayakira mu buryo butunganye aturutse ku Ijwi Ryanjye. Rero, Ijwi ry’Imana ku makasete nicyo kintu cyonyine mukeneye, kubera ko njye, Imana ikungahaye ku mbabazi, Naritanze kubwanyu. Niyo Nzira Yanjye Natanze kubw’iki gihe.
Imana ikungahaye ku mbabazi yatoranije kandi Igena mbere ko mwebwe mugomba kugira uko Guhishurirwa ko kumva iryo Jwi. Imana inkungahaye ku mbabazi yamenye ibi ko mu minsi yanyuma, igihe hazaba hari ukwibeshya kwinshi, amajwi menshi atandukanye n’ubusobanuro bw’Ubutumwa, ko dukeneye Ijwi ritunganye, n’Inzira Itunganye dushobora kunyuramo kugira ngo tubashe kwiyumvira ubwacu, Ijambo ku Ijambo ku Ijambo, neza neza icyo Yashakaga kubwira Umugeni Wayo.
Ntabwo wafata icyo umuntu runaka wundi yavuze. Ukwiriye gufata icyo Imana yavuze. Yaravuze iti, “Reka Ijambo ryose ry’umuntu ribe ikinyoma, Iryanjye ni ryo kuri.”
Rero, Imana, inkungahaye ku mbabazi Zayo, yatanze inzira kugira ngo Umugeni Wayo abashe kumva Ijwi Ryayo 24/7, mu munsi 365 y’umwaka, kubwo Gukandaho Bikavuga, no kwakira ubuzima binyuze mu Ijwi ry’Imana rivuga umunwa ku gutwi ribwira imitima yabo.
Turi Ijambo Ryayo ryambaye umubiri. Nta mbaraga dufite, ariko Yaduhaye ubutware Bwayo. Buri wese muri twe arabufite. Nimuramuka mubwanze, muzaguma aho muri. Ariko nituramuka tubyakiriye, bizakora ibirenze ibyo dutekereza, kubera ko Imana ikungahaye ku mbabazi Zayo.
Kandi igihe umugabo cyangwa umugore, ntabwo nitaye ku mimerere urimo, ufite ububasha mu Mana binyuze mu isezerano, kubera ko Yo ni umutunzi kandi Yasezeranye gukora ibirenze cyane. “Nuramuka ubwiye uyu musozi ngo, ‘Shinguka aho,’ maze ntushidikanye mu mutima wawe, ahubwo ukizera ibyo wavuze biraza gusohora, ushobora kubona icyo wavuze.” Nta mbaraga ufite, ariko ufite ububasha.
Umugeni yashobora gutunganywa no kugirwa umwe no kumva Ijambo Ryayo ritunganye ryatanzwe kubw’uyu munsi: Ijwi Ryayo. Niryo Jwi ryonyine rishobora kunga no gutunganya Umugeni. Niryo Jwi ryonyine Imana yatubwiye ko tugomba kumva kandi TUGAKURIKIRA. Kimwe na Mose, Mwene Data Branham yari azi ko ari we watoranijwe kujyana abana akabambutsa mu Gihugu cy’Isezerano kubera ko isezerano ariwe ryari ryahawe. Kandi agomba kutwambutsa mu Gihugu cy’isezerano.
Umuhanuzi kizu wacu yatwigishirije mu ngero. Isezerano Rya Kera ryari igicucu cy’Isezerano Rishya. Yatubwiye uburyo dukwiriye kwitonda cyane n’icyo dukwiye kurebaho muri iki gihe cya nyuma. Yatuburiye ku mwuka wa Kora, no kubyerekeye Datani, n’iryo tsinda ryabo ry’abatizera, uko bagerageza kwigana. Bagerageza kugira ikintu bongera muri gahunda y”Imana.
Ntabwo bashakaga gahunda y’umuntu umwe. Ibyo ntabwo babishakaga. Bagombaga kugira icyo nabo bakora. Kora aravuga ati, “Rero, hari abantu bera kukurusha, Mose. Ukora nkaho ari wowe wenyine ku nkombe… cyangwa nkaho ari wowe kabuye konyine ku nyanja.” Maze aravuga ngo, “Njye–njye… ntabwo wari ukwiriye gukora ibyo. kandi hari abantu benshi hano.
Bene Data na bashiki bacu, sindimo ngerageza gutandukanya amatorero kubwo kuvuga no gusubiramo ibi bintu, Ni Umwuka Wera urimo gutandukanya. Mutege amatwi ubu Butumwa tugiye kumva. Umuhanuzi niwe uburira Umugeni icyo akwiriye kuba arebaho. Arimo aratubwira icyo uwo mwuka wakoze kuribo icyo gihe, kandi nicyo uzongera gukora mu gihe cyacu.
Nyakuri, ntabwo ndimo ngerageza gukururira abantu ku bukozi butanu, nyakuri ntibashobora kunga Umugeni. Ndimo ndagerageza kubungira ku Ijambo ry’Imana ry’ukuri ritavangiye, Ijwi ryonyine rishobora kunga Umugeni.
Twumva ibyo bintu bimwe uyu munsi, Mwene Data Branham ntabwo ariwe wenyine ushobora kubwiriza Ubutumwa, twahamagariwe kubwiriza Ubutumwa. Nyakuri niko biri, ariko noneho, hari icyo bananirwa gusobanukirwa umumaro wo kumva iryo Jwi no kwizera ko Ari Ubutumwa bw’umuntu umwe, bagashyiraho inzitwazo zo KWANGA gucuranga Ijwi ry’Imana mu nsengero zabo, ahubwo bagashyira ubukozi bwabo imbere ko aribwo bw’ingenzi.
Kandi Bibiliya iravuga iti, “Bagendeye mu nzira ya Balamu, kandi barimbukira mu kwigomeka kwa Kora.” Barimbukiye mu kwanga ukuri kwa… Kwanga kumva ukuri kwa Kora kwari iki? “Kubera iki utekereza ko ari wowe muntu wera wenyine? Kubera iki, Imana… Twese turi abera. Itorero ryose ni uko riri. Buri wese… Twese tujye hamwe; icyo nicyo dukwiriye gukora.” Aho niho barimbukiye; ibyo, Kandi mu kuri nibyo bidukwiye. Dukwiriye kuba ibyo.
Ubu Butumwa, Ijwi Ryayo, niryo Jwi ryonyine ryavuze mu buryo bweruye kandi ririmo rirakirwa n’Umugeni muburyo bweruye. Ubukozi bw’ukuri buzakangurira abantu kugumana n’iryo Jwi kubwo kubwiriza no gusubiramo Ubutumwa. Ariko atari ukububwiriza gusa, ahubwo BAHATIWE kubuvuza munsengero zabo, maze bakabwira abantu ko ARIRYO JWI RY’INGENZI CYANE, bityo Umugeni agashobora kumva Ijwi ry’Imana, rivuye ku Mana Ubwayo.
Nta kintu kinini cyaruta kumva Ijwi ry’Imana. Nta gusigwa kunini kwaruta gusigwa kuri ku makasete. Nta yindi nzira yo kunga Umugeni uretse Ijwi ry’Imana ku makasete. Nta yindi NZIRA ITUNGANYE usibye binyuze MU GUKANDAHO BIKAVUGA NO KWIZERA BURI JAMBO MURIMO MWUMVA. Ni Imana nyakuri, Ikungahaye ku mbabazi Zayo kubw’Umugeni Wayo. Niyo nzira Yayo ITUNGANYE Yatanze kubw’uyu munsi.
Ndagutumira ngo uze wiyunge ku gusigwa kuruta ukundi kose ko mu minsi yacu kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa., ku Isaha y’I Jeffersonville,[saa kumi n’ebyiri ku isaha y’i Kigali n’i Bujumbura.Ed] mu gihe twumva Imana ivuga kandi ikigisha abana Bayo Ijambo ritunganye kubwo kuzana Ubutumwa: Imana Ikungahaye ku Mbabazi 65-0119
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma Abefeso 2:1-5
Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu,
ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.
Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose.
Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo
ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije),