25-0119 Ibyahishuwe, igice cya Gatanu igika cya 1

Ubutumwa : 61-0611 Ibyahishuwe, igice cya Gatanu igika cya 1

BranhamTabernacle.org

Bakundwa  Abemewe,

Mbega ibihe byiza by’itumba turimo tugira mu gihe Umwuka Wera amurikira Umugeni mu Ijambo Ryayo kuruta uko byigeze biba mbere. Ibintu wenda twigeze twumva mbere, tukaba twarabisomye ndetse tukabyiga ubuzima bwacu bwose none ubu birimo gutwikurwa kandi bigahishurwa kuruta uko byaba byarigeze bibaho mbere.

Umuntu yategereje imyaka ibihumbi kubw’uyu munsi. Bose bifuzaga cyane kandi basengeraga kumva no kubona ibintu tubona kandi twumva. Habe n’abahanuzi bakera bifuzaga cyane uyu munsi. Uburyo bifuzaga kubona gusohora no kuza k’Umwami.

Habe n’intumwa za Yesu, Petero, Yakobo, na Yohana, abantu bagendanaga kandi bakavugana naWe, bifuje kubona no kumva ibyo byose byari bihishwe. Basengeraga ko byahishurwa kandi bikerekanwa mu minsi yabo, mu gihe cyabo.

Aho hose mu Bisekuru Birindwi by’Itorero, buri ntumwa, Pawulo, Martini, na Lutheri, bashakaga kumenya ubwiru bwose bwari bwarahishwe. Ibyifuzo byabo kwari ukubona gusohozwa kw’Ijambo kubaho mu bihe byabo babayeho. Bifuzaga kubona kuza k’Umwami.

Imana yari ifite umugambi. Imana yari ifite igihe. Imana yari ifite ubwoko Yari itegereje… TWEBWE. Aho hose mu bisekuru, bose baratsinzwe. Ariko Yarizi ko, binyuze mu kumenya mbere Kwayo, ko hazabaho ubwoko: Umugeni Jambo Wayo utunganye, w’icyubahiro. ABATAZIGERA BAMUTENGUHA. Ntibazigera bagambana ku IJAMBO NA RIMWE. Bazaba ari Umugeni Wayo Jambo utunganye w’umwari.

Ubu nicyo gihe. Uyu niwo mwanya. Turi abatoranijwe abo Yari Yarategereje guhera igihe Adamu yaguye kandi akamburwa uburenganzira bwe. TURI UMUGENI WAYO.

Imana yeretse Yohana imbanziriza y’ibyo byose byagomba kubaho, ariko ntabwo yamenye icyo byasobanuraga. Igihe yahamagawe ngo azamuke, yabonye mu kuboko kw’iburyo k’Uwari wicaye ku ntebe y’ubwami igitabo cyanditswemo imbere, gifatanishijwe ibimenyetso birindwi, ariko nta muntu wari uhari ukwiriye gufungura icyo gitabo.

Yohana yavugije induru kandi ararira bikomeye kuko bose bari barimbutse, nta byiringiro byari bihari. Ariko icyubahiro kibe icy’Uwiteka, umwe mu bakuru aramubwira ngo, “Wirira, dore, Intare yo mu muryango wa Yuda, Igishyitsi cya Dawidi, Yanesheje kugira ngo afungure igitabo, kandi kugira ngo amene ibyo bimenyetso birindwi.”

Icyo nicyo cyari igihe. Uwo niwo wari umwanya. Uwo niwe muntu Imana yari yaratoranije kwandika ibyo yabonye byose. Ariko nabwo, ntibyari bizwi byose ubusobanuro bwabyo.

Imana yari yarategereje kandi itegereza igikoresho Cyayo yatoranije, intumwa marayika Wayo wa karindwi, kugira ngo aze ku isi, kugira Ikoreshe ijwi rye ngo ribe Ijwi Ryayo, ku Mugeni Wayo. Yashakaga kuvuga umunwa ku gutwi bityo kugira ngo hatabaho KUMVA NABI. Yo Ubwayo, yashakaga kuvuga kandi igahishura ubwiru Bwayo bwose ku bakundwa Bayo, abagenwe mbere, batunganye, Umugeni mwiza… TWEBWE!!

Mbega uburyo Yifuje cyane kutubwira ibi bintu bitangaje. Nkuko umugabo abwira umugore we uko amukunda inshuro nyinshi, kandi ntiyigere aruha kubyumva, Ikunda kutubwira ukuntu idukunda inshuro nyinshi, uburyo yadutoranije, Ikaba Yaradutegereje, kandi ubu Ikaba ari twe Iziye.

Yari ibizi uburyo tuzishimira kuyumva ibitubwira inshuro nyinshi, bityo rero Yemeye ko Ijwi Ryayo rifatwa amajwi, ni muri ubwo buryo Umugeni Wayo ashobora ‘Gukandaho Bikavuga’ igihe cyose, buri munsi, kandi bakumva Ijambo Ryayo ryuzura imitima Yabo.

Umugeni mukundwa Wayo yiteguye Ubwe binyuze mu kurya Ijambo Ryayo. Ntabwo tuzongera kumva ku kindi kintu cyose, usibye gusa Ijwi Ryayo. Twashobora gusa kurya Ijambo Ryayo Ritunganye iryo yaduhaye.

Dufite amatsiko akomeye. Tubyiyumvamo mu bugingo bwacu. Araje. Twumva indirimbo z’ubukwe zirimo zicurangwa. Umugeni arimo aritegura gutambuka mu nzira. Buri wese  nahagarare, Umugeni araje kugira ngo abane n’Umukwe we. Byose byamaze gutegurwa. Igihe cyageze.

Aradukunda kurusha undi we. Turamukunda kurusha undi wese. Tugiye kuba umwe hamwe naWE, n’abo bose dukunda, aho ngaho mu iteka.

Muratumiwe kugira ngo mwitegure ubwanyu kubw’ubukwe hamwe natwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ijwi ry’Imana riduhishurira Ibyahishuwe, igice cya Gatanu igika cya 1 61-0611 .

Mwene Data Joseph Branham