26-0222 Umuntu uhunga mu maso y’Uwiteka

Ubutumwa : 65-0217 Umuntu uhunga mu maso y’Uwiteka

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bana b’Intama

Mbega icyubahiro n’amahirwe dufite kubwo kuvuga ngo, “Turi abana b’intama b’Imana, abo yoherereje marayika Wayo wa karindwi intumwa kubahamagara ngo basohoke kandi abagaburire Manu Yayo yahishwe kandi igahunikwa.”

Turanyuzwe kandi twizeye ubu Butumwa ko ari Ijwi ry’imana ryoherejwe kugira ngo ritunganye Umugeni Wayo. Twizeye ko urukungu ruri gukurwa mu ngano, kandi ubu Umugeni Wayo ashyizwe Imbere y’Umwana, AKANDAHO BIKAVUGA kugira ngo akomere.

icyo nicyo gitumye turi hano, nshuti. Mugume imbere y’Umwana [Son] kugeza ubwo itsinda ryacu rito hano , kugeza ubwo rizakomera muri Kristo, aho niho rihinduka umugati ku meza Ye. Icyo nicyo nshaka ko rikora.

Uwo ari we wese utizera ko GUKANDAHO BIKAVUGA no kumva Ijwi rihamijwe ry’Imana ivuga ariryo Jwi ry’ingenzi kurusha ayandi mugomba kumva, uwo niwe muntu urimo uhunga mu maso y’Uwiteka.

Mugomba guhangana nabyo cyangwa mukagira icyo mukora kuri byo. Mufite inshingano; buri muntu arazifite. Kandi mugomba guhangana n’ibi bintu. Niko biri

Mbega uburyo uyu murongo ari ukuri kandi ari ingenzi. Hariho ibice byinshi hagati mu bantu bahamagawe n’Imana ngo basohoke. Ese ni ingenzi cyane gucuranga kasete mu rusengero kugira ngo wumve Ijwi ry’Imana, cyangwa ahubwo ubu ni ingenzi cyane ko abakozi bagira ubukozi kw’Ijambo ?

Imana yahamagaye kandi ishyira mu mwanya ubukozi hano kugira ngo bukomeze Ijambo imbere y’abantu. Ni Abungeri. Ibi Ijambo rirabyigisha. Bagomba kubahwa ndetse no guhabwa icyubahiro nk’abantu Imana yahamagaye kandi ikabashyira mu mwanya.

Ntitugomba, nta nubwo dukwiye, kwigera narimwe tuvuga ko atari Umugeni. Ibyo ni IKOSA kandi ntabwo bihura n’icyo umuhanuzi yatwigishije. Numvishe abantu bavuga ngo: “Niba badacuranga kasete mu nsengero zabo, ni abarwanya Ijambo.” Ntimukavuge ibintu nk’ibyo. Ibyo binyereka ko mufite umwuka mubi.

Numvishe abandi bavuze ngo, “Bose bakwiriye gukurikirira ku murongo umwe na Branham Tabernacle bitaba ibyo bakaba batari mu bushake bw’Imana”. Ntimukwiriye kuvuga ibintu nk’ibyo. Imana niyo yonyine izi Umugeni uwo ari we n’utariwe. Uwo ntabwo ari umwuka w’Umugeni kuvuga ibintu nk’ibyo.

Habe na bamwe mu bantu bakurikira ku murongo umwe na Branham Tabernacle baravuga ngo, “Nimuramuka mugiye ku rusengero kumva kasete kandi ntimukurikire ku murongo mu ngo zanyu muri mu ikosa!” Ibyo birapfuye bene Data na bashiki bacu. Niba muvuga ibyo, MUBIHAGARIKE, muri mu ikosa. Buri wese agomba gukora nkuko YUMVA AYOBOWE N’UMWAMI GUKORA.

Ababwiriza benshi bumva ko kubwiriza ari inzira yatanzwe n’Imana kubw’uyu munsi. Ibyo tubibona mu buryo butandukanye, ibyo ni ukuri. Ni inshuro zingahe Mwene Data Branham yakoze iri gereranya? Twamwumvise mu Bibazo n’Ibisubizo, igihe abantu barimo bavuga kuri Mwene Data Jackson ko ari mu ikosa, yabacyashye kubwo kuba baragize icyo bavuga kuri we no ku itorero rye.

Ndimo gusa kubwiriza binyuze mu buryo bw’uru rwandiko icyo nizera ko ari Inzira yateguwe n’Imana kubw’Ingando ya Branham. Ni bene Data na bashiki bacu. Bakunda Umwami n’ubu Butumwa. Ubwo nibwo buryo bumva Umwami abayoboye. Icyubahiro kibe icy’Uwiteka.

Babibona mu buryo bumwe natwe tukabibona mu bundi buryo ibyo ntacyo bitwaye. Nsinshobora kubibona mu buryo bwabo nabo ntibabibona mu buryo bwanjye. Kuri njye, hariho inzira nyinshi Imana yatanze, ariko hariho INZIRA IMWE GUSA ITUNGANYE, KANDI KURI NJYE, IYO NI UGUKANDAHO BIKAVUGA.

Ndasenga ngo ntaza kumvwa nabi hano. Kurambikaho ibiganza no gusengera abantu bihuye n’Ijambo 100%. Gusiga abantu amavuta no gusengera abarwayi ni Ijambo ry’imana bikurikije Ibyanditswe. Mwene Data Branham yaratubwirije kandi atwigisha ko byombi kuri twe ari Ijambo. Ariko ndashaka INZIRA ITUNGANYE YATANZWE N’IMANA… IZERE GUSA KUKO ARIKO IMANA YAVUZE. Icyo nicyo ndimo mpangana ngo nkore.

Ariko noneho kubijyanye no gukira indwara, ni imbabazi z’Imana ko We, “kubw’imibyimba Ye mwakize indwara.” Noneho, icya mbere Ijambo ni uko rivuga, ibyo bikwiriye kuba bihagije, ariko niba mutizeye mu Ijambo, noneho hari impano mu Itorero, nk’abantu basigiwe kumenya uburyo bwo kwigisha ibyo,abo bazabikugaragariza neza, niko biri, n’ukwizera ko kubyizera.

Nizera mu bukozi butanu. Nizera ko Imana yahamagaye abantu ngo baze babwirize kandi bigishe Ijambo. Ariko, nizera ko kumva Ijwi ry’Imana ku makasete ari INZIRA Y’Imana ITUNGANYE KURI NJYE.

Numva amakasete, ntabwo nkeneye gusobanukirwa, NIZERA GUSA BURI JAMBO NUMVA. Nta muntu, nta mubwiriza, nta handi hantu nashobora kujya aho nshobora kwizera BURI JAMBO maze ngo mpashingire aho ngiye h’Iteka, uretse ku makasete.

Ntibyigeze bibaho mbere guhera mu itangira ry’igihe aho Imana yigeze iha abantu Bayo amahirwe n’ubushobozi bwo kumva ubwabo Ijwi Ryayo rivuga umunwa ku gutwi. Ubwiru bwose burahishurwa ku makasete. Buri kibazo kirasubizwa ku makasete. Buri kintu cyose Umugeni akeneye kugira ngo atungane kiri ku makasete.

Buri jambo ryavuzwe ku makasete ni Ijambo ry’Imana. Nshobora kutabisobanukirwa cyangwa ngo mbe ntashobora gusobanura buri kintu, ndetse ntabwo nkwiriye kubikora. Icyo Insaba ni ukuvuga AMENA KURI BURI JAMBO, kandi ku MAKASETE niho hantu HONYINE nshobora gukora ibyo.

Ariko igihe… igihe bigusaba gufata ikintu gitandukanye, igihe bigusaba guhagarara kucyo wemera ko ari cyo Kuri, aho niho hari igice kigoye; aho niho gukubwa biza, aho nyine.

Nizera hamwe n’ibindimo byose ko turi mu bushake butunganye bw’Imana kandi turi mu nkuge tugana I Nineve. Nakwifuje ko isi iza ikajyana natwe mu nkuge yacu kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonvile, mu gihe twumva Imana ivugana n’Abana b’Intama Bayo.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa:65-0217 “Umuntu uhunga mu Maso y’Uwiteka”

Ibyanditswe byo gusoma:

Yona 1:1-3
Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti
Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.
Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n’abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka.

Malaki 4
Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.
Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.
Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.
Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
Uwo ni we uzasanganya imitima ya ba se ku bana n’imitima y’abana ku ya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.

Yohana 14:12
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

Luka 17:30
Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.