Ubutumwa : Kugirwa Abana #3 60-0522M
Mukundwa Mwari Utanduye
Igihe Dukanzeho Bikavuga, ni ubuki mu rutare, ni umunezero utavugwa, ni ibyiringiro by’umugisha, ni igitsika mu bugingo bwacu, ni ibyiringiro byacu n’ubuturo, ni Igitare cy’Ibisekuru, ni buri kintu cyiza cyose, ni Inzira y’Imana yateguye kubw’uyu munsi.
Kubera ko Dukandaho Bikavuga, Ijwi ry’Imana ryaraturambagije; ridukwera Kristo, nk’Umwari Utunganye ku Ijambo Ryayo. Dufite Umurezi Umwe gusa, Ijwi Rimwe, umuhanuzi Umwe, ari we utuyoboresha Umwuka w’Imana.
Ariko uru ni urusengero, ndimo ndabigisha. Ibi biri gushyirwa ku makasete. Ndashaka ko abantu bazumva amakaseti bazibuka ko ibi bireba itorero ryanjye.
Mbega guhamirizwa ko turi mu Bushake Bwayo butunganye. Amakasete ni ay’urusengero rwe. We utwigisha. Akatubwira, kumva amakasete.
Yatangiye uru ruhererekana rwo Kugirwa Abana atubwira ibyabayeho mu minsi mike ya mbere y’aho. Hanyuma, kuri buri Butumwa, akavuga igihe yahinduriwe. Uburyo bigomba kuba ari ingenzi ku Mugeni kumva ibiri kubaho n’icyo Umugeni yamubwiye.
Umuhanuzi wacu azacirwa urubanza kubw’Ijambo yabwirije kandi akarisiga ku makasete. Umugeni ku rundi ruhande yamubwiye ko azemerwa mu Mwami wacu. Hanyuma Azatumurika imbere Ye nk’itsinzi y’umurimo we, hanyuma tuzasubira ku isi indi nshuro tubeho iteka.
Buri Jambo twumva ni izahabu. Dukomeza duhanagura twongera duhanagura mu gihe Aduhishurira ibiruseho mu gihe dusoma hagati y’imirongo.
Mbega uburyo dukunda kubisangira na bene Data na bashiki bacu, “Ese ibi warabyumvise?”
Yari yaradutoranyirije muri Yo mbere y’uko isi ishyirirwaho urufatiro”? Uwo ni wo Murage wacu. Imana yaradutoye, maze Yohereza Yesu kwishyura ikiguzi. Kubera iki? Yamennye Amaraso Ye, kugira ngo he kugira icyaha na gito kitubarwaho. Nta na gito mu byo ukora.
Hanyuma, aho ngaho nyuma y’ibyo, ese mwabashije gushyikira ibi?
– Uwera, Uwera, Uwera ni Uwiteka.“ Utumbiriye amaso i Kaluvari, kandi nta kizaguca intege! Uburyo ugenda, ubuzima bwawe, ugendera mu Nzira y’Umwami, usutsweho Amavuta y’igiciro, winjira Ahera cyane. Fyuuuuu! Amina.
Twari tumeze nka ya nkoni ya Aroni, icyo giti cyumye gishaje icyo yari yaragendanye imyaka mirongwine mu butayu. Ariko noneho, kubera ko twashyizwe aho Hantu Hera kubwo kumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe ku makasete, twongeye kurabya tumera uburabyo, twuzuye Umwuka Wera, kandi turi Umugeni We urimo kurangurura hejuru cyane aho umwuka wagarukira mu bihaha byacu:
- Uwera, Uwera, Uwera, ni Uwiteka, amakasete ni aya mbere mu mitima yacu.
- Uwera, Uwera, Uwera, ni Uwiteka, Yaradutoranije mbere y’imfatiro z’isi.
- Uwera, Uwera, Uwera, ni Uwiteka, turi Umugeni wa Yesu Kristo..
- Uwera, Uwera, Uwera, ni Uwiteka, ibyo undi umuntu wese yavuga ntacyo bihindura, ntabwo tureka amakasete, turushaho kuyumva menshi.
- Uwera, Uwera, Uwera, ni Uwiteka, duhanze amaso yacu I Karuvari, kandi nta gihari gishobora kuduhagarika.
Nejejwe no guhuza umutima hamwe n’abantu benshi hano, bazi ko Ibi ari Ijambo ritaneshwa ry’Imana. Kandi ni Ryo Kuri, buri Jambo ni Ukuri, buri nyuguti, buri kadomo. Kandi, ku bw’ubuntu bw’Imana, nagize ubuntu bwo kubona Igihugu tuzajyamo igihe kimwe.
Ngwino wiyunge natwe Kucyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku I saha y’I Jeffersonville, mu gihe umuhanuzi afata buri Jambo kandi agakomeza arihanagura. Azatujyana mu Itangiriro kandi arihanagure, arijyane aho mu Kuva kandi arihanagure indi nshuro, ndetse n’aho mu Byahishuwe; kandi kuri buri gace azaba ari Yesu!
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: Kugirwa Abana #3 60-0522M
Ibyanditswe :
Matayo 28:19
Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,
Yohana 17:7-19
Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe.
None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe,
kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by’ukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye.
Ndabasabira. Sinsabira ab’isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe,
kandi ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe na byo ni ibyanjye kandi nubahirijwe muri bo.
Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.
Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore.
Ariko none ndaza kuri wowe, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi, ngo bagire umunezero wanjye wuzure muri bo.
Nabahaye ijambo ryawe, kandi ab’isi barabanga kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.
Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi.
Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.
Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.
Ibyakozwe 9:1-6,
Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru
amusaba inzandiko zo guha ab’amasinagogi y’i Damasiko, kugira ngo nabona abantu b’Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu.
Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota.
Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?”
Aramubaza ati “Uri nde, Mwami?” Na we ati “Ndi Yesu, uwo urenganya.
Ariko haguruka ujye mu mudugudu, uzabwirwa ibyo ukwiriye gukora.”
Ibyakozwe Igice cya 18
Hanyuma y’ibyo, Pawulo ava muri Atenayi ajya i Korinto.
Asangayo Umuyuda witwaga Akwila wavukiye i Ponto, wari uvanye muri Italiya vuba n’umugore we Purisikila, kuko Kilawudiyo yari yarategetse Abayuda bose kuva i Roma. Nuko ajya kubasura.
Kandi kuko basangira umwuga, abana na bo bakorana imirimo, kuko umwuga wabo wari uwo kuboha amahema.
Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n’Abagiriki.
Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n’ijambo ry’Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo.
Na bo bamugisha impaka batuka Yesu, akunkumura imyenda ye arababwira ati “Amaraso yanyu ababeho, jyeweho ntandiho. Uhereye none ngiye ku banyamahanga.”
Aherako avayo, yinjira mu nzu y’umuntu witwaga Titiyo Yusito wubahaga Imana, inzu ye yari ihereranye n’isinagogi.
Ariko Kirisipo, umutware w’isinagogi, yizerana Umwami Yesu n’abo mu rugo rwe bose, n’Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.
Maze Umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati “Ntutinye, ahubwo uvuge we guceceka
kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntu uzagutera kukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu.”
Amarayo umwaka n’amezi atandatu, yigisha ijambo ry’Imana muri bo.
Ariko ubwo Galiyo yari umutware wo muri Akaya, Abayuda bahuza inama. Nuko batera Pawulo bamujyana imbere y’intebe y’imanza bati
Uyu yemeza abantu gusenga Imana mu buryo budahura n’amategeko.
Pawulo yenda guterura amagambo, Galiyo abwira Abayuda ati “Mwa Bayuda mwe, iyo haba hariho igicumuro cyangwa icyaha kibi, haba habonetse impamvu ko mbihanganira kubumva,
ariko ubwo hariho impaka z’amagambo n’iz’amazina n’iz’amategeko yanyu, nimubyirangirize, sinshaka guca urubanza rw’ibyo, ni ibyanyu.”
Abirukana imbere y’intebe y’imanza.
Abagiriki bose bafata Sositeni umutware w’isinagogi, bamukubitira imbere y’intebe y’imanza. Ariko Galiyo ntiyabyitaho.
Nuko hanyuma y’ibyo Pawulo amarayo iyindi minsi myinshi, maze asezera kuri bene Data, atsukiraho arambuka ajya i Siriya, Purisikila na Akwila bajyana na we amaze kwiyogosheshereza i Kenkireya, kuko yari yarahize umuhigo.
Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n’Abayuda.
Bamwingingira gutindayo iyindi minsi, ariko ntiyabakundira.
Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka.” Atsukira aho ava muri Efeso.
Arambuka afata i Kayisariya, arazamuka ajya i Yerusalemu aramutsa ab’Itorero, aramanuka ajya muri Antiyokiya.
Amarayo iminsi, bukeye aragenda anyura mu gihugu cy’i Galatiya n’i Furugiya, ajya mu midugudu uko ikurikirana, akomeza abigishwa bose.
Hariho Umuyuda witwaga Apolo wavukiye mu Alekizanderiya, bukeye agera muri Efeso. Yari umuntu w’intyoza w’umunyabwenge, kandi akaba n’umuhanga mu byanditswe.
Uwo yari yarigishijwe Inzira y’Umwami Yesu, yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza, ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa.
Atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.
Ashatse kwambuka ngo ajye muri Akaya bene Data baramukomeza, bandikira abigishwa ngo bamwakire. Na we asohoyeyo, ubuntu bw’Imana bumutera gufasha cyane abizeye,
kuko yatsindiraga Abayuda cyane imbere y’abantu, abereka mu byanditswe yuko Yesu ari we Kristo.
Ibyakozwe 19
Apolo ari i Korinto, Pawulo anyura mu bihugu byo haruguru asohora muri Efeso, asangayo abigishwa bamwe.
Arababaza ati “Mwahawe Umwuka Wera, mutangiye kwizera?” Baramusubiza bati “Ntabwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje.”
Arababaza ati “Mwabatijwe mubatizo ki?” Baramusubiza bati “Umubatizo wa Yohana.”
Pawulo ati “Yohana yabatije umubatizo wo kwihana, abwira abantu kwizera uzaza hanyuma ye, ari we Yesu.”
Babyumvise batyo babatizwa mu izina ry’Umwami Yesu.
Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi barahanura.
Abo bantu bose bari nka cumi na babiri.
Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby’ubwami bw’Imana.
Ariko bamwe binangiye imitima banga kwizera, batukira Inzira ya Yesu imbere y’abantu. Ava muri bo arobanura abigishwa, iminsi yose agira impaka mu nzu yo kwigishirizamo ya Turano.
Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry’Umwami Yesu, Abayuda n’Abagiriki.
Kandi Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye.
Ndetse bashyiraga abarwayi ibitambaro n’imyenda bivuye ku mubiri we bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo.
Ariko inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zihimbira kuvugira izina ry’Umwami Yesu ku batewe n’abadayimoni ziti “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.”
Kandi hariho abahungu barindwi b’Umuyuda witwaga Sikewa, umwe mu batambyi bakuru, bagenzaga batyo.
Bukeye dayimoni arabasubiza ati “Yesu ndamuzi na Pawulo ndamumenye, ariko mwebweho muri ba nde?”
Nuko umuntu warimo dayimoni uwo abasimbukira bombi arababasha, arabanesha bigeza ubwo bahunga muri iyo nzu bambaye ubusa bakomeretse.
Ibyo bimenyekana mu Bayuda n’Abagiriki bose batuye muri Efeso, bose baterwa n’ubwoba kandi izina rya Yesu rishyirwa hejuru.
Nuko benshi mu bizeye baraza batura ibyaha byabo, bavuga n’ibyo bakoze.
Kandi benshi mu bakoraga iby’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by’ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona yuko bugeze ku bice by’ifeza inzovu eshanu.
Uko ni ko ijambo ry’Umwami ryagwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.
Ibyo bishize, Pawulo agambirira mu mutima we kunyura i Makedoniya na Akaya ngo ajye i Yerusalemu, yibwira ati “Nimara kugerayo, nkwiriye kureba n’i Roma na ho.”
Atuma abamufashaga babiri, ari bo Timoteyo na Erasito kujya i Makedoniya, ubwe asigara mu Asiya amarayo indi minsi.
Icyo gihe habaho impagarara nyinshi zitewe n’Inzira ya Yesu.
Umuntu witwaga Demetiriyo, umucuzi w’ifeza, yacuraga mu ifeza ibishushanyo by’urusengero rwa Arutemi, akungukira abacuzi be byinshi.
Nuko abateraniriza hamwe n’abandi bakoraga uwo mwuga, arababwira ati “Mwa bagabo mwe, muzi yuko ubutunzi bwacu buva kuri uyu mwuga.
Murareba kandi murumva yuko atari muri Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje abantu benshi akabahindura ati Imana zaremwe n’abantu si imana nyakuri.’
Nuko uretse ko umwuga wacu wajya mu kaga ugahinyurwa, n’urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi na rwo rwahinyurwa, kandi iyo abo muri Asiya bose n’abari mu isi yose basenga yakurwaho icyubahiro cyayo gikomeye.”
Na bo babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi, barasakuza bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”
Maze umudugudu wose uravurungana, bose birukira icyarimwe bajya mu iteraniro ry’ibirori, bakurura Gayo na Arisitariko b’Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo.
Pawulo ashaka kujya muri abo bantu, ariko abigishwa baramubuza.
Ndetse kuko bamwe bo mu batwaraga Asiya bari incuti ze, bamutumaho bamuhana, ngo ye kwiroha mu iteraniro ry’ibirori.
Nuko abo mu iteraniro bamwe basakuza ukwabo abandi ukwabo, badahuriye ku kintu kimwe kuko iteraniro ryari rivurunganye, abenshi batari bazi igitumye baterana.
Nuko Abayuda batera Alekizanderi sentiri, bamukura mu bantu, ariko arabamama ashaka kwiregura ku bantu.
Bamenye ko ari Umuyuda bose basakuriza icyarimwe bamara nk’amasaha abiri bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”
Aho bigeze umwanditsi w’umudugudu ahoza abantu arababwira ati “Bagabo bo muri Efeso, ni nde utazi yuko umudugudu w’Abefeso ari wo urinda urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi, n’igishushanyo cyamanutse mu ijuru?
Nuko kuko ari nta wubasha guhakana ibyo, mukwiriye guhora ntimuhutireho kugira icyo mukora mutitonze,
kuko muzanye aba bantu batibye ibyo mu rusengero, kandi batatutse imanakazi yacu.
Nuko Demetiriyo n’abacuzi bari kumwe na we, niba bafite uwo barega, hariho iminsi yagenewe kuburanirwamo kandi n’abacamanza barahari baregane.
Ariko rero niba hari ikindi mushaka, kizategekerwa mu rukiko rusanzwe.
Erega ubu turi mu kaga ko kuregwa ubugome, kuko nta mpamvu y’iyi mivurungano ihari twakwireguza!”
Avuze ibyo asezerera iteraniro.
Abaroma 8:14-19
Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana,
kuko mutahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti “Aba, Data!”
Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana,
kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we.
Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa,
kuko ndetse n’ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana,
1 Abakorinto 12:12-13
Nk’uko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nk’uko ingingo z’umubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari,
kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.
Abagalatiya 1:8-18
Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.
Nk’uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere avumwe.”
Mbese noneho ni ishimwe ry’abantu nshaka, cyangwa ni iry’Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.
Bene Data, ndabamenyesha yuko ubutumwa bwiza navuze atari ubw’abantu
kuko nanjye ntabuhawe n’umuntu, kandi sinabwigishijwe n’umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye.
Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y’Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry’Imana no kuririmbura.
Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y’Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry’imigenzo twahawe na ba sogokuruza.
Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw’ubuntu bwayo.
Kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo ngo mvuge ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama abafite umubiri n’amaraso,
cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyo nsubira i Damasiko.
Nuko imyaka itatu ishize ndazamuka njya i Yerusalemu gusura Kefa, mara iwe iminsi cumi n’itanu.
Abefeso Igice cya 1
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,
ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,
nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.
Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,
kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo.
Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri,
ubwo yadushagirijeho bukatubera ubwenge bwose no kumenya,
itumenyesheje ubwiru bw’ibyo ishaka ku bw’ineza y’ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera
kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.
Ku bw’uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk’uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk’uko ibishaka mu mutima wayo
ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.
Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,
uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.
Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,
mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,
kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,
ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera,
mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri,
izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru,
imushyize hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose, n’imbaraga zose n’ubwami bwose, n’izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza.
Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose,
na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose.
Abaheburayo 6:4-6,
Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera,
bakanasogongera ijambo ryiza ry’Imana, n’imbaraga z’igihe kizaza
maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w’Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro.
Abaheburayo 9:11-12
Ariko Kristo amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru w’ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n’intoki. Ibyo ni ukuvuga ngo ritari iryo mu byaremwe ibi.
Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka.