25-0216 Icyumweru cya mirongo irindwi cya Daniel

Ubutumwa : 61-0806 Icyumweru cya mirongo irindwi cya Daniel

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bari Maso Kandi Bategereje,

Hariho umunezero mwinshi hagati mu Mugeni kuruta uko byigeze bibaho mbere. Dutegerezanyije amatsiko bikomeye; Umwaka wa Yubile wacu wenda kugera. Umugeni yategereje igihe kirekire kugeza ubwo uyu munsi ugeze. Iherezo ry’igihe cy’Abanyamahanga rirageze kandi gutangira iteka hamwe n’Umwami wacu biraza vuba.

Dusobanukiwe igihe turi kubamo kubwo kumva Ijambo. Igihe cyarangiye. Igihe cy’izamurwa kiregereje. Twahageze. Umwuka Wera waraje maze uhishurira Umugeni Wayo ibyo bintu byose bikomeye, byimbitse, ibintu by’ubwiru.

Turamaramaje rwose, mu gushaka Imana; twitegura ubwacu. Twajugunye ibintu byose by’isi. Amaganya y’ubu buzima ntacyo avuze kuri twe. Kwizera kwacu kwamaze gufata intera ndende kurusha uko byigeze bibaho. Umwuka Wera arimo guha Umugeni We watoranijwe Kwizera kw’Izamurwa, bityo kugira ngo Abashe kuza maze Amuzamure.

Ibi byumweru mirongo itandatu n’icyenda birahura neza neza; ukugenda kw’Abayahudi kurahuye neza neza; igisekuru cy’Itorero kirahuye neza neza. Turi mu gihe cy’iherezo, mu gihe cy’iherezo, igisekuru cya Lawodikiya, iherezo ryacyo. Inyenyeri ntumwa bose babwirije ubutumwa bwabo. Ubwo bwaratangajwe. Turi gutambuka bitatugoye.

Mbega igihe gitangaje turi kubamo. Nicyo gikomeye mu bihe byose kuko umwanzi atera buri wese kuruta uko byigeze bibaho mbere. Arimo aratunagaho ibyo afite byose. Aramaramaje, kubera ko aziko igihe cye kigeze ku iherezo.

Ariko nubwo bimeze bityo, ntitwigeze tunezerwa nka gutya mu buzima bwacu.

  • Ntitwigeze na rimwe twegera Umwami cyane nkuku
  • Umwuka Wera yuzuye muri buri gace k’umubiri wacu.
  • Urukundo rwacu kubw’Ijambo Ryayo ntirwigeze na rimwe ruba runini nka gutya
  • Guhishurirwa Ijambo Ryayo kwacu kuzuye ubugingo bwacu.
  • Turimo turatsinda buri mwanzi dukoresheje Ijambo

KANDI, ntabwo twigeze tumenya neza abo turibo nk’ubu:

  • ABAGENWE MBERE
  • ABATOWE
  • ABATORANIJWE
  • URUBYARYO RW’UBWAMI
  • INKORAMUTIMA
  • ABITEKA, ABAMBAYE IKANZU YERA, MUKAYESU, ABUMVA AMAKASETE, ABAMURIKIWE, UMWARI UTANDUYE, ABUZUYE UMWUKA, ABATANESHWA, ABAGIZWE ABANA, ABATARIMVANGE, UMUGENI MWARI JAMBO.

Ni iki cyenda gukurikiraho? Ibuye riraje. Turi maso, dutegereje kandi dusenga buri munota na buri munsi. Nta kindi twitayeho uretse kwitegura ubwacu kubwo kuza Kwe.

Ntabwo ari ukuvuga ngo, “niko tubitekereza”, TURABIZI. Nta gushidikianya. Mu kanya gato, mu kanya nk’ako guhumbya no guhumbura biba birangiye, kandi tuzaba turi kurundi ruhande hamwe n’abo dukunda bose na WE aho mu Birori by’Ubukwe.

KANDI UKO NI UGUTANGIRA… KANDI NTABWO BIGIRA IHEREZO!!

Muze mwitegure kubw’ibyo Birori by’Ubukwe hamwe na twe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe Imana ivuga inyuriye muri marayika Wayo ukomeye, uwo Yatumye kugira ngo ayobore Umugeni Wayo, mu gihe avuga, kandi agahishura, iby’amabanga y’Imana byose.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 61-0806 – Icyumweru cya mirongo irindwi cya Daniel