Ubutumwa : Ihishurwa Rya Yesu Kristo 60-1204M
Mukundwa Musirikare w’Imana Utaneshwa
Turi babandi bamwe Data yatoranije kandi akabaha GUHISHURIRWA K’Uwo Ariwe k’Ukuri; Mwe kandi Mwe Mwenyine TORERO Rye RY’UKURI. Mwebwe abo Yatoranirije gukora IMIRIMO IKOMEYE. Kubera ko kubw’Umwuka We, dushobora kurondora kandi tukarwanya umwuka w’antikristo wa Satani. NTA MBARAGA AFITE imbere YACU, kubera ko turi Ingabo Z’Imana Zidatsindwa
Satani yanga guhishurirwa kose, ARIKO TWE TURAGUKUNDA; kubera ko turi abakunzi b’Ijambo ry’Imana rihishuwe. Hamwe no Guhishurirwa k’ukuri mu buzima bwacu, amarembo y’ikuzimu ntashobora kutunesha; tunesha umwanzi. Buri dayimoni yose iri munsi y’ibirenge byacu. Turi Umwe na We kandi dushobora kuvuga Ijambo, kubera ko turi Ijambo Rye.
Umwami yabishyize ku mutima wanjye kubwacu ko twiga kandi tukumva Ibihe Birindwi by’Itorero. Bigiye kuba Ibyumweru by’Urwandiko Rudasanzwe kuri buri wese muri twe. Azaba arimo kuduhishurira Ijambo Rye kuruta uko byigeze mbere, kubw’imbaraga Zayo zikomeye.
Noneho iki nicyo gihe. Noneho uyu niwo mwanya. Azaba arimo adukangura, Adutera umwete, kubwo kuduha Gushagurutswa no Guhishurirwa, kandi bizatera ubugingo bwacu kugurumana!!
Guhishurirwa kwa Yesu Kristo ni Igitabo cy’ubuhanuzi icyo gishobora kumvwa gusa n’igice cy’abantu b’urwego runaka abo bafite imirebere ya gihanuzi, TWE, Umugeni We. Bisaba Guhishurirwa k’UKURI kumenya ko urimo gusoma kandi ukumva Ijwi ry’Imana rivuye ku ntumwa Yayo marayika watoranijwe, uduha amabwiriza y’indengakamere.
Ni Uguhishurirwa kwa Yesu Kristo uko kwahawe Yohana kubw’Abakristo b’ibihe byose. Nicyo gitabo cyonyine muri Bibiliya yose cyanditswe na Yesu Ubwe, binyuze mu kwiyereka Ubwe umwanditsi
Ibyahishuwe 1:1-2
Ibyahishuwe na Yesu Kristo, iby’Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we, na we akabimenyesha imbata ye Yohana,
Uhamya ibyo yabonye byose, ari Ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.
Igitabo cy’Ibyahishuwe ni ibitekerezo by’Imana kandi byanditswe n’Imana Ubwayo. Ariko Yabyoherereje kandi ibisobanurira umugaragu Wayo Yohana binyuze muri marayika Wayo. Yohana ntabwo yigeze amenya ubusobanuro Bwabyo; yanditse gusa ibyo yarebaga kandi akumva.
Ariko uyu munsi, Imana yohereje marayika Wayo ukomeye ku isi kugira ngo ahishurire Umugeni Wayo uku Guhishurirwa Gukomeye, kugira ngo tubashe gusoma kandi twumve ibyagiye biba mu bisekuru byose by’itorero. Twashobora kubona umukumbi Wayo muto wagumanye n’Ijambo kandi ukarikiranukira muri buri gisekuru.
Imana yavugiye muri marayika Wayo maze Ivuga ko muri iyi minsi yanyuma, igihe Ijwi ry’intumwa y’igisekuru cya karindwi rizatangira kurangurura, Izahishura ubwiru bw’Imana nkuko Imana yahishuriye Pawulo. Abo bakira uyu muhanuzi mu izina rye bazakira imigisha ya ministeri y’umuhanuzi.
Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, turi Umugeni w’Imana Ukandaho Bikavuga uwo wakiriye uwo muhanuzi mu Izina Rye, kandi turimo kwakira iyo migisha. Twizeye ko ari Ijwi ry’Imana ririmo kuvuga kandi rikayobora Umugeni Wayo.
Oh Torero, ibyo tugiye gusoma kandi tukumva mu byumweru bije. Kuri Yo, tumeze nk’Izahabu Yayo NZIZA. Icyo Iricyo, nicyo turicyo. Turi Umuzabibu Wayo w’Ukuri. Twaranesheje. Twaratunganijwe, dushyirwaho, turakomezwa. Twatoranijwe n’Urukundo Rwayo rwo Gutoranya. Nta gihari cyo gutinya. Turi itsinda ryumva intumwa n’Ubutumwa bwayo kandi rikabufata rikabeshwaho Nabwo.
Buri Cyumweru tuzaba turi kuvuga ngo, “Ese Imitima yacu ntigurumanaga muri twe mu gihe Yavuganaga na twe Aduhishurira Ijambo Rye turi mu nzira”.
Niba wifuza kumva usizwe n’Umwuka Wera Wayo, akira kurushaho Guhishurirwa kw’Ijambo ry’Imana, kandi turashaka kwicara imbere y’Umwana kugira ngo dukomere, kandi twakire Kwizera kw’Izamurwa, ngwino wiyunge natwe Kucyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe dutangira inyigisho yacu ikomeye: Ihishurwa Rya Yesu Kristo 60-1204M.
Mwene Data Joseph Branham
Ndashaka kugutera umwete wo kumva, cyangwa gusoma, buri cyumweru mu Gitabo cy’Ibihe Birindwi, Igice twumvise buri Kucyumweru.