24-1013 Iyerekwa ry’i Patimo

Pesan: Iyerekwa ry’i Patimo 60-1204E

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Jambo Ritunganye,

Ni ibiki birimo kuba mu mugeni hose ku isi? Turimo turajya mu Mwuka, turahaguruka kandi tukarangurura ngo “Icyubahiro kibe icy’Uwiteka! Haleluya! Muhimbaze Uwiteka!” Imana irimo iratujyana kandi Irimo irahishurira Umugeni Wayo Ijambo Ryayo.

Ibintu twagiye dusoma kandi twumva ubuzima bwacu bwose ubu birimo biragaragara. Kwihuta gukomeye kurimo kurabaho. Turimo turamurikirwa n’Ijambo kuruta uko byigeze kubaho mbere.

Twumva imbere aho mu bugingo bwacu. Hari ikintu gitandukanye, hari ikintu kirimo kubaho. Twumva Umwuka Wera arimo kudusiga, yuzuza imitima yacu n’ibitekerezo Ijambo Rye.

Dushobora kumwumva avugana natwe: Umwanzi arimo arabarwanya cyane kuruta uko byigeze mbere, ariko ntimutinye bana bato, MURI ABANJYE. Mbaha urukundo Rwanjye, umwete n’ubushobozi. Muvuge gusa Ijambo, kandi nzarikora. Ndi kumwe namwe igihe cyose.

Mu kwiga kwacu gukomeye ku Guhishurirwa kwa Yesu Kristo, dutegerezanyije amatsiko buri cyumweru icyo Agiye kuduhishurira gikurikiraho. Ijambo Rye nibwo buhungiro bwacu bwonyine , amahoro no guhumurizwa. Dutega amatwi n’ubwitonzi tukongera ndetse tukongera. Buri gika dusomye, tuba dushaka gusakuza no gutera hejuru mu gihe Ijambo rifungurirwa imbere y’amaso yacu. Kwizera kw’Izamurwa kurimo kuraza ku Mugeni, kuzura ubugingo bwacu.

Tekereza, nta hantu mu isi bigusaba kujya, ahubwo biri ku mitwe y’intoki zawe, kumva Ijwi ry’Imana rivugana nawe kandi riguhishurira Ijambo Ryayo.

Mbega uburyo Imana yakuyeho igitwikirizo, Ikakigizayo, maze ikemerera Yohana kurebamo kandi akabona icyo buri gisekuru cy’itorero cyajyaga gukora, maze akabyandika mu Gitabo nuko akakitwoherereza. Hanyuma, igihe kuzura kw’igihe kuje, Imana ikatwoherereza marayika Wayo wa karindwi ukomeye kugira ngo Abivuge, kandi ahishure icyo Ibyo byose bisobanuye.

Yohana yanditse ibyo yarebaga, ariko ntabwo yari azi icyo bisobanuye. Yesu nawe igihe yari hano ku isi ntabwo yari abizi. Nta n’umwe aho hose mu bisekuru wigeze abimenya, kugeza uyu munsi, iki gihe, ubu bwoko, TWEBWE, Umugeni Wayo.

Mbega uburyo Yaduhishuriye ko ariya matabaza arindwi yarimo avoma ubuzima n’umucyo biturutse mu bigize urwo rwabya rukuru. Yatubwiye uburyo yose yari afite intambi zayo zijanditswemo aho. Buri ntumwa y’igisekuru yabaga igurumanishwa n’Umwuka Wera hamwe n’urwo rutambi rwibijwe muri Kristo, rukurura ubwo buzima nyirizina bwa Kristo maze Bakamurikira itorero uwo Mucyo. Kandi noneho, intumwa yacu y’igihe cyanyuma, ikomeye kurusha izindi ntumwa zose, afite ubwo buzima bumwe n’uwo Mucyo umwe ugaragazwa n’ubuzima bwari buhishwanywe na Kristo mu Mana.

Hanyuma marayika wacu ukomeye atubwira ko atari intumwa gusa zarimo aho, AHUBWO BURI WESE MURI TWE NAWE YARIMO, abizera nyakuri b’Imana. Buri wese muri twe yari ahagarariwe hariya mu buryo bukomeye. Buri wese muri twe avoma kuri iyo soko imwe n’intumwa. Twese twibijwe muri urwo rwabya rumwe. Twarapfuye kubwacu n’ubuzima BWACU buhishwe hamwe, ndetse muri, Kristo Yesu Umwami wacu.

Mbega uburyo adutera umwete kubwo kuvuga ngo ntawe ushobora kutuvumvunura mu Kigangza cy’Imana. Ubuzima Bwacu ntibushobora guhungabana. Ubuzima bwacu bugaragara buragurumana ndetse burarabagirana, butanga umucyo kandi bugaragaza Umwuka Wera. Ubuzima bwacu bw’imbere butagaragara buhishwe mu Mana kandi bugaburirwa n’Ijambo ry’Umwami.

Urugamba rurashyushye. Umwanzi ari kurwana inkundura kurusha uko byigeze mbere, agerageza uko ashoboye kuba yaduca intege, akadukubita hasi, ariko ntashobora kubigeraho. Imana Ubwayo ivugana natwe binyuze mu minwa y’umuntu maze ikatubwira ko, TURI UMUGENI WAYO UWO YATORANIJE, kandi binesha satani IGIHE CYOSE.

Umwami wacu Utunganye, Abwira Ijambo Rye Ritunganye, Agaha amahoro Atunganye, Umugeni We Utunganye.

Nkuko bigenda igihe cyose, ndatumira isi kugira ngo ize yinike intambi zabo muri urwo RWABYA RUKURU, ubu Butumwa, ubwo bwahunitswe kandi bukarindirwa Umugeni. Tuzaba turimo kurangurura kandi dutera hejuru I saa sita z’amanywa ku I Saha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ijwi ry’Imana rivuga kandi riduhishurira icyabaye mu: Iyerekwa ry’i Patimo 60-1204E.

Mwene Data Joseph Branham