25-0608 Umuyobozi

Ubutumwa : 62-1014E Umuyobozi

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Wibumbiye Hamwe,

 Kandi rero, Imana burigihe yohereje abayobozi Bayo, igihe cyose, ntihigize habaho na rimwe igihe aho Itari ifite Umuyobozi, ibihe byose.Imana burigihe yabaga ifite umuntu wayihagarariraga kuri iyi si, mu bihe byose.

Imana ntabwo ishaka ko twishingikiriza kubwenge bwacu cyangwa ku bindi bitekerezo byahimbwe n’umuntu. Iyo niyo mpamvu Yoherereje Umugeni Wayo Umuyobozi; kubera ko afite gusobanukirwa k’, uburyo akwiriye kugenda n’icyo akwiriye gukora. Imana NTABWO YIGEZE  NA RIMWE IHINDURA gahunda Yayo. Ntiyigeze inanirwa kohereza Umuyobozi kubwoko Bwayo, ariko mugomba kwemera uwo Muyobozi.

Ugomba kwizera buri Jambo Yavuze binyuze mu Muyobozi Wayo. Mugomba kugenda bikurikije uko Uwo Muyobozi Wayo avuze ko mugomba kugenda. Niba ujya wumva kandi ukizera andi majwi nk’umuyobozi wawe, bizarangira uyobye.

Yohana 16 haravuga ngo Yarafite ibintu byinshi byo kutubwira no kuduhishurira, kubw’iyo mpamvu yatwoherereje Umwuka Wera kugira ngo Atuyobore kandi Atubwire. Yavuze ko Umwuka Wera ni we muhanuzi uyobora buri gisekuru. Kubw’iyo mpamvu, abahanuzi Bayo boherejwe kugira ngo bagaragaze Umwuka Wera uyobora Umugeni Wayo.

Ni Umwuka Wera woherejwe kugira ngo ayobore iteraniro, kandi ntabwo ari itsinda ry’abantu. Umwuka Wera ni umunyabwenge butarondoreka. Abantu bahinduka ab’amahame, abantu badafite icyo bitaho.

Ntabwo ari umuntu, ahubwo ni Umwuka Wera MURI uwo muntu. Umuntu Yatoranije kugira ngo Yigaragarizemo Ubwayo kandi abe umuyobozi wo ku isi uyobowe n’Umuyobozi wacu wo mu Ijuru. Ijambo ritubwira ko tugomba gukurikira uriya Muyobozi. Icyo twaba dutekereza cyose, uko byaba byumvikana kose, cyangwa icyo abandi bantu bavuga, ntidufite ubushobozi bwo kugira icyo tubigabanyaho, bireba umuyobozi wenyine.

Imana yohereje Umuyobozi, kandi Imana yifuza ko mwibuka ko uwo ari  Umuyobozi Wayo yashyizeho.

Umuhanuzi wacu ariwe muyobozi washyizweho n’Imana kugira ngo avuge Ijambo Ryayo. Ijambo rye NI IJAMBO RY’IMANA. Umuhanuzi ariwe muyobozi, kandi we wenyine, niwe ufite ubusobanuro bwa kimana bw’Ijambo. Imana imubwira Ijambo Ryayo umunwa ku gutwi. Nicyo gituma, udakwiriye kubijyaho impaka, kubihindura, cyangwa ngo wibaze ku Ijambo ry’Umuyobozi wawe.

Ugomba kumukurikira, ndetse We wenyine. Nuramuka utabikoze, bizarangira uzimiye. Wibuke igihe umuretse, Uwo Muyobozi washyizweho n’Imana, icyo gihe uba wiyoboye, niyo mpamvu dushaka kurushaho kwegera hafi y’umuyobozi Yatoranije, maze tukumva kandi tukubaha buri Jambo Yavugiye muri we.

Umuyobozi Wacu yatwigishije ko isezerano rya kera ryari igicucu cy’isezerano rishya.

Igihe Isirayeli yavuye muri Egiputa kugira ngo ijye mu gihugu cyasezeranijwe, mu Kuva 13:21, Imana yari Izi ko batigeze bakora urwo rugendo na rimwe mbere. Urugendo rw’ibirometero 64 gusa, nyamara bifuzaga uko biri kose ikintu runaka kibaherekeza. Bajyaga kuyoba. Rero. oh, Imana yaboherereje Umuyobozi. Kuva 13:21, ikintu nk’iki: “Nohereje Marayika wanjye imbere yanyu, Inkingi y’Umuriro, kugira ngo Ibarindire mu rugendo.” Kugira ngo Abayobore kugera muri icyo gihugu cyasezeranijwe. Kandi abana ba Isirayeli bakurikiraga uwo Muyobozi, Inkingi y’umuriro nijoro, Igicu ku manywa. Igihe yahagararaga, barahagararaga. Igihe yagendaga, baragendaga. Nuko igihe yabagejeje bugufi bw’igihugu, aho ntibari bakwiriye byatuma bacyinjiramo, Yabasubije inyuma mu butayu bundi bushya.

Yavuze ko iryo ariryo torero uyu munsi. Twajyaga kuba twararangiye iyo tujya kuba twarabikosoye ubwacu maze tukabiha umurongo, ariko Yagiye atuyobora ahantu hose.

Bagombaga gukurikira umuyobozi nkuko YAKURIKIRAGA kandi akumvira Inkingi y’Umuriro. Yababwiye icyo Imana yavuze kandi bumviraga buri Jambo avuze. Yari Ijwi ry’Umuyobozi. Ariko baraburanye kandi bajya impaka n’umuyobozi Imana yabahaye, kubw’iyo mpamvu bazerereye mu butayu imyaka 40

Hariho ababwiriza benshi mu minsi ya Mose. Imana yari yabashyiriyeho gufasha abantu, kuko Mose atashoboraga kubikora byose. Ariko umurimo wabo kwari ukwibutsa abantu icyo Mose yavuze. Bibiliya nta kintu na kimwe Ivuga abo bantu bavuze, ivuga gusa ko icyo Mose yavuze aricyo cyari Ijambo ryayoboraga abantu.

Igihe Imana yakuye Mose mu nzira, Yosuwa yahawe inshingano yo kuyobora ubwoko, aribyo bishushanya Umwuka Wera uyu munsi. Yosuwa nta kintu gishya yigeze yigisha, habe no kugerageza gufata umwanya wa Mose, habe no kugerageza gusobanura icyo umuyobozi yavuze; yasomaga gusa icyo Mose yavuze maze akabwira abantu ngo, “Mugumane n’Ijambo. Mugumane n’icyo Mose yavuze” : Yasomaga gusa icyo Mose yavuze.

Mbega urugero rutunganye rw’uyu munsi. Imana yahamirije Mose ikoresheje Inkingi y’Umuriro. Umuhanuzi wacu nawe yahamirijwe n’iyo Nkingi y’Umuriro imwe. Amagambo Mose yavuze yari Ijambo ry’Imana kandi yashyizwe mu Isanduku. Umuhanuzi w’Imana yaravuze mu minsi yacu maze bishyirwa kuri kasete.

Igihe Mose yakuwe mu nzira, Yosuwa yahawe inshingano yo kuyobora abantu akurikiza Amagambo Mose yavugiye imbere yabo. Yababwiye kwizera no kugumana na buri Jambo umuyobozi w’Imana yavuze.

Yosuwa yasomaga buri gihe icyo Mose yanditse Ijambo ku Ijambo abikuye mu mizingo. Yashyiraga Ijambo imbere yabo igihe cyose. Ijambo ryo mu gihe cyacu ntabwo ryanditswe, ariko Ryafashwe amajwi kugira ngo Umwuka Wera abashe gutuma Umugeni Wayo yumva Ijambo ku Ijambo icyo Yavuze, binyuze mu Gukandaho Bikavuga.

Imana ntabwo yigeze ihindura gahunda Yayo. Niyo Muyobozi Wacu. Ijwi Ryayo niryo riri kuyobora no kunga Umugeni Wayo uyu munsi. Turashaka kumva gusa Ijwi ry’Umuyobozi wacu mu gihe atuyoboresha Inkingi y’Umuriro. Ni ukwiyunga kutagaragara k’Umugeni wa Kristo. Tuzi Ijwi Rye.

Igihe umuyobozi wacu aje ku gicaniro, Umwuka Wera amukoraho kandi aho ntabwo aba akiri we, ahubwo aba ari Umuyobozi wacu. Yubura umutwe agatumbira hejuru maze akarangurura ngo, “Uku Niko Uwiteka Avuze, Uku Niko Uwiteka Avuze!” Kandi buri wese mu bagize Umugeni wa Kristo hirya no hino ku isi aza kuri we. Kubera iki? TUZI RWOSE UBURYO UMUYOBOZI WACU AVUGA.

Umuyobozi Wacu= Ijambo

Ijambo= Ikiza ku muhanuzi

Umuhanuzi=Umusobanuzi wa Kimana w’Imana wenyine; umuyobozi Wayo wo ku isi.

Nimugume inyuma y’Ijambo! Oh, yego mugabo! Nimugumane n’uwo Muyobozi! Mugume rwose inyuma Ye. Ntimumutange imbere, mugume inyuma Ye. Mumureke abayobore, ntabe ari mwe mumuyobora. Mumureke akore.

Niba udashaka kuzimira, ngwino wumve Umuyobozi wacu mu gihe Avuga binyuze mu muyobozi wo ku isi yashyizeho, kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa:

62-1014E — Umuyobozi

Ibyanditswe:

Mariko 16:15-18

Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.

Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.

Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya,

bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”


Yohani 1:1

Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohani 16:7-15

Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.
Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka;
iby’icyaha, kuko batanyizeye,
n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona,
n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.
Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.

Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.

Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.

Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’

Ibyakozwe 2:38

Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

Abefeso 4:11-13

Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,

kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,

kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo,

Abefeso 4:30

Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.

Abaheburayo 4:12

Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

2 Petero 1:21

kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera.

Kuva 13:21

Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y’igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y’umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro.