24-1208 Igisekuru cy’Itorero rya Lawodokiya

Ubutumwa : 60-1211E Igisekuru cy’Itorero rya Lawodokiya

Exposition of The Seven Church Ages book, Chapter 9 :

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mwe Ntore,

Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryange agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire, kandi we hamwe Nanjye.

Bukozi , mukingurire imiryango marayika w’Imana mbere y’uko mukererwa. Mugarure Ijwi ry’Imana ku bicaniro byanyu kubwo gucuranga amakasete. Niryo Jwi ry’Imana ryonyine rihamirijwe kubw’igihe cyacu hamwe n’amagambo atabeshya. Ni Jwi ryonyine rifite Uku Niko Uwiteka Avuga. Niryo Jwi ryonyine Umugeni wese ashobora gusubiza AMEN kuri Ryo.

Nicyo gisekuru gikomeye mu bisekuru byose. Yesu arimo araduha ibisobanuro ku Uwo Ari We mu gihe iminsi y’ubuntu irimo kurangira. Igihe kigeze kwiherezo. Yamaze kuduhishurira imiterere Ye nyirizina muri iki gisekuru cyanyuma. Yamaze kuduha isura yanyuma y’Ubumana Bwe bwiza kandi busumba byose. Iki gisekuru ni igisekuru cy’ukuguhishurirwa Kwe Ubwe kw’ibuye risoza.

Imana yaje mu gisekuru cya Lawodokiya nuko ivuga ikoresheje umubiri w’umuntu. Ijwi Ryayo ryafashwe ku mfatamajwi maze rirabikwa kugira riyobore kandi ritunganye Umugeni Jambo. Mu buryo budakuka nta rindi Jwi ryatunganya Umugeni We usibye Ijwi Rye Bwite.

Muri iki gisekuru cyanyuma, Ijwi Rye ku makasete ryashyizwe ku ruhande; ryakuwe mu nsengero. Ntibashobora na busa gucuranga kasete. Rero Imana iravuga ngo,”Ngiye kubarwanya mwese. Nzabaruka mbakure mu kanwa Kanjye. Iri niryo herezo.”

 Mu gihe cyose k’ibisekuru birindwi, nta kindi Nabonye usibye gusa abantu bashyira ijambo ryabo bwite hejuru y’Iryange. Ni yo mpamvu ku iherezo ry’iki gisekuru, mbaruka mukava mu kanwa Kange. Birarangiye. Noneho, ku buryo budasubirwaho, ngiye kuvuga mu buryo bukwiye. Ni byo, Ndi hano hagati mu Itorero. Amen w’Imana, Umugabo Wo kwizerwa kandi W’ukuri, Agiye kwihishura, kandi IBYO BIZA BINYURIYE MU MUHANUZI WANGE.

Nkuko byari bimeze mbere, barimo kwirukira kugira ishusho nk’iya ba sekru bo mu minsi y’Ahabu. Bari maganane muri bo kandi bose hamwe baremeranyaga; kandi bose hamwe bavugaga ikintu kimwe, bashutse abantu. Ariko umuhanuzi UMWE, UMWE GUSA,  niwe wari mu kuri naho abasigaye bose bari mu kinyoma kubera ko Imana yari yahaye guhishurirwa UMWE GUSA.

Ibi ntabwo ari ukuvuga ko ababwiraza bose ari abanyabinyoma kandi bashuka abantu. Nta nubwo nshaka kuvuga ko umuntu ufite umuhamagaro wo gukorera Imana atabwiriza cyangwa ngo yigishe. Ndimo kuvuga ko ubukozi butanu bw’UKURI buzafata IZI KASETE, Ijwi ry’Imana ku Mugeni, nk’Ijwi ry’ingenzi cyane kuruta andi MUKWIRIYE KUMVA. Ijwi ku makasete niryo Jwi RYONYINE ryahamirijwe n’Imana Ubwayo kuba ari Uku Niko Uwiteka Avuze.

Mwitondere abahanuzi b’ibinyoma kuko ari amasega aryana.

Ni gute uzamenya nyakuri inzira y’ukuri muri iyi minsi? Hari ibice hagati mu bizera. Itsinda rimwe ry’abantu rivuga ko ubukozi butanu aribwo buzatunganya Umugeni, mu gihe irindi rivuga ko ari Ugukandaho Bikavuga gusa. Ntabwo dukwiriye gucikamo ibice; dukwiriye kwiyunga nk’UMUGENI UMWE. Ese ni ikihe gisubizo cy’ukuri?

Reka dufungure imitima yacu hamwe kandi twumve icyo Imana irimo kuvuga binyuze mu muhanuzi Wayo ku Mugeni. Kubera ko twese twemeranya ko, Mwene Data Branham ari intumwa Yayo marayika wa karindwi.

ukurikije imyitwarire y’abantu ubwayo, buri wese arabizi ko ahari abantu benshi haba hari imyumvire itandukanye ku tuntu duto tugize inyigisho nkuru iyo bose bahuriyeho. Ni nde rero uzagira ubushobozi bwo kutagira icyo yakosa, ariwe uzongera kugarurwa muri iki gisekuru cya nyuma, akaba ari we muri iki  gisekuru cya nyuma uzongera kugaruka kukugaragaza Umugeni Jambo Utavangiye? Ibyo bisobanuye ko tuzongera tukabona Ijambo nk’uko ryari ryaratanzwe neza neza kandi bakarisobanurikirwa mu buryo butunganye mu gihe cya Pawulo. Ngiye kubabwira uzaba arifite. Azaba ari umuhanuzi na none uzahamirizwa ku buryo bwuzuye, cyangwa ndetse uzahamirizwa kuburyo bwuzuye kurusha uko byaba byarigeze kuba kuwundi muhanuzi mu bindi bisekuru byose kuva kuri Enoki ukageza uyu munsi,  kubera ko ni ngombwa ko uwo muntu azaba afite ubukozi bw’ibuye risoza, kandi Imana ni yo Izamugaragaza. Ntazaba akeneye kwihamiriza ubwe, ni Imana izamuhamiriza ikoresheje ijwi ry’ikimenyetso. Amina.

Rero, ubu Butumwa bwavuzwe n’intumwa Yayo bwatanzwe mu buryo butunganye, kandi burasobanutse neza neza.

Ese ni iki kindi Imana yavuze kubijyanye n’intumwa Yayo marayika wa karindwi n’Ubutumwa bwe?

●      Azumvira Imana yonyine.

●      Azaba afite : “Uku ni ko Uwami Avuze”, kandi azavuga ibiturutse ku Mana.

●      Azaba ari umunwa w’Imana

●      We, NK’UKO MALAKI 4 :6 IBIHAMYA, AZAGARURA IMITIMA Y’ABANA KU YA BASE.

●      Azagarura intore z’Umunsi wa nyuma, kandi bazumva umuhanuzi uhamirijwe, abwiriza ukuri uko kuri, nk’uko byari kuri Pawulo.

●      Azagarura ukuri nk’uko bo bari bagufite.

Kandi noneho ni iki Yavuze kuri twe?

Kandi intore zizaba ziri kumwe na we kuri uwo munsi abo ni bo bazagaragaza by’ukuri Umwami, kandi bazaba ari Umubiri We, bazaba ari jwi Rye, kandi bazakora imirimo Ye. Haleluya! Mbese ibyo murabyumva?

Niba ugifite gushidikanya, saba Imana binyuze mu Mwuka Wayo kugira ngo Ukuzuze kandi Ukuyobore, kubera ko Ijambo rivuga ngo, “INTORE NTABWO ISHOBORA KUYOBA”. Nta muntu washobora kukuyobya niba uri Umugeni.

Igihe Abametodisiti baguye, Imana yahagurukije abandi, kandi ibyo byagiye bikomeza bityo igihe cy’imyaka myinshi, kugeza kuri uyu munsi wa nyuma, aho hongeye kuboneka ubwoko mu gihugu, ubwo, buyobowe n’intumwa yabwo, uwo azaba ari ijwi rya nyuma ry’igisekuru cya nyuma.

Yego mugabo. Itorero ntirikiri akanwa k’Imana, ririvugira ryonyine ubwaryo. Noneho, Imana Iriho irarirwanya. Izarikoza isoni Ikoresheje umuhanuzi, n’umugeni, kuko ijwi ry’Imana rizaba riri muri we. Yego niko biri, riri muri we, kuko bivugwa mu gice cya nyuma cy’Ibyahishuwe, ku murongo wa 17 ngo:
“Umwuka n’umugeni baravuga bati: Ngwino.”Indi nshuro na none, isi izongera kumva biturutse ku Mana ku buryo butaziguye, nko kuri Pentekote; ariko biragaragara ko uwo Mugeni-Jambo azongera acibwe nkuko byari mu gisekuru cya mbere.

Umugeni afite ijwi, ariko azavuga gusa ibiri ku makasete. Kubera ko iryo Jwi RIVA KU MANA MU BURYO BUTAZIGUYE, mu buryo ridakeneye ubusobanuro kuko rizaba ryatanzwe mu buryo butunganye kandi bakarisobanukirwa mu buryo butunganye.

Ngwino tujye hamwe kuri iki Cyumweru isaa sita z’amanya ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva iryo Jwi riduhishurira : Igisekuru cy’Itorero rya Lawodokiya 60-1211E.

Mwene Data Joseph Branham