Ubutumwa : 63-0320 Ikimenyetso cya Gatatu
- 25-0330 Ikimenyetso cya Gatatu
- 23-0806 Ikimenyetso cya Gatatu
- 22-0213 Ikimenyetso cya Gatatu
- 21-0207 Ikimenyetso cya Gatatu
- 19-0414 Ikimenyetso cya Gatatu
- 17-0401 Ikimenyetso cya Gatatu
Mukundwa Eva w’Umwuka
Reka ntangire urwandiko rwanjye uyu munsi hamwe na bombe atomike y’Imana; ntabwo ari imbunda ya .22, ni BOMBE ATOMIKE ku Mugeni wa Yesu Kristo.
Noneho, niba mushaka kubyandika, kubera ko mwe mwese ibyo murabizi; Yesu; Yohana 14:12; na Yoweli; Yoweli 2:38; Pawulo; II Timoteyo 3; Malaki ibice 4, na Yohana Umuhishuzi; Ibyahishuwe 10:17, 1-17. Murabona? Neza neza icyo nicyo cyagombaga kubaho.
Kumenyesha no kuburira: umurongo ukurikiyeho ntabwo ari uwawe niba wizera.
“Tugereka byinshi ku muhanuzi w’Imana,” ntabwo ushobora kuba Umugeni niba wumva gusa umuhanuzi.” “Kuvuza amakasete mu rusengero ni amakosa.” “itara ryamaze gutambuka; ikintu cy’ingenzi uyu munsi ni ukumvira ubukozi.” “Gukandaho bikavuga ni idini kimwe n’ibindi byose.”
ku itorero, icyo ni iki? Ijambo ryambaye umubiri rikaba umuntu hagati mu bantu Bayo indi inshuro (Murabona?),
KABOOM… Noneho mu gukandaho bikavuga, dushobora kumva Ijambo ryambaye umubiri rihindutse umuntu, rivugana natwe umunwa ku gutwi Irimo Iduhishurira Ijambo Ryayo.
Kandi hari ushobora kuvuga ngo NTABWO ARIRYO JWI RY’INGENZI TWASHOBORA KUMVA? Iki gice cy’umurongo nicyawe.
Kandi ntabwo babyizera.
Uko Umwami Arushaho kuduhishurira Ijambo Rye, ndetse n’abo turibo, niko abandi bose barushaho kujya kure y’uko Guhishurirwa.
Reka mvuge ibyo nyakuri, bityo mwe… birinjiramo aho neza. Ndashaka ko tubyakira; Icyo nicyo kibazo kuri mwe uyu munsi. Murabona? Ntabwo muzi Ijambo.
Imana yasize abantu kugira ngo babwirize Ubu Butumwa, ariko hariho Ikidakuka kimwe: Ijambo. Igihe wumvise umubwiriza, cyangwa undi wese avuga, ugomba kugira kwizera ukizera ko icyo gihura NEZA NEZA n’icyo umuhanuzi w’Imana yamaze kuvuga. Amagambo yabo, guhishurirwa kwabo, ubusobanuro bwabo bwashobora kwibeshya; Ijwi ry’Imana ku makasete NTIRISHOBORA KWIBESHYA.
Tuvuge ku Mana iri mu buryo buciye bugufi kubwo gukandaho bikavuga… Yongera kubivuga INDI NSHURO.
Bamuciye iruhande, Ijambo rizima rigaragajwe mu mubiri binyuze mu Ijambo ryasezeranijwe. Ijambo ryasezeranye gukora ibi bintu. Isezerano ryaratanzwe, kandi bizaba bimeze nka gutya mu minsi ya nyuma.
Mwumve Inkuba Yayo. Inkuba ni Ijwi ry’Imana. William Marrion Branham ni Ijwi ry’Imana kuri iki gisekuru.
Uwo… Umugeni ntabwo yigeze agira ububyutse. Murabona? Ntabwo higeze haba ububyutse aho, nta kugaragara kw’Imana guhagurutsa Umugeni kwari kwaba. Murabona? Turagutegereje. Bizasaba izo nkuba zirindwi zitazwi aho inyumva kugira ngo zongere kumubyutsa. Izazohereza. Yarabisezeranye. Noneho, ubu, mwitegereze.
Washobora kubigoreka ubishatse, ariko Inkuba Zirindwi zizaha Umugeni gushagurutswa no Guhishurirwa no kwizera kw’izamurwa, ariko kuzanwa n’Umwuka Wera uvuga unyuriye mu muhanuzi w’Imana. Birimo birabaho MURI UYU MWANYA ahantu hose ku isi. Imana yateye Umugeni Wayo gushagurutswa n’Ijambo Ryayo.
Atari ibyo gusa, ahubwo Yamaze kubwira umwanzi wacu icyo gukora.
Mwirinde ntimubakoreho, bazi aho bagiye. Kubera ko basizwe amavuta Yanjye, kandi kubwo kuba abasizwe amavuta Yanjye, basinze umunezero, kubera ko bazi Ijambo Ryanjye ry’isezerano, ‘Dore nzongera mbazure.’ Ntukagire icyo ubatwara! Ntukagerageze kubanduza,
Yabwiye umwanzi wacu kutadukozaho ibiganza bye byanduye. Ariko twaba tugishobora kurwara? Yego. Ese twaba tugihura n’ibibazo? Yego. Ariko yatubwiye icyo tugomba gukora.
Birimbitse. Ubisomane ubwitonzi kandi wongere ubisuremo ndetse wongere
Mbere y’ijambo haba hari igitekerezo, kandi igitekerezo kigomba kuremwa. Niko biri. Uko niko ibitekerezo by’Imana byahindutse ibiremwa igihe byavuzwe n’Ijambo. Aho ni cya gihe Ibikugaragarariza nk’igitekerezo, ibitekerezo Byayo, maze ukabihishurirwa, noneho biba bikiri ibitekerezo kugeza ubwo ubivuze
Ibitekerezo Byayo bihunduka ibiremwa igihe bivuzwe.Noneho, ibitekerezo Byayo twarabyeretswe kandi turabihishurirwa nk’Ijambo. Noneho Rikomeza kuba ari igitekerezo hamwe kugeza igihe Turivuze. NONEHO TURARIVUGA. KANDI TURARYIZERA.
Ndi Urubyaro rwa Cyami rw’Abraham. Ndi Umugeni wa Kristo. Naratoranijwe kandi ngenerwa kuba Umugeni Wayo mbere y’imfatiro z’isi, kandi nta kintu cyabihindura. Buri sezerano riri muri Bibiliya ni iryanjye. Yo ni Uwiteka Imana Niyo inkiza indwara zanjye zose. Icyo nkeneye cyose ni icyanjye, Niko Imana ivuga.
Imana mu guca bugufi: Kwizera kuzanwa no kumva, kumva Ijambo. Ijambo riza ku muhanuzi.
Buri wese ashaka gukoresha “IMIRONGO” kugira ngo yerekane ibitekerezo bye, imyumvire ye, ubutumwa bwe. Kandi bafite ukuri, kandi nanjye ni uko, ninayo mpamvu ibyo mbaha byose ari imirongo yo kubabwira ngo: Mugumane n’Amakasete. Mwumve iryo Jwi. Iryo Jwi ni Ijwi ry’Imana. Mugomba kwizera buri Jambo riri ku makasete, atari icyo ubonetse wese avuze. Iryo Jwi NIRYO JWI RY’INGENZI MUGOMBA KUMVA.
Abandi bakoresha imirongo kugira ngo babazane mu bukozi bwabo, mu munsengero zabo, mu busobanuro bwabo, mu guhishurirwa kwabo. “Mugumane na pasteri wanyu.” (Rero, ibyo nanjye ndabikunda, kubera ko dufite, abapasteri batandukanye) “Ntabwo ari we kabuye konyine kari ku nkome y’amazi.” “NTabwo yigeze avuga ko dukwiriye gucuranga amakasete mu rusengero.”
Ntimukigere mushyira ubusobanuro bw’umuntu ku giti cye kuri Ryo. Arashaka ibitunganye, bitavangiye, habe n’utwo dukino duto dusa n’ubuhehesi. Ntabwo nakwifuza ko umugore wanjye agirana igisa n’ubuhehesi n’undi mugabo. Kandi igihe utangiye kujya gutega amatwi ubwoko bwose bw’imitekereze hanze y’iri Jambo, uba urimo gukorana ubuhehesi na Satani. Amena. Ese ibyo ntibirimo kubatera kumva mwinjiye mu mwuka? Imana ishaka ko muguma mutavangiwe. Mugumane n’iryo Jambo. Mugumane na Ryo. Niko biri.
Ariko njye n’inzu yanjye, tuzajya dukandaho bivuge kandi dukurikire Ijambo ry’Imana ryambaye umubiri rivuga binyuriye mu ntumwa marayika Wayo wa karindwi. Ntabwo tuzigera twongera ubusobanuro bwacu bwite kuri Ryo; ntabwo tuzigera duheheta cyangwa ngo twumvire ukundi gutekereza. Twe TUZAGUMANA N’IJAMBO NKUKO RYAVUZWE KU MAKASETE. Ni Imana mu guca bugufi.
Mbega ibihe byiza turaza kugira kuri iki Cyumweru saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva: Ikimenyetso cya Gatatu 63-0320. Ndashaka kubatumira kugira ngo mwiyunge natwe tuzengurutse Ijambo ry’uyu munsi.
Mwene Data Joseph Branham
Reka mfate uyu mwanya kugira ngo mbisobanure neza indi nshuro. Ntabwo ndwanya ubukozi butanu. Nizera mu bukozi butanu. Ntabwo nibwira ko ari bibi kumva umubwiriza. Nizera ko mukwiriye kumva pasteri wanyu aho Imana yabashyize. Ingingo yanjye ni iyi, nizera ko Imana yohereje umuhanuzi muri iyi minsi yacu. Imana ihishurira Ijambo Ryayo umuhanuzi Wayo. Nshobora gukora ikosa, pasteri wawe ashobora gukosa, ariko TUGOMBA kwemera (Niba tuvuga ko twizera UBU BUTUMWA ko ari ukuri kandi Mwene Data Branham akaba ari umuhanuzi w’Imana) ko ikivuzwe ku makasete ari Uku Niko Uwiteka Avuze. Niba ibyo utabyizera, aho uba utizera Ubutumwa. Rero, nizera ko ARIRYO JWI RYONYINE RY’INGENZI TUGOMBA KUMVA. Ntabwo ari njye mugomba kumva, nta nubwo ari undi wundi mukwiriye kumva, ariko MUGOMBA KUMVA IJWI RIRI KU MAKASETE.
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Matayo 25:3-4
Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe.
Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge.
Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta,
Yohani 1:1
Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.
Yohani 1:14
Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.
Yohani 14:12
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.
Yohani 17:17
Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.
Ibyakozwe igice cya 2
Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.
Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.
Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo.
Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.
Muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru.
Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n’uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw’iwabo.
Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya?
None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire?
Kandi turi Abapariti n’Abamedi n’Abanyelamu, n’abatuye i Mezopotamiya n’i Yudaya, n’i Kapadokiya n’i Ponto no muri Asiya,
n’i Furugiya n’i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy’i Libiya gihereranye n’i Kurene, n’Abaroma b’abashyitsi n’Abayuda n’abakomeza idini yabo,
kandi n’Abakirete n’Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi z’iwacu.”
Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki?”
Abandi barabanegura bati “Basinze ihira.”
Ariko Petero ahagararana n’abo cumi n’umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b’i Yudaya n’abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye.
Aba ntibasinze nk’uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi,
ahubwo ibyo mureba ibi byavuzwe n’umuhanuzi Yoweli ngo
Imana iravuze iti: Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose, Kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, N’abasore banyu bazerekwa, N’abakambwe babarimo bazarota.
Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye muri iyo minsi, Nzabasukira ku Mwuka wanjye bazahanura.
Nzashyira amahano mu ijuru hejuru, Nshyire n’ibimenyetso mu isi hasi, Amaraso n’umuriro no gucumba k’umwotsi.
Izuba rizahinduka umwijima, N’ukwezi guhinduke amaraso, Uwo munsi mukuru kandi utangaje w’Uwiteka utaraza.
Kandi umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka azakizwa.’
Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w’i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n’ibitangaza n’ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk’uko mubizi ubwanyu,
Ibyakozwe n’Intumwa
uwo muntu amaze gutangwa nk’uko Imana yabigambiriye, ibimenye bitari byaba, mwamubambishije amaboko y’abagome muramwica.
Ibyakozwe n’Intumwa
Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n’urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.
Ibyakozwe n’Intumwa
Kuko Dawidi yavuze iby’uwo ati Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose, Kuko ari iburyo bwanjye ngo ntanyeganyezwa.
Ibyakozwe n’Intumwa
Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ururimi rwanjye rukishima, Kandi n’umubiri wanjye uzaruhuka wiringiye ibizaba.
Ibyakozwe n’Intumwa
Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, Cyangwa ngo uhane Uwera wawe abone kubora.
Ibyakozwe n’Intumwa
Wamenyesheje inzira y’ubugingo, Uzanyuzuza umunezero kuko ndi imbere yawe.’
Ibyakozwe n’Intumwa
Bagabo bene Data, nta kimbuza kubabwira nshize amanga ibya sogokuruza mukuru Dawidi, yuko yapfuye agahambwa ndetse n’igituro cye kiracyari iwacu n’ubu.
Nuko rero, kuko yari umuhanuzi akamenya ko Imana yamurahiye indahiro, yuko izamuha umwe mu buzukuruza be ngo abe ari we usubira ku ngoma ye,
yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atarekewe ikuzimu, kandi ngo n’umubiri we nturakabora.
Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo.
Nuko amaze kuzamurwa n’ukuboko kw’iburyo kw’Imana, no guhabwa na Se ibyo yasezeranije ari byo Mwuka Wera, none asutse icyo mureba kandi mwumva.
Kuko atari Dawidi wazamutse mu ijuru, ahubwo ubwe yaravuze ati Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye,
Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’
Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.
Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?”
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,
kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu n’abari kure bose, abazahamagarwa n’Umwami Imana yacu.”
Nuko akomeza kubahamiriza n’andi magambo menshi, arabahugura ati “Mwikize ab’iki gihe biyobagiza.”
Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk’ibihumbi bitatu.
Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.
Abantu bose bagira ubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi.
Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose,
ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk’uko umuntu akennye.
Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama
bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.
2Timoteyo 3:16
Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka
Abaheburayo 4:12
Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.
Abaheburayo 13:8
Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.
Yohana 5:7
Hari ibihamya bitatu mu ijuru, Data, Ijambo, n’Umwuka kandi ibi bitatu ni Umwe.
Abalewi 8:12
Asuka ku mutwe wa Aroni ayo mavuta yo gusīga, amusīgira kumweza.
Yeremiya 32
Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka mu mwaka wa cumi wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, wari umwaka wa cumi n’umunani wa Nebukadinezari.
Nuko icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babuloni ni bwo zagose i Yerusalemu, kandi umuhanuzi Yeremiya yari akingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe iri mu rugo rw’umwami w’u Buyuda,
kuko Sedekiya umwami w’u Buyuda yari yamufunze. Umwami yaramubajije ati “Ni iki gituma uhanura utyo uti Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni kandi azawigarurira,na we Sedekiya umwami w’Abayuda ntazava mu maboko y’Abakaludaya ahubwo azagabizwa umwami w’i Babuloni, bazavugana bahanganye barebana mu maso,kandi azajyana Sedekiya i Babuloni, ni ho azaguma kugeza ubwo nzamugenderera. Ni ko Uwiteka avuga, nubwo murwanya Abakaludaya, ntimuzahirwa?'”Yeremiya aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho ritiDore Hanamēli mwene Shalumu so wanyu azagusanga ati: Tugure umurima wanjye uri mu Anatoti, kuko ari wowe ufite ubutware bwo kuwugura.’Bukeye Hanamēli mwene data wacu ansanga mu gikari cy’inzu y’imbohe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri arambwira ati Ndakwinginga, ugure umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ubasha kuwuzungura kandi ubutware bwo kuwugura ari wowe ubufite, uwigurire.’Nuko menya ko rya jambo ryavuye ku Uwiteka.Maze ngura wa murima uri muri Anatoti na Hanamēli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi n’indwi z’ifeza.
Maze nandika urwandiko rw’isezerano ndushyiraho icyitegererezo cyanjye cy’ubushishi, ntora abagabo mugerera ifeza ku minzani.
Njyana urwandiko rw’ubuguzi, rwari rwashyizweho icyitegererezo cy’ubushishi uko amategeko n’imigenzo biri, n’urundi rudafatanishijwe ubushishi.
Maze urwandiko ruhamya ko nguze nduha Baruki mwene Neriya mwene Mahaseya, imbere ya Hanamēli mwene data wacu n’imbere y’abagabo banditse urwandiko rw’ubuguzi, kandi n’imbere y’Abayuda bose bari bicaye mu gikari cy’inzu y’imbohe.Maze ntegekera Baruki imbere yabo nti
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Enda izi nzandiko z’ubuguzi, urwashyizweho ikimenyetso cy’ubushishi n’urutagishyizweho, uzishyire mu kibindi cy’ibumba kugira ngo zihamare iminsi myinshi.’
Kuko uku ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti Amazu n’imirima n’inzabibu byo muri iki gihugu bizongera bigurwe.’
Nuko maze guha Baruki mwene Neriya urwandiko rw’ubuguzi, nasabye Uwiteka mvuga ntiYewe Mwami Uwiteka, dore ni wowe waremesheje ijuru n’isi ububasha bwawe bukomeye n’ukuboko kwawe kurambuye, nta kintu na kimwe kikunanira. Ugirira imbabazi abantu ibihumbi kandi uhanira abana ibyaha bya ba se hanyuma yabo, uri Imana nkuru ikomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina ryawe.
Ushobora inama kandi no mu mirimo uyikomeyemo, amaso yawe areba inzira z’abantu zose, ugaha umuntu wese ibihwanye n’imigenzereze ye n’ibihwanye n’imbuto z’imirimo ye.
Ni wowe washyize ibimenyetso n’ibitangaza mu gihugu cya Egiputa, mu Bisirayeli no mu bandi na n’ubu ukibikora, kandi wihesheje izina nk’uko biri n’uyu munsi.
Ni wowe wakuje ubwoko bwawe Isirayeli mu gihugu cya Egiputa ibimenyetso n’ibitangaza, n’ukuboko gukomeye n’ukuboko kurambuye n’ibiteye ubwoba bishishana
maze ubaha iki gihugu, icyo warahiye ba sekuruza ko uzakibaha, igihugu cy’amata n’ubuki.
Bakijyamo baragihindūra ariko ntibarakumvira ijwi ryawe, habe no kugendera mu mategeko yawe, mu byo wabategetse byose nta cyo bakoze, ni cyo cyatumye ubateza ibyo byago byose.
Dore ibirundo byo kuririraho, umenye ko bazanywe no guhindūra umurwa kandi umurwa ugabijwe Abakaludaya bawuteye, kuko hatejwe inkota n’inzara n’icyorezo, kandi ibyo wavuze birasohoye dore nawe urabiruzi.
Kandi warambwiye Mwami Uwiteka uti: Igurire uwo murima ifeza kandi witorere abagabo, kandi umurwa utanzwe mu maboko y’Abakaludaya.'”
Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
Dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?
Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati Dore ngiye gutanga uyu murwa mu maboko y’Abakaludaya, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni kandi azawuhindūra,
kandi Abakaludaya barwanye uyu murwa. Bazaza bawutwike bawutwikane n’amazu, ayo bajyaga bosererezaho Bāli imibavu, bagasukira izindi mana amaturo y’ibinyobwa kugira ngo bandakaze.’
Kuko Abisirayeli n’Abayuda bakoreye ibibi gusa imbere yanjye uhereye mu buto bwabo, Abisirayeli bahora banyendereza bakandakaza ku bw’imirimo y’amaboko yabo. Ni ko Uwiteka avuga.
Erega uyu murwa wambereye agateramujinya n’uburakari, uhereye umunsi bawubatse ukageza na bugingo n’ubu kugira ngo nywukure imbere yanjye,
mpoye Abisirayeli n’Abayuda ibyaha byose bakoreye kundakaza, bo n’abami babo n’ibikomangoma byabo, n’abatambyi babo n’abahanuzi babo, n’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu.
Kandi aho kumpangaho amaso banteye umugongo, nubwo nabigishaga nkazinduka kare nkabigisha ntibarakumvira, kugira ngo bemere kwigishwa.
Ahubwo bahagaritse ibizira byabo mu nzu yitirirwa izina ryanjye, kugira ngo bayanduze.
Kandi bubatse ingoro za Bāli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugira ngo banyurize Moleki abahungu babo n’abakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuza Yuda.
Ni cyo gituma noneho Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby’uyu murwa, uwo muvuga ngo ushyirishijwe mu maboko y’umwami w’i Babuloni inkota n’inzara n’icyorezo iti
Dore ngiye kubakoraniriza hamwe mbakuye mu bihugu byose aho nari nabatatanirije, mbitewe n’uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ndetse n’umujinya ukaze, kandi nzabagarura ino mpabatuze amahoro.
Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo,
nzabaha imitima ihuje n’inzira imwe babone kunyubaha iteka ryose, kugira ngo bibabere ibyiza bo n’abana babo bazabakurikira.
Kandi nzasezerana na bo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubaha mu mitima yabo kugira ngo batanyimūra.
Ni ukuri nzanezezwa no kubagirira neza, rwose nzabatera bamere muri iki gihugu, mbishyizeho umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nk’uko nateje ubu bwoko ibyo byago bikomeye byose, ni ko nzabasohoreza ibyiza nabasezeraniye byose.
Maze imirima izagurwa muri iki gihugu, icyo muhinyura ngo Ni amatongo, nta muntu ukikibamo, haba n’amatungo, kigabijwe Abakaludaya.’
Yoeli 2:28
Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.
Zekariya 4:12
Nongera kumubaza ubwa kabiri nti “Ariya mashami y’imyelayo abiri, ari impande zombi z’imibirikira y’izahabu uko ari ibiri, akīkamuramo amavuta asa n’izahabu asobanurwa ate?”