Ubutumwa : 60-1206 Igisekuru cy’Itorero ry’I Simuruna
Exposition of The Seven Church Ages (book) :
Mukundwa Mugeni Wuzuye Umwuka
Hariho itsinda rimwe gusa ry’abantu; itsinda ridasanzwe ry’abantu, bashobora kumva icyo Umwuka avuga muri iki gisekuru cyanyuma. Ni itsinda ridasanzwe ryakiriye Guhishurirwa kw’iki gisekuru. Iryo tsinda ni iry’Imana. Itsinda ridashobora kugira icyo ryumva kitari icy’Imana.
Itsinda rishobora kumva kandi ryumva icyo Umwuka arimo kuvuga rikakira Guhishurirwa k’Ukuri. Abo bafite Umwuka w’Imana nitwe. Nitwe twabyawe n’Imana kandi tubatizwa n’Umwuka Wera. Turi Umugeni We Wuzuye Umwuka wakiriye Guhishurirwa kw’igisekuru cyacu.
Gukandaho Bikavuga ni iki bisobanuye kuri twe? GUHISHURIRWA! Ni ukumva, kwakira no kugumana n’Inzira Imana yateguye kubw’uyu munsi. Ijwi nyirizina ry’Imana rivugana n’Umugeni Wayo umunwa ku gutwi. Ni Umwuka Wera uvugana n’imitima yacu n’ubugingo.
Tuziko Imana ikoresha abantu basizwe n’Umwuka Wayo mu kuvuga, ariko nta handi hantu wakumva Uku Niko Uwiteka Avuze uretse binyuze mu Gukandaho Bikavuga maze ukumva IJWI rya marayika Wayo wa karindwi, William Marrion Branham. Niryo Jwi ry’Imana ryonyine ryahamirijwe n’Umwuka Wera Ubwe. We ni Ijwi ry’Imana, umuhanuzi w’Imana, pasteri w’Imana, kuri twe, ndetse no ku isi.
Igihe avuze, turavuga AMEN kuri buri Jambo; kubera ko ni Imana Ubwayo ivugana natwe. Ijambo Ryayo niryo Jambo ridakeneye ubusobanuro. Ni Imana ikoresha ijwi rye kugira ngo ivugane n’Umugeni Wayo.
Ni Imana Ubwayo Itubwira ngo, “Bana Banjye, ntabwo ari mwe mwantoranije, Ahubwo ninjye wabatoranije. Mbere y’uko habaho n’agace gato k’umukungugu; mbere yuko namenyekana kuri mwe nk’Imana yanyu, Narabamenye. Mwari mu Bitekerezo Byanjye, mwariho mu Bitekerezo Byanjye by’iteka. Muri Umugeni Wanjye Imbuto Jambo Rivuzwe ufatika “
Nubwo mwahoze mu Bitekerezo Byanjye by’iteka, ntabwo nigeze mbagaragaza kugeze mu gihe cyanjye nateguye kandi nkagena. Kubera ko Namenye ko muzaba itsinda Ryanjye ridasanzwe rishobora kugumana n’Ijambo Ryanjye. Abandi bose barananiwe, ariko namenye ko mwe mutananirwa.
Ndabizi ko mutotezwa kandi bakabakoba kubera ko mwagumanye n’umuhanuzi Wanjye, ariko muri Umuzabibu Wanjye w’ukuri utarateshutse ku Ijambo Ryanjye, ahubwo mwagumye gukiranuka no kuba abizerwa ku muhanuzi Wanjye ariwe uvuga Amagambo Yanjye.
Hariho abandi benshi bigishijwe neza, ariko batitaye igihe cyose ku buryo ari ngombwa kuvuga gusa icyo Navuze nyuriye mu ntumwa Yanjye.”
Mbega ukuntu tugomba kwitwararika kumva ijwi rimwe rukumbi, kuko Umwuka afite ijwi rimwe gusa, ari ryo Jwi ry’Imana.
Yoo! Mbega ukuntu ari ingirakamaro kumva Ijwi ry’Imana rinyuze mu ntumwa Zayo, maze zikavuga icyo zahawe kubwira amatorero!
“Ijambo Ryanjye ryagiye igihe cyose riza ku muhanuzi Wanjye, ariko muri iyi minsi, mfite Ijwi Ryanjye ryafashwe ku makasete rero NTA AMAKOSA ari kucyo nabwiye Umugeni. Hariho umurongo umwe gusa ugororotse, inkoni imwe gusa, kandi uwo ni IJAMBO Navuze binyuze muri marayika Wanjye. Nkuko biri muri buri gisekuru, umuhanuzi Wanjye ni Ijambo ry’igihe. “
Amakasete, Ijwi Ryayo, ni urwandiko rw’urukundo kuri twe. Mu gihe umwanzi yarugashaho kudukubita hasi binyuze mu bigeragezo byacu no kurenganywa n’imibabaro, Yohereje marayika Wayo ukomeye kugira ngo atubwire ko ari nta kindi uretse urukundo rw’Imana Rutoranya kuri twe, ruduhamiriza ko Yadutoranije kuburyo tudashobora kunyeganyezwa.
Umugambi Wayo ukomeye ni nyuma y’uko tumaze kubabazwa akanya gato, Azadutunganya, atugaragaze kandi atwambike imbaraga. Yatubwiye ko habe n’Umwami wacu Yesu yatunganijwe n’imibabaro Ye. Mbega umugisha Yadusigiye. Kubw’imibabaro yacu, Abasha natwe kutugeza mu gutungana.
Yubaka imico muri twe binyuze mu bigeragezo no kurengana Kwacu. Kubera ko imico yacu ntabwo ishobora kubaho nta kubabazwa. Rero, kubabazwa kwacu ni UKUNESHA kuri twe, kandi ntabwo ari impano.
Ni gute twakerekana urukundo rwacu tumukunda?
· Mu kwizera icyo Avuze.
· Kugumana n’Ijambo Rye.
· Kugendana umunezero mu bigeragezo no kurenganywa kwacu, ibyo We, mu bwenge Bwe, yemerera ko bibaho.
Mbega uburyo Azamura umwuka wacu kubwo kumva Ijambo Rye. Ijwi Rye rikomeza ubugingo bwacu. Igihe Dukanzeho Bikavuga maze tukumva arimo Avuga, imitwaro yacu yose ihita iterurwa. Ntidushobora no kwiyumvisha ubutunzi butubikiwe aho hejuru binyuze muri ayo makuba yacu yose.
Oh, Mugeni wa Yesu Kristo, mbega uburyo nishimye kuba Umwe muri Bo hamwe na buri wese muri mwe. Mbega umunezero wuzuye umutima wanjye kubwo kumenya ko yaduhaye Guhishurirwa kw’Ijambo Ryayo. Igihe Atubwiye ko izaba yegeranye kugeza naho yayobya n’intore iyo biba bishoboka, Yaduhaye GUHISHURIRWA K’UKURI.
Ngwino, tujye hamwe mu Mwuka kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ijambo ritunganye: 60-1206 — Igisekuru cy’Itorero ry’I Simuruna.
Mwene Data Joseph Branham