25-0622 Ibikorwa Ni Ukwizera Kugaragajwe

Ubutumwa : 65-1126 Ibikorwa Ni Ukwizera Kugaragajwe

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Jambo Ryambaye Umubiri,

Halleluya! Ubutaka bw’Umutima wacu bwamaze gutegurwa no kumva Ijambo kandi twararihishuriwe, TURI Umugeni w’Imbaraga za Kristo; uw’igiciro, utunganye, umwana w’Imana utagira icyaha, uhagararanye n’Ijambo ritunganye ritagira agatotsi, wogejwe n’Amazi y’Amaraso Ye Ubwe.

Twahindutse Ijambo ryambaye umubiri, bityo kugira ngo Yesu abone uko atujyana, abo Yagennye mbere y’uko imfatiro z”isi zishyirwaho, atujyanye mu gituza cya Data.

Isi ishobora kubona kugaragazwa ko Kwizera kwacu binyuze mu buryo dukora, ndetse bigaragaza ko dufite Guhishurirwa k’ukuri kw’Imana kw’Ijambo Ryayo rihamirijwe, kandi nta bwoba dufite. Ntabwo twitaye kubyo isi yose irimo ivuga cyangwa yizera… Ntabwoba dufite. Gukandaho Bikavuga ni inzira yahawe Umugeni wa Yesu Kristo.

Hari benshi bavuga ko bizera ubu Butumwa bw’Igihe cya nyuma, bakizera ko Imana yohereje Umuhanuzi, bizera ko William Marrion Branham yariwe marayika wa karindwi intumwa, bizera ko yavuze Uku Niko Uwiteka Avuze, ariko bo NTABWO BIZERA ko iryo Jwi ari ryo jwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva. Ntibizera ko yavuze Amagambo adashidikanywaho. Ntibizera mu kuvuza ayo makasete mu nsengero zabo.

Ese ibyo bivuze iki? BISOBANUYE KO BITIGEZE BIBAHISHURIRWA!

Ni uguhishurirwa. Yabahishuriye ibyo kubw’Ubuntu bwayo. Ntabwo ari ikintu mwakoze. Ntimwageze ku kwizera kubw’imbaraga zanyu bwite. Igihe mugize kwizera, muba muguhawe kubw’ubuntu bw’Imana. Kandi Imana irakubahishurira, kubw’ibyo kwizera ni uguhishurirwa. Kandi Itorero ryose ry’Imana ryubatse ku guhishurirwa.

Kubwo KWIZERA twahishuriwe ko ubu Butumwa ari Ijwi ry’Imana ryashyizwe ku makasete rigafatwa amajwi, maze rigahunikwa, kugira ngo rigaburire Umugeni wa Kristo kandi rimutunganye.

Ni UKWIZERA k’umwimerere, kutavangiye mu cyo Imana yavuze ko ari Ukuri. Kandi kwashinze imizi mu mitima yacu n’ubugingo kandi nta kintu gihari gishobora kukunyeganyeza. Kuzagumamo kugeza igihe umuhanuzi Wayo azatwereka Umwami wacu.

Ntitwabyishoboza ubwacu. Yaduteguriye kwakira no kwizera Ibyo mbere y’uko imfatiro z’isi zishyirwaho. Yaribizi ko tuzakira Ijwi Ryayo muri iki gisekuru. Yatumenye mbere kandi itugenerera kubyakira.

Rero, imirimo y’Umwuka wera akora uyu munsi kubw’aya mayerekwa adahusha na rimwe, kubw’aya Masezerano atabura gusohora na rimwe, ibimenyetso byose by’intumwa byasezeranijwe muri Bibiliya, bya Malaki 4 n’, oh, Ibyahishuwe 10:7, ibyo byose birimo gusohora, kandi byagaragajwe n’ubuhanga, n’ubundi buryo bwose. Kandi niba narababwiye ukuri, birahamya ko nababwiye Ukuri. Ntahinduka nk’uko Yari ejo, niko Ari uyu munsi, kandi niko Azahora iteka ryose, kandi ukwigaragaza k’Umwuka We kurimo kuzamura umugeni. Uku kwizera (uguhishurirwa) nikumanuke mu mutima wanyu, ko “Iyi ariyo saha.”

Iyi niyo saha. Ubu nibwo Butumwa. Iryo niryo Jwi ry’Imana rihamagara Umugeni wa Yesu Kristo. Oh Torero, reka Umwami ategure imitima yanyu nk’ubutaka buteguwe neza kugira ngo mugire Kwizera no guhishurirwa ko kumva iri Jwi, riri ku makasete, ari cyo gitunganya kandi kigahuriza hamwe Umugeni wa Yesu Kristo.
Nongeye indi nshuro kubatumira kugira ngo mwiyunge natwe Kucyumweru I saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu kuzamura KWIZERA kwanyu mu bice byo hejuru, kugira ngo mwicare hamwe natwe mu hantu ho mu ijuru mu gihe twumva Ijwi ry’Imana ridutegurira kuza Kwe kwegereje.

Mwene Data Joseph Branham

Ndabasaba ngo mutwibuke mu masengesho yanyu mu cyumweru gitaha mu gihe dutangira ibihe by’ingando bya Still Waters Camp

Ubutumwa: Ibikorwa Ni Ukwizera Kugaragajwe 65-1126

Ibyanditswe byo gusoma:

Itangiriro 15:5-6
Aramusohokana aramubwira ati “Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Ati “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”
Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.

Itangiriro 22:1-12
Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”
Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”
Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye.
Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure.
Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigarane hano indogobe, jye n’uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.”
Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n’umuriro n’umushyo, bombi barajyana.
Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.” Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.” Aramubaza ati “Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?”
Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana. Aburahamu agiye gutamba Isaka, Imana iramubuza
Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi.
Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we.
Marayika w’Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”
Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”

Ibyakozwe 2:17
Imana iravuze iti: Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose, Kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, N’abasore banyu bazerekwa, N’abakambwe babarimo bazarota.

Abaroma 4:1-8
Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri?
Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n’imirimo aba afite icyo yirata, ariko si imbere y’Imana.
Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”?
Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu.
Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka,
nk’uko Dawidi na we yeruye amahirwe y’umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n’imirimo ati
Hahirwa abababarirwa ibicumuro byabo, Kandi ibyaha byabo bigatwikirwa.
Hahirwa umuntu Uwiteka atazabaraho icyaha.

Abaroma 8:28-34
Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,
kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi.
Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.
None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?
Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?
Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza?
Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira?

Abefeso 1:1-5
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,
ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,
nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.
Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,

Yakobo 2:21-23
Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro?
Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye.
Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka”, yitwa incuti y’Imana.

Yohani 1:26
Yohana arabasubiza ati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya,

Yohani 6:44-46
Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka.
Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘Bose bazigishwa n’Imana.’Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi.
Si ukugira ngo hari umuntu wabonye Data, keretse uwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data.