25-1109 Umusazi

Ubutumwa : Umusazi 64-0614E

Not uploaded yet

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mana yitwikiriye uruhu

Ntabwo tukiri inyuma y’igitwikirizo ukundi, Bana bato, Imana yarihishuye mu buryo bugaragara imbere yacu. Imana ikomeye y’Ijuru n’isi, Iyo yagiye yihisha abantu b’ibihe byose iri mu Nkingi y’Umuriro yaraje ivuye mu Mana maze yinjira mu mubiri wo ku isi witwa Yesu; hanyuma yongera gusubira mu Nkingi y’Umuriro nuko ibonekera Pawulo mu nzira ijya i Damasiko, yongeye kwiyerekana mu buryo bugaragara maze yongera gutura mu mubiri w’umuntu muri marayika Wayo Intumwa, William Marrion Branham, ihamagara Umugeni kuri Yo Ubwayo.

Imana yashyizeho marayika Wayo ku isi kugira ngo ayihagararire nk’amabasaderi Wayo usizwe wo kwinjira mu iby’indengakamere bitazwi. Ararondora akazana ibintu ubwenge busanzwe budashobora kugira na kimwe bumenyaho. Yashyizweho kugira ngo azane ubwiru bw’Imana kandi avuge mbere ibiriho biba, ndetse n’ibyabayeho, n’ibizabaho. We ni Ijwi ry’Imana ku Mugeni.

Ni ibiki? Imana, Imana mu mibiri, umubiri wa kimuntu. Ukuri kudashidikanywaho.

Abanegura benshi uyu munsi ntibashobora kudusobanukirwa twe abizera b’ukuri. Kuri bo, twahindutse abadafite icyo bavuze. Bavuga ko turi abizera ibyo kugira abantu imana kandi tukaba turamya umuhanuzi…

Hashize igihe gito umuneguranyi umwe yambwiye, hariya i Tucson ati: “Urabizi, bamwe bagufata nk’umusazi, na ho abandi bakagufata nk’imana.”
Ndavuga nti: “Mu by’ukuri, aba bari mu kuri.” Nari nzi ko yashakaga kunegura. Murabona?
Avuga ati: “Abantu batekereza ko uri imana.”

Nkuko byari bimeze mu gihe cya Yesu igihe yari hano ku isi, niko bimeze uyu munsi hamwe n’umuhanuzi Wayo. Abantu ntabwo bakiri inyuma y’igitwikirizo; bahumishijwe ku kuri. Nta kindi dushaka uretse inzira yateguwe n’Imana kubw’uyu munsi: Yo Ubwayo yihishe mu mubiri, Ijwi ry’Imana iryo ryafashwe amajwi maze rigahunikwa kubw’Umugeni.

Igihe Imana yiyerekanye mu isi, Yarimo yihisha inyuma y’igitwikirizo; inyuma y’uruhu rw’Umuntu witwa Yesu. Yaritwikiriye kandi yihisha inyuma y’uruhu rw’umuntu witwa Mose, kandi bari imana, atari Imana; ahubwo bari Imana, Imana imwe, yahinduraga gusa amashusho Yayo, Ikora cya kintu kimwe igihe cyose, ikazana Ijambo. Imana yabigenye ityo.

Twe gusa twafatanijwe n’Ijambo. Ubutumwa bw’igihe. Ryatugize Ijambo ritwikiriye inyuma y’uruhu rw’umuntu. Umugeni n’Umukwe ni umwe. Imana ni imwe, kandi Ijambo ni Imana! Twafatanijwe n’Ijambo.

Ikibabaje, gutandukana hagati mu bizera uyu munsi guterwa ni uko bumva ko twita cyane ku muhanuzi w’Imana wahamirijwe. Ku bihabanye n’ibyo bashaka gushyira ubwo buyobozi ku bapasteri babo.

Imana ntabwo ijya ihindura gahunda Yayo; Yohereza UMUNTU UMWE kugira ngo ayobora Umugeni Wayo. Ni Umwuka Wera Wayo kuri buri umwe wese muri twe, utuyobora akoresheje INKINGI Y’UMURIRO.

Ijambo riza ku muntu umwe gusa. Muri buri gisekuru, niko byagenze, no mu bisekuruza by’itorero, kuva ku cya mbere kugeza ku cya nyuma. Abandi bagize umwanya wabo, ni ukuri, mwitegereze, ariko muhagarare kure y’iyo Nkingi y’Umuriro. Murabona?

ARIKO NI IKI TWUMVA UYU MUNSI… ICYO KINTU KIMWE

Muribuka icyo Dathan n’abandi bavuze, aho hakurya? Baravuze bati: “Noneho, Mose, itonde akanya gato, aho! Wiha ibintu byose, urabona? Noneho, hari abandi bantu aha Imana yahamagaye.”

Ntabwo turwanya ubukozi; Imana yarabahamagaye, ariko bene Data na bashiki bacu, niba pasteri wanyu adafata iryo Jwi ry’Imana nk’Ijwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva binyuze mu kuvuza amakasete mu rusengero rwanyu, ntabwo arimo abayobora mu nzira yateguwe n’Imana.

Ibyo ni ukuri. Bo, buri wese muri bo yakurikiraga neza, igihe cyose bakurikiraga, ariko igihe umwe muri bo yagerageje kwishyira hejuru no gufata umwanya Imana yahaye Mose, – wari warabigenewe kandi akanashyirwaho ku bw’uwo murimo, – yagerageje kuwufata, umuriro waramanutse, wafunguye ubutaka kandi buhita bubamira uwo mwanya. Murabona? Murabona?

Dukwiriye twese komatana n’Ijambo ryavuzwe kandi rigashyirwa ku makasete. Icyo ni Ikidakuka cy’Imana. Iryo niryo Jambo ryonyine Umugeni yemeranya naryo. Ubukozi ntabwo buzigera bwunga Umugeni, ni Ijwi ry’Imana ryonyine riri ku makasete.

Nta cyo nashobora gukora ntabafite; nta cyo mwashobora gukora mutamfite, kandi nta cyo twashobora gukora ari nta Mana dufite. Rero, twese hamwe tugize ubumwe, imbumbe… Imana yantumye ku bw’intego. Mubyizere, kandi bizasohora. Ni byo, neza neza (Murabona?), bihamijwe mu buryo bwuzuye.

biri hamwe GUSA bikora UBUMWE, kwiyunga. Imana yohereje William Marrion Branham kubw’iyo mpamvu. Rero, niba GUSA ubyizeye, bizasohora; bihamirijwe mu buryo butunganye.

bashiki bacu na bene Data ntabwo ari njye urimo uvuga ibyo. NI IMANA IRIMO IVUGA IBYO INYURIYE MU MUHANUZI WAYO. Ntimukemere ko hagira umuntu ubabwira ibinyuranye nabyo cyangwa ngo abibasobanurire. IJWI RY’IMANA KU MAKASETE NIRYO RIZUNGA KANDI RIGATUNGANYA UMUGENI. IZINDI NZIRA ZOSE NTABWO UZIGERA UBA UMUGENI.

Ntekereza rero ko ari bimwe kuri benshi muri twe abakuru: Imana yihishe mu mubiri. Imana iri mu mubiri. Ibyo byagaragara nk’ubusazi imbere y’isi, ariko bimureherezaho abantu bose.

Ese muri kumva icyo arimo kuvuga? Imana ifite uruhu kuri yo irimo yikururiraho Abantu.

Mu gihe isi irimo yizirika ku bidafite agaciro, turimo turizirika ku Ijwi ry’Imana kandi twitwa Umugeni. Ririmo riradusohora muri ako kajagari, ritwinjiza Imbere y’Imana. Turi intamenyekana zaziritswe ku Ijambo ry’imana.,

Ngwino kandi uzirikwe ku Ijwi ry’Imana hamwe natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe rikururira abantu bose kuri We.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: Umusazi 64-0614E

Ibyanditswe:

1 Abakorinto 1:18-25
Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana,
kuko byanditswe ngo”Nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge, N’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa.”
Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?
Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa.
Dore Abayuda basaba ibimenyetso naho Abagiriki bo bashakashaka ubwenge,
ariko twebweho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe. Uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku banyamahanga ni ubupfu,
ariko ku bahamagawe b’Abayuda n’Abagiriki ni Kristo, ari we mbaraga z’Imana kandi ni ubwenge bwayo,
kuko ubupfu bw’Imana burusha abantu ubwenge, kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga.

2 Abakorinto 12:11
Mpindutse umupfu ariko ni mwe mwabimpase, kuko ibyari bikwiriye ari uko mba narogejwe namwe. Dore za ntumwa zikomeye cyane nta cyo zandushije, nubwo nta cyo ndi cyo.