25-0907 Gusohoka kwa Gatatu

Ubutumwa : 63-0630M Gusohoka kwa Gatatu

Complete

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Wo Gusohoka Kwa Gatatu,

Niba udafite ijisho ry’umwuka, ntushobora gusobanukirwa ibi. Ariko ijisho ry’umwuka ribasha kubona imbaraga z’Imana  ziri gukora kubera ko ziba ziri kumwe n’Ijambo neza neza. Nizo Jambo, kandi Ijambo ry’Imana ntiryigera rihinduka. Ibyo Yakoze mu itangira nibyo Arimo akora n’ubu kandi ijisho ry’umwuka rirabibona, rirabyizera, kandi RIRABYUMVA.

Isi ishobora kutemeranya nanjye kucyo nizera ko aricyo nzira Imana yatanze kubw’uyu munsi: Ijwi ry’ingenzi mukwiriye kumva ni Ijwi ry’Imana riri ku makasete. Mugomba gucuranga amakasete mu nsengero zanyu, Kandi NIBA wizera nyakuri ubu Butumwa, noneho ntabwo ushobora guhakana icyo umuhanuzi w’Imana yavuze.

Kuri iki Cyumweru turaba duteraniye hamwe kimwe n’abana b’Abaheburayo uko babikora kugira ngo bakire manu bahabwaga mu ijoro, kandi iyo yagombaga kubatunga umunsi ukurikiyeho. Tuributeranire hamwe kubwa Manu yacu y’Umwuka ariyo iduha imbagara kubwo Gusohoka kwacu gukomeye kwegereje.

Nta yindi nzira iruta iyo kwemerera Ijwi ry’Imana Rikabivuga Ubwaryo, kuri We Ubwe, n’ubu Butumwa tugiye kumva BURAPAKIYE!

Imana yajyanye umuntu umwe mu butayu, Iramutoza maze Iramugarura, hanyuma Yishingira icyo kintu aba ari yo Ikigenzura, maze Isohora ubwoko Bwayo. Mwaba musobanukiwe icyo nshaka kuvuga? Ntiteze kuzahindura gahunda Yayo. Ni Imana.

Noneho hano Atubwira mu buryo bweruye ko Atazigera ahindura gahunda Ye. Icyo Yakoze guhera mu itangira, Azongera Kugikora ku iherezo, Yarabisezeranye. Noneho ubu tugomba kumenya icyo Gahunda Yayo yari cyo icyo gihe kuko igomba kuba ari iyo Gahunda imwe ubu.

Ntiteze kuzakoresha itsinda; nta byo Yigeze; Ikoresha umuntu ku giti cye, uko Yabikoze, n’uko Izabikora, kandi Yanabisezeranye muri Malaki 4 ko Yajyaga kubikora,

Ntiyigera ikoresha itsinda. Rero, yasezeranije mu minsi yacu ko Izohereza umuntu, Malaki 4, afite Uku Niko Uwiteka Avuze.

Uko ni ukuri. Noneho ngiryo rero isezerano Ryayo, icyo Yari cyo, isezerano Yavuze ko yagombaga gusohoza, none dore ni ho turi. Mbega ubwoko buhiriwe twakagombye kuba bwo! Abaha ikimenyetso binyuze mu kimenyetso cy’Ijambo Ryayo ryasezeranywe, Ijambo ryasezeranywe… Yasezeranye ko Yajyaga kubikora.

Ni buryo ki Imana yahisemo kugarura Umugeni Wayo noneho?

Imana yaratoranije, igihe cyo gusohoka, Yahamagariye itsinda gusohoka muri ririya tsinda… Nashakaga ko mugira icyo mwitegereza. Habayeho babiri (2) gusa bashoboye kugera mu Gihugu cy’Isezerano. Ni ubuhe buryo Yakoresheje ibavanayo?

Ngaha aho biri. Ibi ni ingenzi cyane ku bitekerezo by’umwuka  kubishyikira. Uburyo Imana yahisemo kuyobora no kujyana Umugeni mu gihugu cy’Isezerano?

Politiki? Idini? Yatoranije umuhanuzi hamwe n’ikimenyetso kidasanzwe, Inkingi y’Umuriro, kugira ngo ubwoko butibeshya. Icyo umuhanuzi yavugaga cyose cyari Ukuri. Imana yamanukiye mu Nkingi y’Umuriro maze Irihamya, Igaragaza Ijambo Ryayo. Byaba ari iby’ukuri? Ni cyo Yazaniye isohoka Ryayo rya mbere. Mu isohoka Ryayo rya kabiri…

Noneho, kubwo kugira ngo Imenye neza ko abantu batazibeshya, Yaboherereje umuhanuzi ufite ikimenyetso kidasanzwe cy’Inkingi y’Umuriro kubwo gusohoka kwabo gukomeye.

Mwitegereze, ni iki Yakoze mu isohoka rya mbere? Yohereje umuhanuzi usizwe hamwe n’Inkingi y’Umuriro, maze Ihamagarira abantu gusohoka. Iryo ryari isohoka rya mbere…

Mu isohoka rya kabiri, Yahagurukije Umuhanuzi, usizwe, ari we wari Umwana Wayo, Imana-Muhanuzi. Mose yari yaravuze ko Yajyaga kuba Umuhanuzi, kandi Yari afite Inkingi y’Umuriro kandi Yakoze ibimenyetso n’ibitangaza,

Kandi hano Yasezeranye icyo kintu kimwe mu isohoka rya nyuma, kandi ntiteze kuzabihindura…

Benshi bazabyemera bavuge bati, yego, yohereje umuhanuzi guhamagara Umugeni ngo asohoke, ariko ubu Umwuka Wera niwe uzayobora Umugeni binyuze mu bukozi; ariko ntiyigeze avuga ibyo… Reka noneho dukomeze dusome.

Mwitegereze Inkingi y’Umuriro yabahamagariye gusohoka, ikabayobora mu Gihugu cy’Isezerano munsi yo gusigwa k’umuhanuzi. Inkingi y’Umuriro babonaga yabayoboye mu Gihugu cy’Isezerano binyuze mu muhanuzi usizwe. Kandi bahoraga bamwanga. Ese siko biri? Ni ukuri

Iyi Nkingi y’Umuriro imwe irimo irayobora abantu indi nshuro ibajyana mu Gihugu cy’Isezerano, Ingoma y’Imyaka Igihumbi.

Inkingi y’Umuriro, munsi yo kuyoborwa n’Imana… Imana yari Umuriro, kandi nta kindi Inkingi y’Umuriro yakoraga usibye gusiga umuhanuzi. Inkingi y’Umuriro yagombaga kuba hariya nk’umuhamya w’Ijuru w’uko Mose yahamagariwe gusohoka.

Noneho, mwibuke ko Mose atari we iyo Nkingi y’Umuriro. Yari umuyobozi usizwe, uyobowe na ya Nkingi y’Umuriro, kandi iyo Nkingi y’Umuriro nta kindi Yakoraga uretse guhamiriza Ubutumwa Bwe n’ibimenyetso n’ibitangaza.

Ncuti zange, nta kwibeshya kurimo, ibifite agaciro si ibyo mvuga; ndi mweneso gusa; Ahubwo ni Icyo Imana ihamya imbere yanyu, ni Cyo kigira ibyo Ukuri. Ya Nkingi y’Umuriro Yakoresheje izo nshuro ebyiri zindi, Yayigaruye hagati yanyu none kandi Bihamijwe n’ubushakashatsi.

Imana ntiyigera ihindura gahunda Yayo. Imana ifite inzira yateguye kubw’Umugeni Wayo uyu munsi: Inkingi y’Umuriro, munsi yo kuyoborwa kw’Imana… Imana yari Umuriro, kandi Inkingi y’Umuriro yasigaga gusa umuhanuzi

Hariho Ijwi rimwe gusa, umuhanuzi umwe, uwo ufite Uku Niko Uwiteka Avuze, William Marrion Branham. We ntabwo ari Inkingi y’Umuriro, ahubwo we ni umuyobozi uyobowe n’Inkingi y’Umuriro,

Twese turashaka kuba mu Bushake BUTUNGANYE bw’Imana. Ijambo Ryayo NI ubushake Bwayo Butunganye. Ijambo rihamirijwe ry’iminsi yacu ni ubu Butumwa. Umuhanuzi Wayo yatoranijwe kugira ngo ayobore Umugeni Wayo. Niba mutizera ibyo, ntimushobora kuba Umugeni Wayo.

Ngwino maze dutegure Gusohoka kwacu gukomeye binyuze mu kumva Ijambo ritunganye ry’Imana hamwe natwe ku Cyumweru I saa Sita z’amanywa., ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva: Gusohoka kwa Gatatu 63-0630M

Mwene Data Joseph Branham