25-0914 Ese Ubuzima Bwawe Buhamanya N’Ubutumwa Bwiza?

Ubutumwa : 63-0630E Ese Ubuzima Bwawe Buhamanya N’Ubutumwa Bwiza?

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bene Data na Bashiki Bacu,

Nkunda Umwami, Ijambo ry’Imana, ubu Butumwa, Ijwi Ryayo, umuhanuzi Wayo, Umugeni Wayo, kuruta ubuzima ubwabwo. Ibyo byose NI KIMWE KURI NJYE. Ntabwo nshaka kuba nagira n’akanyuguti na kamwe ntatira, niyo kaba gato, cyangwa IJAMBO RIMWE Imana yanditse mu Ijambo Ryayo cyangwa yavuze binyuze mu muhanuzi Wayo. Kuri njye, byose ni Uku Niko Uwiteka avuze

Imana yarabitekereje, hanyuma ibibwira abahanuzi Bayo, Nuko barabyandika. Nuko yohereza marayika Wayo ukomeye, William Marrion Branham, ku isi muri iyi minsi kugira ngo abashe kwihishura Ubwe mu mubiri indi nshuro, nkuko Yabikoze hamwe n’Abrahamu. Hanyuma Ivugira mu muhanuzi Wayo ko ari Ijwi ry’Imana ku isi, kugira ngo ahishure kandi asobanure ubwiru bwose bwari bwarahishwe guhera ku mfatiro z’isi kugera ku Mugeni Wayo wamenywe mbere.

Ubu, Umugeni Wayo, MWEBWE, murimo guhinduka Ijambo ryambaye umubiri; Umwe hamwe na We, Umugeni Jambo Wayo ugaruwe mu buryo bwuzuye.

Nzi neza ko hari abanyumva nabi mu byo mvuga cyangwa nandika. Nshaka kuvuga mu buryo buciye bugufi nkuko umuhanuzi yavuze, ntabwo nize amashuri kandi ntabwo nzi kwandika no kuvuga mu buryo butunganye ibyo numva mu mutima wanjye. Nemera ko bisa nkaho nandika n’umwaga rimwe na rimwe. Igihe mbikoze, ntabwo aba ari ikinyabupfura gike, cyangwa ngo bibe ari ikirere kibi cyangwa ngo mbe hari uwo nshaka gucira urubanza, ahubwo ni ibihabanye nabyo. Mbikora bitewe n’urukundo rw’Ijambo ry’Imana mu mutima wanjye.

Ndashaka ko buri wese yemera kandi akizera Ubutumwa Imana yohereje kugira ngo isohore Umugeni wayo. Ntabwo nigeze na rimwe numva mu mutima wanjye cyangwa ngo ntekereze ko ababwiriza badakwiriye kongera kubwiriza ukundi; byaba bihabanye n’Ijambo ry’Imana. Mfite gusa ishyaka kubw’Ijwi ry’Imana riri ku makasete. Nizera ko ariryo Jwi ry’ingenzi UBUKOZI BWOSE bukwiriye gushyira IMBERE y’abantu. Ibi ntabwo bisobanura ko badashobora kubwiriza, ndashaka kubakangurira gucuranga amakasete mu nsengero zabo igihe abantu bateraniye munsi y’uko gusigwa.

Yego, nkunda cyane kubona isi yose irimo yumva Ubutumwa bumwe ku isaha imwe ku isi yose. Atari ukubera ko “NJYE” nabivuze ntyo, cyangwa kubera ko “NJYE” nahisemo ikasete yo kumva, ahubwo niyumvamo nyakuri ko Umugeni agomba kubona uburyo Imana yagennye inzira ibi bigomba kubaho muri iyi minsi yacu.

Uyu munsi iyo tujya kugira amajwi ya Yesu yafashwe arimo kuvuga ku makasete, bikaba Atari inyandiko za Matayo, Mariko, Luka cyangwa Yohana z’ibyo Yesu yavuze (kuko bose bafitemo akantu k’itandukaniro gato iyo babivuga), ariko mwajyaga kwiyumvira n’amatwi yanyu, Ijwi rya Yesu, Uko ateye, za hain’t, totes, na fetches Ze, ese umupasteri uyu munsi yajyaga kubwira itorero rye ati, “ntabwo turibucurange kasete za Yesu mu rusengero rwacu. Narahamagawe kandi nasigiwe kubwiriza, no kubisoma. Muzabyumve ari uko mugeze mu rugo.” Ese abantu bajyaga kubyihanganira? Biteye agahinda kubivuga gutyo, ariko nibyo neza neza barimo gukora uyu munsi. NTA TANDUKANIRO RIHARI, uburyo bwose bagerageza kubisigiriza.

Kubwanjye, Mwene Data Branham yaduhaye urugero. Yakundaga iyo insengero zose, ingo, cyangwa aho baba bari hose, babaga bari ku mirongo y’itumanaho kugira ngo babashe kumva Ubutumwa bose kugihe kimwe. Yarabizi ko bashobora, kandi babikora, gushaka amakasete no kuyumva nyuma, ariko yashakaga ko baba umwe maze bakumva Ubutumwa bose ku isaha imwe… KURI NJYE NI IMANA YARIMO YEREKA UMUGENI IBIGOMBA KUBAHO MU MINSI YACU N’ICYO GUKORA.

Buri mubwiriza w’ukuri wizera Ubutumwa azemera ko nta kintu cyaruta kwicara munsi yo gusigwa uri kumva Ijwi ry’Imana, ariryo ryafashwe amajwi kandi rigashyirwa ku makasete. Umugeni azabyizera, kandi agire Guhishurirwa, ko ubu Butumwa ariryo Jambo ry’Imana kubw’uyu munsi. Nashobora guca urubanza binyuze mu Ijambo gusa, ariko umuntu wese utazavuga ko ubu Butumwa aribwo Kidakuka cye nta Guhishurirwa afite kw’Ijambo ry’uyu munsi, none, ni gute abo baba Umugeni We?

Ntabwo ari ugusubiramo amagambo, kubwiriza cyangwa kwigisha, ahubwo kumva amakasete niho HANTU HONYINE Umugeni ashobora kuvuga ngo nizera buri Jambo. Ubu Butumwa ni Uku Niko Uwiteka Avuze. Icyo mbwiriza cyangwa nigisha ntabwo ari Uku Niko Uwiteka Avuze, ahubwo icyo Ijwi ry’imana rivuze ku makasete NI ICYO… ni Ijwi RYONYINE rihamirijwe binyuze mu Nkingi y’Umuriro.

Ndabizi ko hari bene data na bashiki bacu bavuga, kandi bakumva ko, “niba utumva Ubutumwa bwa Branham Tabernacle itangaza, ngo usome inzandiko z’Ibizu Biteranye, kandi ngo mwumve mu ngo zanyu ku isaha imwe ko utari Umugeni” cyangwa “ko ari kosa kujya ku rusengero, ko mugomba kuguma mu ngo zanyu.” IBYO BIRAPFUYE. SINIGEZE NARIMWE mbitekereza, ngo mbivuge, cyangwa ngo mbyizere. Ibyo byateye gutandukana kwinshi, kwiyumva nabi, ndetse kudasabana k’Umugeni kandi umwanzi arabikoresha kugira ngo atandukanye abantu.

Sinigeze nshaka gutandukanya Umugeni, Ndashaka kunga Umugeni nkuko Ijambo rivuga TUGOMBA KWIYUNGA NK’UMUNTU UMWE. Ntabwo dukwiriye guhangana umwe ku wundi, ariko nta kindi gihari cyatwunga kitari Ijwi ry’Imana riri ku makasete

Ntabwo twagakwiye kuba tujya impaka no kubwira abantu icyo BAKWIRIYE GUKORA cyangwa ko batari Umugeni, mwe gusa mukora nkuko UMWAMI ABAYOBOYE GUKORA. Baracyari bene Data na bashiki bacu. Dukeneye gukundana no kubahana umwe kuwundi.

Mu by’ukuri, ntimugatongane. Murabona? Ikirere kibi kibyara ikirere kibi. Ikintu cya mbere, murabizi, muteza Umwuka Wera agahinda kandi mukamujyana kure yanyu, kandi mugakomeza gutongana. Icyo gihe Umwuka Wera arigurukira. Ni ukuri. Ikirere kibi kibyara ikirere kibi.

Hamwe n’icyo umuhanuzi avuze hano, ntabwo nshaka kubabaza Umwuka Wera. Ntabwo nshaka na rimwe kujya impaka. Dushobora kungurana inama hamwe mu rukundo, ariko atari uguhangana. Niba naravuze ikintu cyaba cyaragize uwo gikomeretsa mu byo nanditse cyangwa navuze, ndabinginze mu mbabarire, iyo ntabwo yariyo ntego yanjye.

Nkuko nabivuze mbere, niyumvamo umuhamagaro mu buzima bwanjye uvuye ku Mwami wo kwerekeza abantu ku Ijwi ry’Imana kubw’uyu munsi. Abandi bakozi bafite ukundi guhamagarwa ndetse ahari no kuba babona ibintu mu buryo butandukanye, Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, barimo barakora icyo BO biyumvamo ko bayobowe n’Umwuka w’Imana gukora. Ubukozi Bwanjye ni ukubwira Umugeni gusa ngo “KANDAHO BIVUGE”n’uko “Ijwi ry’Imana riri ku makasete ariryo Jwi ry’ingenzi mushobora kumva.” “Nizera ko ubukozi bukwiriye gucuranga Ijwi ry’Imana riri ku makasete mu nsengero zabo.”

Inzandiko nandika buri cyumweru zireba igice cy’Umugeni cyiyumvamo ko bo ari igice cya Branham Tabernacle. Ndabizi ko abandi benshi babisoma, ariko ni inshingano zanjye gukora uko niyumva nyobowe gukora kubw’urusengero rwacu. Buri rusengero rurigenga; bagomba gukora uko biyumvamo ko bayobowe gukora, ibyo ni Ijambo 100%. Ntabwo mbarwanya, n’ubwo tutemeranya. Kuko njye na Branham Tabernacle, dushaka kumva gusa Ijwi ry’Imana riri ku makasete. Ndatumira isi kugira ngo biyunge natwe buri cyumweru. Ndabakangurira niba badashobora kwiyunga natwe, ko bafata kasete, kasete iyo ariyo yose, maze bagakandaho bikavuga. Bazagira gusigwa kuruta uko byigeze biba mbere. Kubindi, ndatumira kuri iki cyumweru kwiyunga natwe Kucyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twiyunga hamwe ngo twumve, 63-0630E Ese Ubuzima Bwawe Buhamanya N’Ubutumwa Bwiza?

Mwene Data Joseph Branham