Ubutumwa : 65-0801E – Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi
- 24-0825 Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi
- 23-0205 Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi
- 21-1010 Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi
- 20-0223 Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi
- 18-1104 Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi
- 17-0129 Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi
Bakundwa Bizu,
Aho umubiri uri, ibizu niho biteranira. Ni igihe cy’umugoroba, kandi ubuhanuzi burimo burasohora imbere y’amaso yacu. Imitima irimo iragurumana muri twe mu gihe tumutumira mu matorero yacu, ingo zacu, no mu tuzu tw’utururi twubatse mu byondo hanze aho mu bihuru. Agiye kuvugana natwe kandi aduhishurire Ijambo Rye. Turashonje kandi tunyotewe n’Imana kurushaho.
Yatoranije inzira y’uburyo Ijambo Rye rigomba kutugeraho; binyuze mu muhanuzi Wayo, uwo Yagennye kandi Ikamenya mbere. Yatoranije William Marrion Branham kugira ngo abe umuntu w’iyi saha kugira ngo afate ubwoko Bwe bwatoranijwe bwo kuri iyi saha, TWEBWE, Umugeni We.
Ntawundi muntu uhari washobora gufata uyu mwanya. Dukunda uburyo yigaragaza; za hain’t, tote, carry, fetch, ni Imana irimo ivugana n’amatwi yacu. Imana, ivuga binyuze mu minwa y’umuntu, Irimo ikora neza neza ibyo Yavuze ko Izakora. Ibyo bikemuye ikibazo!
Imana yazamuye ibiganza n’amaso bye mu mayerekwa. Ntacyo yashoboraga kuvuga keretse gusa ibyo yarebaga. Imana yagengaga kuburyo bwuzuye ururimi rwe, intoki, habe na buri rugingo rw’umubiri we rwabaga rwuzuye Imana. Yari umunwa w’Imana wuzuye.
Imana yamenye mbere muri iki gisekuru ko itorero rizivanga. Kubw’ibyo, Yari ifite umuhanuzi Wayo witeguye kubw’iki gisekuru; kugira ngo ahamagarire gusohoka Umugeni ntore Wayo no kumuyobora akoresheje Ijambo Ryayo rihamirijwe.
Muri gahunda Ye ikomeye, Yamenye ko Azacyura umuhanuzi We mu Rugo mbere yo Kuza Kwe, Nibwo buryo Yafashe amajwi Ijwi Rye maze irarihunika, kugira ngo Umugeni ntore We abashe kugira igihe cyose Uku Niko Uwiteka Avuze iruhande rw’intoki ze. Noneho ntabwo bazigera bagira ikibazo. Nta busobanuro bukenewe, ni Ijambo ritunganye ritanduye bashobora kumva igihe cyose.
Yamenye ko hazabaho amajwi menshi n’urujijo rwinshi mu minsi yanyuma.
Mu byumweru bitatu bishize yavuganye natwe kandi atubwira iby’iyi saha turi kubamo. Yatubwiye ibijyanye n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka maze bakayobya intore, niba bishoboka.
Mbega uburyo imana y’iki gihe yahumye imitima y’abo bantu. Mbega uburyo Imana Ubwayo yavuze binyuze mu buhanuzi Bwayo ko ibi bintu byajyaga kubaho muri iki gisekuru cya Lawodokiya. Yatubwiye ko nta kintu gisigaye kitaraba.
Yiyerekanye imbere yacu binyuze mu bintu byahanuwe kuri We ko yagombaga gukora muri iyi minsi. Ibikorwa Bye ubwabyo byaduhamirije ko We ari uko yari ejo hahise, uyu munsi, ndetse n’iteka. Ni Ijwi ry’Imana, rivuga, kandi riba, Mu Mugeni Wayo.
Ese wizera ubu Butumwa ko ari Abaheburayo 13:8? Ese ni Ijambo rizima? Ese ni Umwana w’Umuntu wihishura Ubwe mu mubiri? Noneho ubuhanuzi buraza kubaho kuri iki Cyumweru niba wizeye kandi ukumvira.
Hari ikintu kiri bubeho hose ku isi kitigeze kubaho mbere mu mateka y’isi. Imana iraza kuvugira mu minwa y’umuntu, ivugana n’Umugeni Wayo hose ku isi bose ku isaha imwe. Iraza gutuma turambikanaho ibiganza umwe ku wundi maze dusengerane umwe ku wundi mugihe adusengera twese.
Mwebwe muri hanze ku mirongo ya telephone, niba mwizeye n’imitima yanyu yose, nkuko abakozi b’Imana babarambikaho ibiganza, n’abo babakunda babarambikaho ibiganza, niba mwizeye n’umutima wanyu wose ibyo biraba birangiye, birarangira.
Icyo twaba dukeneye cyose, Imana irakiduha niba gusa twizeye… KANDI TURIZEYE. TURI UMUGENI WE WO KWIZERWA. Biraba. Inkingi y’Umuriro izaba aho tuzaba duteraniye hose kandi ihe buri wese muri twe icyo twaba dukeneye cyose, UKU NIKO UWITEKA AVUZE.
Reka uyu Mucyo Wera uwo turi kubona hano muri iri torero, reka ujye kuri buri wese na buri umwe, kandi reka bakire muri aka kanya. Ducyashye umwanzi, Satani; mu Kugaragara kwa Kristo tubwiye umwanzi, ko yatsinzwe binyuze mu mibabaro Ye kubw’abandi, mu rupfu rw’Umwami Yesu no kunesha ku muzuko ku munsi wa gatatu. Kandi byarahamirijwe, ko Ari hano hagati muri twe kuri uyu mugoroba, ari muzima nyuma y’imyaka igihumbi na maganacyenda. Reka Umwuka w’Imana ihoraho yuzure buri mutima hamwe no kwizera n’imbaraga, n’imbaraga zo gukira ziturutse ku muzuko wa Yesu Kristo, Ari We ugaragajwe ubu n’uyu Mucyo ukomeye uri kuzegunguruka muri iri torero mu Kugaragara Kwe. Mu Izina rya Yesu Kristo, ubiduhe kubw’icyubahiro cy’Imana.
Muri Umugeni We. Nta kintu cyabibambura, NTA NA KIMWE. Satani yaraneshejwe. Washobora kwiyumva nkaho ufite gusa akayiko Ke, icyo nicyo gusa ukeneye, NI IBY’UKURI. NI WE. URI UWE. IJAMBO RYE NTIRISHOBORA KUNESHWA.
Byizere, ubyemere, ubikomeremo, ntibishobora kunanirwa. Ntabwo ufite imbaraga ariko ufite ububasha Bwe. Uvuge ngo, “Ndabyakiriye Mwami, ni ibyanjye, warabimpaye kandi ntabwo nzemerera Satani kubinkuraho.”
Mbega igihe tuza kugira. Nta handi hantu nifuza kuba. Umwuka Wera araba hamwe natwe. Uguhishurirwa kwinshi twahawe. Imitima imenetse iromorwa. Buri wese arakira indwara. Ni gute tudashobora kuvuga ngo, “Ese imitima yacu ntiyarimo igurumana muri twe, kandi n’ubu iragurumana, kubwo kumenya ko turi mu Kugaragara kw’umuzuko wa Yesu Kristo, Icyubahiro kibe Icye no guhimbazwa iteka ryose.”
Mwene Data Joseph Branham.
Turatumira isi kugira ngo yifatanye natwe ku:
Isaha: y’isasita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville
Ubutumwa: 65-0801E – Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Itangiriro: 22: 17-18
Zaburi: 16:10 / Igice cya 22 / 35:11 / 41: 9
Zekariya 11:12 / 13: 7
Yesaya: 9: 6/40: 3-5 / 50:6 /53:7-12
Malaki: 3: 1/ igice cya 4
Yohani 15:26
Luka: 17:30 / 24: 12-35
Abaroma: 8: 5-13
Abaheburayo: 1: 1/13: 8
Ibyahishuwe: 1: 1-3 / Igice cya 10