25-0615 Ubumwe Butagaragara bw’Umugeni Wa Kristo

Ubutumwa : Ubumwe Butagaragara bw’Umugeni Wa Kristo 65-1125

Complete

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugore w’Imana Watoranijwe,

Nta buryo buhari bwabihakana, Uri akaremangingo k’Umwuka k’Imana, ukugaragazwa kw’ibigize ibitekerezo Byayo, kandi twari muri We mbere y’imfatiro z’isi.

Nta handi twashobora kujya, turi kimwe neza n’iyo mbuto yaguye mu butaka. Turi Yesu umwe, mu ishusho y’Umugeni, hamwe n’imbaraga zimwe, Itorero rimwe, Ijambo rizima rimwe kandi rituye muri twe ririmo ryiyegeranya ngo rihure n’umutwe, RYITEGUYE IZAMURWA.

Yatubwiye ko twatandukanye n’ubumwe bwacu bwa mbere, kubw’urupfu rw’umwuka, kandi twavutse ubwakabiri, cyangwa twongeye gushyingirwa, kubw’ubumwe bwacu bushya bw’Umwuka. Ubuzima bwa kamere yacu ya kera ntibukiriho habe n’ibintu by’isi, ahubwo ni Ubugingo bw’Iteka. Imbuto yari muri twe mu itangira, yaratubonye!

Ese ibyo ni iki bisobanuye? Bisobanuye ko igitabo cyacu cya kera cyajyanye n’ubumwe bwacu bwa kera, byarimuwe . UBU biri mu “Gitabo Gishya” cy’ Imana; ntabwo ari igitabo cy’ubugingo… oya, oya, oya,.. Ahubwo ni mu Gitabo cy’Ubugingo cy’Umwana w’Intama. Icyo Umwana w’Intama yacunguye. Ni icyemezo cyacu cy’urushako ni aho imbuto y’Iteka Ifashe.

Ese uriteguye? Ngibi biraje. Byaba byiza wisuzumye kandi ukitegura gusakuza no kurangurura ngo icyubahiro n’Icyayo, halleluya, icyubahiro kibe icy’Uwiteka, ni akagega bwikube kabiri n’ibyapakiwe n’ijuru.

“Ese ushaka kuvuga ko igitabo cyanjye cya kera n’amakosa yanjye yose, n’aho natsinzwe hose…”
Imana yabishyize mu Nyanja yo Kwibagirwa, kandi ntabwo mwababariwe gusa, ahubwo mwaratsindishirijwe…Icyubahiro kibe icy’Uwiteka! “Gutsindishirizwa”

Kandi icyo ni iki gisobanuye? Bisobanuye ko utanigeze ubikora mu Maso y’Imana.
Uhagaze utunganye imbere y’Imana. ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA! Yesu, Jambo, yafashe umwanya wawe. Yahindutse wowe, kugira ngo nawe, munyabyaha wanduye, ubashe guhinduka We, IJAMBO. Turi IJAMBO.

Ibyo bitugira Akagirangingo Mbuto Ke ako yagenye mbere uhereye mu itangira. Turi Ijambo ryiyongera ku Ijambo, ukongeho Ijambo, ukongeraho Ijambo, ukongeraho Ijambo, kandi turimo kugera ku gihagararo cya Kristo bityo kugira ngo Ashobore kuza atugeze ku kuba Umugeni We.

Ni iki kiri kubaho UBUNGUBU?

Ni Ubumwe Butagaragara bw’Umugeni Wa Kristo urimo uteranirizwa hamwe ku Ijambo, aturutse hirya no hino ku isi.

kandi birakwirakwira mu mpande zose z’igihugu. Nonaha, muri New York, ni saa tatu na makumyabiri n’itanu. Hariya hose, muri Pfiladelpfie, kandi no muri aka gace, abera bakundwa bahariya barikumva, mu matorero, mu mpande zose. Hariya hose, mu majyepfo, hafi ya Mexique, hariya hose, muri Canada, kandi mu mpande zose wambutse mu gihugu. Hafi ibirometero Magana atatu byose [300 km], hose imbere mu mugabane w’Amerika y’amajyaruguru, hari abantu bari hariya, bari kumva muri akakanya. Ibihumbi incuro ibihumbi bateze amatwi.

Kandi ubu ni Ubutumwa bwanjye kuri mwe, Torero, mwebwe mukoze ubumwe, ubumwe bw’umwuka binyuze mu Ijambo,

Yavuze ko Bwari ubumwe bwa Kristo n’Itorero Rye, kandi BIRIMO KUBAHO UBUNGUBU. Umubiri uriguhinduka Ijambo, n’Ijambo rigahinduka umubiri. Turagaragajwe, kandi turahamirijwe; neza neza icyo Bibiliya yavuze ko kigomba kubaho muri iyi minsi, kandi Biri kubaho ubungubu, umunsi ku munsi muri buri wese muri twe.

Imana igiye kugira Itorero rifite imbaraga. Umugeni Jambo w’ukuri, wizewe. TURI UMUGORE WA YESU KRISTO WATORANIJWE.

Ubu ni gihe ki, Mugabo?

Twakiriye uguhishurirwa muri iyi minsi ya nyuma, ku bw’Ubutumwa bw’Umwami Imana Buteraniriza hamwe Umugeni We. Ibitarasezeranijwe ikindi gisekuru. Byasezeranijwe iki gisekuru: Malaki 4, Luka 17:30, Yohana 14:12, Yoweli 2:38. Ayo masezerano ameze neza neza nk’uko Yohana Umubatiza yigaragaje mu Byanditswe.

Ninde wasohoje ibi byanditswe?

Marayika Wayo wa karindwi ukomeye, William Marrion Branham. Igihe cyose yabikoze akurikije icyitegererezo. Yagiye abikora buri gihe akurikije icyitegererezo. Yongeye kubikora indi nshuro mu gihe cyacu, arahamagara kandi ateraniriza hamwe Umugeni w’imbaraga mu minsi yanyuma binyuze mu muhanuzi Wayo.

Mbega ibihe byiza Umugeni arimo kugira. Buri guterana kugenda kuba kunini kwiyongera kandi kukagenda kuba kwiza kurushaho. Aho ntabwo higeze haba igihe nk’iki. Gushidikanya kose kwarashize.

Ngwino wiyunge natwe mu gihe twumva Ijambo ryasezeranwe rivugwa kubw’igihe cyacu, kandi rikatubwira abo turibo n’ikiri kubaho mu minsi yacu. Ubumwe Butagaragara bw’Umugeni Wa Kristo 65-1125.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe :

Matayo 24:24
Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.

Luka 17:30
Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

Luka 23:27-31
Abantu benshi baramukurikira, barimo n’abagore bikubita mu bituza bamuborogera.
Yesu arabakebuka arababwira ati “Bakobwa b’i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n’abana banyu,
kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere atonkeje.’
Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati ‘Nimutugwire’, babwire n’udusozi bati ‘Nimudutwikire.’
Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?”

Yohana 14:12
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

Ibyakozwe 2:38
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

Abaroma 5:1
Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo,

Abaroma 7:1-6
Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho?
Ni cyo gituma amategeko ahambira umugore ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore aba ahambuwe ku mategeko y’umugabo we.
Nuko rero, ni cyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw’undi mugabo yitwa umusambanyikazi, ariko iyo umugabo we apfuye, ntaba agitegekwa n’ayo mategeko, ni cyo gituma ataba umusambanyikazi naho yacyurwa n’undi mugabo.
Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw’umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab’undi ari we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto.
Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry’ibibi ryabyukijwe n’amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo ryere imbuto z’urupfu.
Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw’Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw’inyuguti.

2Timoteyo 2:14
Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y’Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva.

1Yohana 2:15
Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we,

Itangiriro 4:16-17
Nuko Kayini ava mu maso y’Uwiteka atura mu gihugu cy’i Nodi, mu ruhande rw’iburasirazuba rwa Edeni.

Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, yubaka umudugudu awitirira umwana we Henoki.

Itangiriro 4:25-26
Adamu arongera atwika umugore we inda, abyara umuhungu amwita Seti ati “Ni uko Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe.”
Na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry’Uwiteka.

Daniyeli 5:12
kuko muri uwo mugabo Daniyeli, uwo umwami yahimbye Beluteshazari habonetsemo umwuka mwiza no kwitegereza, yashoboraga gusobanura inzozi no guhishura ibihishwe, no guhangura ibyananiranye. Nuko nibahamagare Daniyeli, aze asobanure impamvu yabyo.”

Yoweli 2:28
Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.

Malaki 4
Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.
Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.
Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.