Ubutumwa : 63-0317M Imana Yihisha Ubwayo Kandi Ikihishurira mu Gucabugufi Ni kimwe
Bakundwa Myangage yo mu Kibaya
Ku itariki 28 Gashyantare 1963, Inkuba zarakubise. Whew-whew, Abamarayika Barindwi baje baturutse mu iteka kandi babonekera Marayika wa Karindwi Intumwa y’Imana. Yarazamuwe muri iyo piramide y’uko guhura kw’inyenyeri. Hanyuma, igicu kidasanzwe kiboneka mu kirere cy’Arizona. Cyari ikimenyetso, Imana yohereza marayika Wayo wa karindwi agarutse i Jeffersonville gufungura Ibimenyetso Birindwi.
Ku itariki 28, Gashyantare 2025, imibumbe irindwi yagiye ku murongo umwe. Umugeni arimo aritegura Ubwe kugira ngo ajye hamwe maze yumve Ibimenyetso Birindwi.
Mutumiwe n’Umwami Ubwe, kugira ngo muterane hamwe n’Umugeni uturutse hirya no hino ku isi, kugira ngo twumve Ijwi ry’Imana riduhishurira Guhishurirwa kw’Ibimenyetso Birindwi.
Umunsi abahanuzi n’abanyabwenge bifuzaga kandi bagategerezanya amatsiko kuva ku itangira ry’igihe, urimo kubaho. Marayika ukomeye uwo Imana yavuze ko Izohereza ku isi mu minsi ya nyuma yaje kumena no guhishura ubwiru bw’Imana buhishwe, bityo Umwami Wacu Yesu akagaruka kubw’Umugeni We wo kwizerwa maze Akatujyana mu Birori by’Ubukwe.
Inshingano yanjye ya mbere, nkuko ninjiye muri uru rusengero rushya, nashyingiye umusore n’inkumi bahagaze mu biro byanjye. Reka bibe urugero, ko nzaba umukozi ukiranukira Kristo, kugira ngo ngeze Umugeni ku kwitegura kubw’ibirori by’ubukwe kubw’uwo Munsi.
Uyu munsi, iri Jambo ririmo rirasohora. Imana irimo iravugira muri marayika Wayo, iha Umugeni Wayo kwitegura kubw’ibirori by’Ubukwe kuri uwo Munsi. Turimo turakurikira amabwiriza uko ari. Umugeni yariteguye Ubwe kubwo KUGUMANA N’IJWI RY’IMANA RIRI KU MAKASETE.
Mbese ni iki twumvise muri izo nzozi n’amayerekwa? Ibyo Kurya, NGAHA AHO BIRI, aha niho hantu. Ijwi ryavuganye na we ngo, “Injiza Ibyo Kurya. Bihunike. Ubwo nibwo buryo bwo kubarindira hano, ni ukubaha Ibyo Kurya. “
Benshi bizera ko bivuze gusa ngo, “mugumane n’Ijambo,” kandi ibyo NI UKURI; ibyo arabivuga; ariko Umugeni nawe azasoma hagati mu mirongo nkuko Umukwe abibwira Umugeni We.
Habe n’amayerekwa ayo Imana itanga aha hantu, nayo yumviswe nabi. Iyo niyo mpamvu munyumva ku makasete, mvuga ngo, “Muvuge icyo amakasete avuga. Muvuge icyo amayerekwa avuga. ” Noneho, niba mukangutse bihagije, hari icyo muzabona. Murabona? Murabona? Ndibwira ko ntakwiriye kubifata mu kiganza ngo maze mbibereke.
Habe n’amayerekwa yumviswe nabi, ndetse na nyuma y’uko abahaye ubusobanuro. Icyo nicyo yarimo atubwira, niba mudashaka kujijwa, cyangwa ngo mwumve nabi, Mukandeho Bivuge kandi mwumve neza icyo Ijwi ry’Imana rivuga.
Ndabizi ko Ijambo rigira ubusobanuro burenze bumwe, ariko ubu ni ubusobanuro bwanjye: inzozi n’amayerekwa byose bivuga ikintu kimwe; mugumane n’amakasete. Niba ufite ikibazo, jya kuri kasete. Amakasete ni Ibyo Kurya by’Imana byahunitswe. Mugumane n’ibiri ku makasete; ntimugire icyo mwongeraho kuri Yo. Amakasete ni Uku Niko Uwiteka Avuze ku Mugeni. Ijambo riza ku muhanuzi, wenyine. Umuhanuzi niwe musobanuzi WENYINE wa kimana w’Ijambo. Umuhanuzi yagombaga guhamagara no kuyobora Umugeni. Nzacirwa urubanza bagendeye kucyavuzwe ku MAKASETE.
Buri kintu cyose kirimo kiradutungira urutoki ku MAKASETE.
Bakundwa Myangage yo mu Kibaya, kuri njye, MU GUKANDAHO BIKAVUGA NI IMANA MU BURYO BUCIYE BUGUFI KUBW’UYU MUNSI.
Buri cyumweru ndushaho kugira amatsiko; mbese ni iki agiye kuduhishurira uyu munsi nk’Umugeni We uteraniye hamwe kugira ngo yumve Ubutumwa? Ndabizi ko Umwuka Wera aza kuba asiga buri wese muri twe mu gihe Ahishura Ijambo Ryayo kurusha uko byigeze bibaho mbere. Ndiyumvamo ko ari Umwuka Wera uraba urimo kudusiga ahishura Ijambo Ryayo kuruta uko byaba byarigeze kubaho. Niyumvamo, ko mu kanya gato, Azaza maze Akatujyana mu Birori by’Ubukwe.
Turi, abahungu n’abakobwa b’Imana. Turi, urukiryi rw’Imana. Turi, abaragwa isi. Tuzagenzura ibidukikije. Tuzavuga bibeho. Turi Umugeni!
Reka ubwacu twongere twiyegurire bundi bushya umurimo, kandi ubwacu twihe Kristo.
Mwene Data Joseph Branham
Itariki: Kucyumweru, tariki 2 Werurwe 2025
Ubutumwa: Imana Yihisha Ubwayo Kandi Ikihishurira mu Gucabugufi
Ni kimwe 63-0317M
Igihe: 12:00 z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville