Pesan: 65-0118 Imbuto Yo Kunyuranya
Mukundwa 1 muri TM [umwe mu Murimo w’Amakasete .Ed]
Igihe abantu batubajije ngo:
Q: Ese uri umwe muri abo “Bakandaho Bikavuga” bizera ko Imana yohereje William Marrion Branham guhamagara Umugeni w’Imana?
A: YEGO, ndi Umwe muri Bo.
Q: Wizera buri Jambo ryavuzwe ku Makasete?
A: Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, Ndi Umwe muri Bo.
Q: None se ugomba no kwizera ko kugira ngo ube Umugeni wa Kristo uhatiwe Gukandaho Bikavuga ndetse ukumva Ijwi Ryayo?
A: Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, icyo nicyo ndicyo, uwo niwe njye kugera ku musokoro… Ndi Umwe muri Bo.
Q: Ushaka kumbwira ko, nyakuri wizera ko uri uwo Yatoranije, Intore, Urubyaro rw’Ubwami urwo rwagenwe mbere y’imfatiro z’isi ko rugomba kwizera Ijambo Ryayo, rukaba Umugeni Wayo, kandi rutunganye mu maso Yayo, nta cyaha na kimwe bafite, kandi nta n’uburyo na bumwe bashobora gushukwa?
A: Halleluya, wabimenye, uwo niwe njye 110%[birenze uko bitekerezwa .Ed], NDI Umwe Muri Bo.
Nkuko Yesu Ubwe yabivuze ko turi ubusobanuro bw’Ijambo Ryayo. Abana b’Ubwami. Kugaragazwa k’Umwuka Wera. Urubyaro rw’Ubwami rwo muri iki gisekuru.
Muzi ikintu? Ni igihe aho buri wese agomba kumenya neza abo turibo kuburyo nta kwibeshya kwazamo. Turibureke Imana ivugire mu muhanuzi kandi byose ibishyire hamwe kubwanyu.
Za mbaraga zimwe zabwiye isi ngo ibeho ziri mu bantu bafite Umwuka Wera. Uko niko biri. Bagabo namwe bagore, ni gihe cyo kumenya abo muri bo. Satani arimo kugerageza kubahisha aho inyuma ababwira ko muri abantu b’imbabare. Ntabwo ari uko muri. Muri abahungu n’abakobwa b’Imana.
Ubumana ntabwo buri mu Ijuru, Buri muri mwe. Halleluya!
A: Ubumana ntabwo buri mu ijuru, buba kandi butura muri buri wese muri twe!
Buri munsi mushya, hamwe na buri mwuka duhumeka, Uguhishurirwa yaduhaye kw’abo turibo kugenda kurushaho kwaguka kurushaho. Turi Ijambo rizima rituye mu mubiri.
Tuzi ibi kubera ko Yaduhaye Guhishurirwa uwo Yohereje mu minsi yacu; uwo Imana Ubwayo yavuze ko Izohereza kugira ngo abwirize kandi yigishe Ijambo Ryayo mu Byahishuwe 22.
Njyewe, Yesu, nohereje marayika Wanjye ngo abahamirize ibyo bintu mu Matorero.
Yohereje marayika We: William Marrion Branham, ngo avugane n’AMATORERO YE… ibyo nshuti yanjye bisobanye GUCURANGA AMAKASETE MU NSENGERO ZANYU. Ibyo nta n’ubwo bikeneye guhishurirwa, ni ukubisoma gusa.
Nkuko Ijambo ryabivuze, iki nicyo gihe gishukana kurusha ibindi mu mateka y’isi. Umwuka w’ukuri n’uw’ikinyoma bizaba byegeranye cyane kuburyo bizashuka n’intore niba bishoboka.
Imana yohereje MARAYIKA WAYO ku matorero. Dufite Ijwi Ryayo hafi yacu cyane. Dushobora kumva neza neza Ijambo ku Ijambo icyo Yavuze. Ntabwo bisaba kubitangaho umucyo cyangwa kubisobanura, icyo Umugeni akeneye gusa ni UGUKANDAHO BIKAVUGA maze UKIZERA.
Yaratuburiye ngo, ntitugahinduremo n’akanyuguti na gato cyangwa akantu gato kuri aya makasete. Ntukigere ushyiramo imyumvire yawe cyangwa ibitekerezo byawe, wumve gusa Ijwi Ryayo kandi wizere. Kugeza uyu munsi, ibyo ntibyigeze bishoboka; ariko uyu munsi ni ukubera ko ari inzira yatanzwe n’Imana kubw’uyu munsi.
Twumvise Ibisekuru Birindwi by’Itorero n’uburyo ibyo byagenze muri buri gisekuru, aho hahagurutse imyuka yo gukura abantu ku Ijambo ry’ukuri. Uburyo muri buri gisekuru, nyuma y’uko intumwa igiye, bagiye batwara abantu ku mihango cyngwa imigenzo; no kuri bo ubwabo n’ibitekerezo by’abantu.
Uyu munsi bagerageza kwica gukongeza kwacu mu bantu maze bakavuga ngo, “Oh, bizera ko amakasete ariryo Jwi ry’ingenzi mugomba kumva. Ngo mugomba gucuranga amakasete mu rusengero rwanyu… Ibyo ni ubupfu. Mwene Data Branham ntabwo yigeze avuga ngo mucurange amakasete mu rusengero. Ahubwo ni ijwi ry’umubwiriza mugomba kumva.”
Kuri njye, iyo ni mbuto yo kunyuranya! MUGOMBA GUKANDAHO BIKAVUGA kandi mukumva Ijwi ry’Imana mu nsengero zanyu kuko Niryo Jwi RYONYINE ryahamirijwe n’Imana Ubwayo. Mugomba kubaha buri Ijambo Imana yavuze.
Njyewe, Yesu, nohereje marayika Wanjye ngo abahamirize ibyo bintu mu Matorero.
Uwo Malayika wahamirijwe uvugira mu Itorero ryacu; rero ndabatumiye ngo mwifatanye natwe kumva iryo Jwi hamwe n’Umugeni Wayo wo hirya no hino ku isi binyuze mu ihuzamirongo ku isaha ya saa sita z’amanywa (12:00 P.M.) ku isaha y’I Jeffersonville, kandi twumve: 65-0118 – “
Imbuto Yo Kunyuranya”
Mwene Data Joseph Branham