Ubutumwa : 60-0522E Kugirwa Abana#4
Bakundwa Abahindutse,
Kubwo Gukandaho Bikavuga, turimo turumva Ijambo ry’Imana ridakuka. Buri Jambo ni Ukuri, buri nteruro ya Ryo. Twarahamagawe ndetse turazigamwa, turuzuzwa kandi dushyirwa iruhande; twuzuye Umwuka Wera, none ubu twamaze kugera mu gihugu cya Kanani. Ntacyo dutinya… NTA NA KIMWE, tuzi abo turibo.
Kubera ko twagumanye n’Ijambo Ryayo, nkuko Yadutegetse gukora, Agiye kutubwira ko yadusigiye umurage. Ese ni gihe ki Wakoze ibyo, Data? Igihe Nabatoranije maze ngashyira amazina yanyu mu Gitabo cy’Umwana w’Intama mbere y’imfatiro z’isi.
Igihe kuzura kw’igihe kugeze, nohereza Yesu Umwana w’Intama watambwe guhera ku mfatiro z’isi, kugira ngo mwakire umurage wanyu wo kuba abahungu n’abakobwa Banjye, imana nto.
Nagombye kubanza kugenzura niba ntaharimo ibigenda bikomangana n’ahagenda hanyeganyega mbere y’uko mbashyira mu mwanya.
· “Ese mutekereza ko gucuranga ijwi Ryanjye riri ku makasete mu rusengero ari bibi?”
· “Yego, ntabwo mwari mukwiriye kuyacuranga mu rusengero.”
· “Ibyo biciriwe urubanza. Aho hari ibirimo bikomangana.”
· “Mutekereza ko Ijambo Ryanjye riri ku makasete rikeneye ubusobanuro?”
· “Yego, rikeneye urisobanura.”
· “Ibyo bikomangana. Mubisohore hanze. Ntabwo mwari mwitegura.”
Igihe mwiteguye, muzavuga, “Amen” kuri buri Jambo.
· “Ese mwizera ko uko narindi Ejo ariko Ndi uyu munsi kandi ariko Nzahora iteka?”
· “Amen.”
· “Ese mwizera ko Ijwi Ryanjye riri ku makasete ari ryo JWI RY’INGENZI KURUTA ANDI YOSE mugomba kumva?”
· “Amen.”
· “Mwizera ko Ijwi Ryanjye riri kuri kasete ariryo rizunga Umugeni?”
· “Amen.”
· “Mwizera ko Marayika Wanjye ukomeye azabagaragaza imbere Yanjye?”
· “Amen.”
Murimo gukomera noneho. Nashatse muri mwe niba nta hahambutse cyangwa hanyeganyega. Niteguye gufunga umuryango. Nzashyira Ikimenyetso Cyanjye kuri mwe. Mwatambutse neza mu bugenzuzi Bwanjye.
Noneho reka mbabwira ikintu, bwoko Bwanjye nkunda butuye mu gihugu cya kasete; hakurya y’inyanja n’aho mwaba muri hose ntimutinye. Buri kintu kimeze neza. Nabamenye isi itarashyirwaho urufatiro. Namenye buri kintu cyose kizabaho.
Ndaza vuba kandi mbajyane Ahantu hataba urupfu, nta gahinda, nta shyari, nta na kimwe; ni ugutungana gusa, urukundo rutunganye.
Kugeza icyo gihe, ntukibagirwe na rimwe, Naguhaye Ijambo Ryanjye, mwe MURI IJAMBO RYANJYE ryambaye umubiri. Niba hari IKINTU mukeneye, mukivuge, hanyuma mukizere; ni umurage wanyu.
Ngiye kuboherereza Ijwi Ryanjye indi nshuro kuri iki Cyumweru nongere Kubibasobanurira byose. Ngiye kongera kubabwira abo muribo, aho mugiye, n’uburyo bimeze hakurya hariya, ubungubu.
Ngwino wiyunge n’Umugeni Wanjye mu gihe Mbicaza hamwe ahantu ho mu ijuru kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa, I Jeffersonville, kandi Munyumve Mbashyira mu mwanya binyuze mu Ijambo Ryanjye. 60-0522E Kugirwa Abana#4
Mwene Data Joseph Branham